Ku biro by’Akagali!
Iburengerazuba – Mu murenge wa Mutuntu mu majyepfo y’Akarere ka Karongi ibiro by’utugali twa Rwufi na Kanyege birashaje cyane inyubako ziteye inkeke, abaturage bazihererwamo servisi nabo bavuga ko bidakwiye muri iki gihe ko ahantu h’intangarugero haba hameze gutyo.
Izi ni inzu za cyera z’amtegura n’amatafari yar rukarakara n’ibiti by’igisenge bishaje.
Ku kagari ka Kanyege ho nta na ciment iri mu nzu imbere. Ku kagari ka Rwufi ho irimo ishaje yamenaguritse.
Abaturage Umuseke wasanze ku biro by’utu tugari bavuga ko nubwo bahahererwa serivisi bifuza ariko basanga bidakwiye ko ubuyobozi bukorera nk’aha.
Jean Mugiraneza umuturage Umuseke wasanze ku biro by’Akagali ka Kanyege ati “Umuturage azagira isuku mu rugo gute no ku kagali abona hashaje gutya cyangwa hari umukungugu kuko nta gasima (ciment).
Ku kagari ka Rwufi igisenge cyatangiye gusenyuka uruhande rumwe, hari impungenge ko imvura n’igwa bizaba bibi kubera ko muri aka gace haba imvura nyinshi n’umuyaga.
Drocella Mukashema umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ibiro utu tugali dukoreramo koko bidakwiye ariko Akarere n’Umurenge babishyize mu mihigo kuvugurura utu tugali.
Umurenge wa Mutuntu ugizwe n’utugali twa Kinyonzwe, Kanyange, Gasharu, Gisayura na Rwufi ni Umurenge w’icyaro ugifite ibibazo by’ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, imihanda n’amazi meza bidahagije ku bawutuye.
Photos © S.Ngoboka/Umuseke
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
18 Comments
U Rwanda rurashaje narwo ibyo si igitangaza.
Iterambere ryose bajye bajya kurishaka i Kigali.Harya ubu iyi umuntu agenekereje ifite imyaka ingahe? Yubatswe ryari? Sihano honyine gusa abatembera mu Rwanda.Centralisation ya Administration yari yarakozwe muri za 1980-1980 byose byarasenyutse, muzarebe urugendo umuturage akora ajya gushaka icyangombwa cy’ubutaka muzambwira.
Ibi si igitangaza, gusa biba bikwiye guhagurukirwa bigakosorwa vuba kuko biba bimaze igihe kinini bimeze gutya.
Bayobozi nimubikoreho
Itangazamakuru ndarikunda???????? mutamaza leta nkabemera
Ikigamijwe si ugutamaza leta…umunyamakuru akora akazi ke (ni uwo gushimirwa)…kandi leta ni twese. Wowe/nyewe na bariya! Dushyire hamwe rero mugushaka ibisubizo aho kuvuga nta bikorwa!
vanessa shame on u.ubwose ushimishijwe niki?ikigaragara abantu nkamwe nimwe mudafasha kubaka ahubwo gusenya!!!!!kubona hakiri abantu batekereza nkawe birababaje.nkaho watanze umusanzu wawe nkumunyarda uraho just wishimira ibitaragenze neza .
Vanessa ko umwihaye ibyo avuze si byo? Nkora mu ibarura rusange ry’abaturage nahuye na case ya za nyakatsi inzego z’ibanze zikatubwira ngo ntitubivuge batabatuka kandi narasabwaga guha amakuru ya nyayo Statistique bari bantumye.Ugirango se biriya Governor aba abizi? Buriya se Gitifu wa hariya udashobora kuvugira ibiro atangiramo service yavugira umuturage udafite aho aba?ibintu byo muri iki gihugu ibyinshi biri mu mibare gusa.Ni hangahe se umunyamakuru ategekwa kudatangaza inkuru ku gitutu cy’umuyobozi runaka ngo ukuri kutajya ahabona?Utekereza ko Mayor wa Karongi yishimiye ko iyi nkuru ijya ahagaragara?ubu se kubaka ibiro by’akagali ni imiganda ingahe y’abaturage ubundi Leta igatnga ibikoresho????Mujye muceceka di.ntimugashake ko abantu bose bica ijisho rimwe ngo barebeshe irindi.rirabatamaje nyine
naringiye kurira ariko mpisemo guseka nakwenkwenutse!!! tekereza urwanda nkuru kweri wagirango ni muri somaliya
Somaliya nta KCC igira, ntabwo imihanda yabo ihorikubuye, ntabwo abanyamahanga bazakuyigiraho imiyoborere myiza!! LOL
@Kabwenge
Gerageza uvuge ibintu uko ubibona wisubiramo propagande za leta. Gerageza witekerereze.
