Muhazi: Ngo ikiyaga kiri kubatwarira ubutaka kubera imigano itakiba ku nkengero
Ku kiyaga cya Muhazi, ahagana ku ruhande rw’akarere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda ntihakirangwa ibiti by’imigano byahahoze, bamwe mu baturage bakavuga ko aho ibi biti bicikiye amazi y’iki kiyaga akomeje gusatira ubutaka bwabo basanzwe bahingamo akabutwara.
Aba baturage baturiye aha hahoze imigano ariko itakiharangwa, bavuga ko babwiwe kenshi ko ibi biti biba bifatiye runini iki kiyaga kuko byakirindaga kujyamo imyanda n’itaka biturutse ku misozi.
Bamwe muri bo, ni abakuze bamaze igihe kinini batuye aha, bakavuga ko uko imyaka yagiye ishira indi igataha ari na ko iyi migano yagiye ikendera ari nako ubutaka bwabo bugenda bwinjira mu kiyaga.
Hagumimana waganiriye n’Umuseke, yagize ati ” Hepfo y’aho imigano yari iteye hari ubutaka, ariko aho imigano bayitemeye amazi agenda asatira ubutaka yamaze kuburya urumva rero ko ari ikibazo.”
Undi witwa Uwimana Esperence na we avuga ko ubutaka bwabo bukomeje kugenda busatirwa n’ikiyaga ku buryo hatagize igikorwa, mu minsi iri imbere baba bamaze kubura ubutaka bunini.
Ati ” Leta idufashije ikayisubizaho twayibungabunga kuko yaracitse burundu, uretse no kuba iri gutuma ikiyaga kidutwarira ubutaka, inatanga akuka keza kava kukiyaga.”
Aba baturage banavuga ko kuva imigano yatangira gucika umusaruro w’amafi yavaga muri iki kiyaga cya Muhazi wagabanutse, bagakeka ko biterwa no kuba amafi abura aho aterera amagi.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime avuga ko kubungabunga ibiyaga bisanzwe biri muri nshingano za leta bityo ko n’iyi migano yahoze ku nkengero z’ikiyaga cya muhazi igiye kuhasubizwa.
Ati ” Nk’uko hahoze imigano n’ubu hari gahunda yo gukomeza kubungabunga ibiyaga, hari gahunda yo kuhatera indi bigatuma aya mazi akomeza kugira ubuziranenge.”
Abahanga mu by’imiterere y’ibiyaga, bemeza ko igiti cy’umugano kiri mu bibungabunga ibiyaga ku buryo ikiyaga gikikijwe na byo kiba gifite amahirwe menshi yo kudakama no kwangiza n’ibituruka i musozi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW