*Ngo iyo imvura yagwaga, mu biro bicyuye igihe ntiwahatandukanyaga no hanze… Abaturage bo mu kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko bishimiye ibiro by’akagari biyujuririje, bakavuga ko baciye ukubiri no kuba bahabwaga serivisi banyagirwa kuko ibiro bicyuye igihe byari byarangiritse cyane. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigaragaza ububasha […]Irambuye
*Yarwaye imitezi yivuza Kinyarwanda bimera nabi cyane Innocent Bizimana w’imyaka 30 aribwa bikomeye n’umubiri iyo inkari ziyobye ntizinyure muri Sonde zigaca mu gitsina cye cyashengabaye cyane kubera uburwayi yavanye ku mitezi. Uyu musore avuga ko abura ubushobozi bw’amafaranga ngo abagwe yongere kuba muzima. Bizimana ubu acumbitse kwa benewabo mu murenge wa Rubengera mu kagali ka […]Irambuye
Abaturage bagera kuri 180 bo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwanyujijwemo imihanda yo mu mugi wa Kayonza, bakavuga ko babazwa no kuba bakirwa nabi iyo bagannye ubuyobozi. Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2007 imwe mu mitungo […]Irambuye
Francine Uwera w’imyaka 28 kuri uyu wa kabiri yatahanye ibyishimo bikomeye ubwo yasubizwaga n’ubuyobozi bw’Akarere imirima ye iri mu gishanga cya Bugarama mu murenge wa Bugarama yambuwe mu myaka itanu ishize ubwo habagaho gusaranganya imirima. Aho yari yambuwe niho hari hamubeshejeho. Kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwari bwamanutse kumva no kugerageza gukemura […]Irambuye
Bamwe mu baturage baturiye inkambi ya Mugombwa yatujwemo impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Gisagara, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’amazi ava muri iyi nkambi kuko yangiza imwe mu mitungo yabo yiganjemo imyaka iba ihinze mu mirima. Aba batuarege bavuga ko baherutse kubarirwa kugira ngo bimurwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, bavuga ko bamaze imyaka itatu […]Irambuye
Karongi – Ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryo kuri iki cyumweru mu kagari ka Kavumu Umurenge wa Twumba batemye mu mutwe uwitwa Ildephonse Nsabimana umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Kavumu ubu akaba yaje kuvurirwa i Kigali kuko arembye bikomeye. Ukekwaho kumutema yahise abura. Jean Paul Bigirimana umuyobozi w’Akagari ka Kavumu yabwiye Umuseke ko mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, abatuye mu karere ka Kayonza bazindukiye mu muganda udasanzwe wari ugamije gusukura umugi wa Kayonza wari umaze iminsi ugaragaramo isuku nke kubera amasashi menshi yari anyanyagiye muri uyu mugi. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo cy’umwanda umaze iminsi ugaragara mu mugi bugiye guhagurukira butegura imiganda idasanzwe nk’uyu. Kwinjira muri uyu […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi b’amashyamba bo mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe baravuga ko ubutaka bari basanzwe bahumbikamo ingemwe leta yahashyize imashini zo kuhira, ngo bakaba bafite impungenge z’ingaruka zishobora kuzaterwa no kuba batari gutera ibiti, ndetse ko hari n’ibyo baherutse gutegekwa kurandura. Aba baturage bavuga ko biteguye kuzahura n’ibiza biturutse ku kuba mu […]Irambuye
*IPGL n’Itangazamakuru mu biganiro byo guhashya ibiyobyabwenge, *Bosenibamwe avuga ko abayobozi bakingira ikibaba abinjiza kanyanga batazihanganirwa. Mu biganiro nkemurampaka byari bigamije gukumira no kurandura Ibiyobyabwenge bikunze kuvugwa mu karere ka Gicumbi, by’umwihariko Kanyanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bagarutsweho ko ari bo batuma iki kiyobyabwenge gikomeza kunyobwa muri […]Irambuye
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruharambuga mu masaha y’ijoro rishyira kuwa kane ubwo imodoka ya Mitsubishi Fuso RAC 318S yavanaga Rusizi imyumbati na ciment ikitura hasi babiri bagapfa. Ntihunga Jean Bosco akaba umushoferi yakase ikorosi riramunanira agonga umukingo niko guhitana babiri abandi uko ari batatu bajyanwa kwa muganga byihutirwa. Icyateye iyi mpanuka ngo ntikiramenyekana neza […]Irambuye