Ibi ntabwo ari igitangaza! Erega leta ntiyahindura ibintu byose umunsi umwe namwe mujye mworoshya. Gusa nanone itangazamakuru rituma leta imenya nahandi ho gushyira imbaraga. Leta yacu irakora cyane ntimukayirenganye. Gusa ibi bijye bituma nabo basubiza amaso inyuma be kuvuga ko aribo bazanye iterambere gusa kuko na leta zabanje hari icyo zakoze ukurikije naho u Rwanda rwari ruri n’igihe rwari rurimo.Kubwanjye mbona leta zose zarakoze ahubwo hakwiye kubahana kuko buri wese agira ibyiza n’ibibi. Ariko nanone leta yacu irebe ukuntu batakaza za miliyari ngo baravugurura inzu y’inteko nibindi nyamara yagakoreshwa kubaka nka offices z’utugali twose two mu gihugu! Barangiza ngo abaturage bazatwiyubakire???? None abadepite ko bahembwa menshi kuki bo batakwivuguruira palais yabo!None umuturage usigaye usoreshwa yagurishije agatungo yiyororeye ngo yiyubakira Akagali??? Twe kureba ibitagenda gusa kuko ntawe ukora byose ariko nabo ntibagakabye ngo ababanjirije ntacyo bakoze! Hoya rwose!! Buri wese afite ibibi n’ibyiza nuko tubaho! Tureke kwigira beza cg kugaya cyane. Ndangiza ndizera ko leta yacu iba ihabonye buriya izabishyira mu ngengo y’Imali itaha ndabyizeye! Maze mureke agatekerezo kanjye gahite ndabakunda mwese ntarobanuye!Kabeho Rwanda!!
birasekeje kweliii
Binyibukije bimwe Kiiza Besigye yasanze police station ya Bukatube muri district ya Mayuge ibiro byao ari akazu k’ibyatsi. Polisi uhakuriye yari yahunze ngo bataza kumubaza ibibazo byinshi, ariko ndabona Drocella Mukashema we yabaye umugabo ntiyahunga. It is a shameful and a disgrace to the country.
Iyi nkuru yumuseke ndayikunze, abashobora kuyihakana bajye bava Kigali muri Week end batembere iyo muntara yamajyepfo, yiburengerazuba, bazumirwa, haraho ugera ugasanga ibyaribiro bya segiteri, bya komini za kera aribyo abantu bakoreramo, amabati cg amategura yendakubikubitaho ukibaza nyuma yimyaka ingana gutyo ubutegetsi bwegereye abaturage icyakozweho.
Contraste totale reba convention n ahangaha….ibihugu 2 bitandukanye
Noneho umuyobozi ntiyavuze ngo ikiba nibwo bakimenya bazagitunganya 2017?!!
Ariko abantu barasetsa! ese ubu uwakugira umuyobozi! waduha igihe kingana gute kuba mu Rwanda ibintu byose ari sawa? reta ninde? ubu ugeze Usa wakwibaza niba ariyo wumva bavuga gera nka za Missisipi n’ahandi wirebere ninde uretse bamwe ishyari ryarenze ninde utabona ibyo tumaze kugeraho? n’utareba arakabakaba rwose bavandimwe inzego zose zirafashanya wikumva kobitakureba ahubwo igitekerezo cyawe ningenzi uruhare rwawe rurakenewe tureke kumva kobireba abayoboze umugabo umwe w’umunyamerica yaravuze ngo DO NOT ASK WHAT YOUR COUNTRY CAN DO FOR YOU BUT ASK WHAT CAN U DO FOR YOUR COUNTRY try to change yr mind dia Vanessa na bagenzi bawe
Umvugiye ibintu rwose! Izi ni small infrastructures umuturage ubwe yagafashe iyambere kugirango ibiro by’akagari byubakwe.
Naho abatekereza nka Vanessa,wasanga ari babandi batajya bitabira umuganda,Inama z’umudugudu….
Comments are closed.