Karongi: Umugabo yakubiswe bikomeye n’abo mu muryango we barimo n’umuyobozi w’umudugudu
Mutemberezi, umuturage utuye mu kagali ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera yakubiswe iz’akabwana biturutse ku makimbirane y’amasambu kugeza agizwe intere mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa gatatu, ubwo yari avuye mu isantire ya Rugabano mu kagali ka Nyarugenge, aya makuru yagizwe ibanga aza kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru.
Ageze aho atuye mu mudugudu wa Gatare, abantu bo kwa se wabo bamuhuruje ngo aze abakize umuntu wabateye witwa Ntigura Gersom wari wabateye koko ababyeyi babo bari bagiye kwa muganga i Rubengera.
Mutemberezi ahageze yasabye uwo mugabo ko yareka abana bakaryama maze niko gusingirana.
Abana bo kwa se wabo nibo bari bacuze umugambi mubisha wo kumukubita kubera amakimbirane basanganywe mu muryango, bityo umukuru w’umudugudu na we afatanya na bo gukubita Mutemberezi kuko na we amubereye se wabo.
Uyu mugabo yavuye aho yakubitiwe yabaye intere kuko banamuteraguye ibyuma bigizwe uruhare na se wabo akaba, uyubora umudugudu wa GATARE wo mu kagali ka Nyarugenge nk’uwakubiswe abivuga.
Impamvu y’aya makimbirane yavuyemo kumeneka kw’amaraso kuri Mutemberezi, ngo ni uko hari amafaranga uyu se wabo aregwa ko yakuye mu myaka ya Mutemberezi yasaruye ku gahato kandi by’urugomo, maze ubuyobozi butegeka ko bazayariha bityo ngo Mutemberezi yakubitwaga abwirwa ngo indishyi azahabwa azazivuzemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Ngendambizi Gedeon yabwiye Umuseke ko aya makuru atari ayazi, ariko ko agiye kubikurikirana.
Amakuru Umuseke ufite ni uko abagize uruhare muri iki gikorwa batawe muri yombi na Polisi bakaba bari gukurikiranwa kuri ibi byaha kuri station ya Polisi i Rubengera.
Amakimbirane yo mu miryango kenshi ashingiye ku mitungo usanga ateza umwiryane aho inzego z’ibanze zitabikurikiraniye hafi byatera n’imfu za hato na hato.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI
10 Comments
Muri iyi minsi ubumuntu bwarabuze pe. cyakora ubuyobozi buge buhana bihanukiriye izo nkozi zibibi zi shaka kuvutsa ubuzima bwatanzwe na Rurema.Mugihugu cy’Urwanda koko!aba ntabwo bazi icyerekezo cyacu pe!
Nonec ziriya ni inkoni bamukubise cgyangwa banamutemye? Nonec buriya ibikorwa nk’ibi bibera murwanda?
gusa nizereko babihaniwe by’intangarugero.
Ariko mubona satani aticaye mugihugu cyurwanda koko
Satani 1994 ntaho yagiye iracyahari .
alice
Ubunubugome bwindengakamere kabisa ababantu babikoze bahanwe bikomeye kandi nutecyereza gukora amahano nkaya abireke
“Aya makuru sinari nyazi ariko ubu ngiye kubikurikirana” Uwadukanye iyomvugo nawe bagiye bamuha 100frw kumuntu wese ukoresheje iyimvugo ubu abayarabaye umuherwe kuva kera.
Reka avuge ko ayo makuru atarayazi koko agiye guhita ayakurikirana, abuzwe iki kuvuga utyo se! kandi iyo aba arahantu barimo kubaka aba yarahise ayamenya bakizana ibikoresho ngo nibura batangire gusiza
Oya, ntabwo ari amakimbirane ashingiye ku masambu, ahubwo ni amakimbirane ashingiye kubusambo. Kuko uyu se wabo ari nawe nyirabayazana wasaruye imyaka y’uwakubiswe yabikoze ari urugomo n’inda nini. None birangiye akoze icyaha cyo gutega umuntu akamukubita kandi akamukomeretsa abishoboye mo n’abandi bene wabo. Ubwo rero ni ugufungwa ntakundi. Ubwo ntazabura nibura nk’imyaka hagati y’i 3 ni 5.
Arise ko mbona abantu bi Karongi bakora ubugome gusa. Ngabo gutemana buri musi. Ngabo gutema amatungo. Bite bya nyakarongi ko kera nabonaga abanya kibuye ari imfura?
None se umuntu arafotorwa ngo bamugaragaze ukuntu yangiritse akubitwa, byarangiza bagahisha amaso ye? Hari ikibi se kirimo ra kuwahemukiwe. Uboshye uwahemutse badashaka kugaragaza? Aha naho harimo tena.
Comments are closed.