Digiqole ad

Gicumbi: Abamamyi b’amata barashinjwa kwangiza umwimerere wayo

 Gicumbi: Abamamyi b’amata barashinjwa kwangiza umwimerere wayo

Abayajyana ku makusanyirizo bavuga ko abagemurira abamamyi bagenda bayashyizemo amazi

Bamwe mu borozi b’inka bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko abaza kurangura amata mu buryo butemewe n’amategeko ari bo bangiza umwimerere w’amata kuko abayabagemurira bayazana bayashyizemo amazi ntibabyiteho kuko baba baje bitwikiriye ijoro.

Abayajyana ku makusanyirizo bavuga ko abagemurira abamamyi bagenda bayashyizemo amazi
Abayajyana ku makusanyirizo bavuga ko abagemurira abamamyi bagenda bayashyizemo amazi

Aba borozi batunga agatoki bagenzi babo banze kugemura amata ku makusanyirizo yemewe, bavuga ko abenshi muri aba baza kurangura mu buryo butemewe n’amategeko, baza baturutse mu mugi wa Kigali.

Bavuga ko aba baza kubarangurira bitwikiriye ijoro ari bo batuma Amata akomeza guta uburyohe bw’umwimerere nk’uko abantu bakomeje kuyinubira muri iyi minsi.

Uretse kuba aba bamamyi baza kurangurira mu bikoresho bitabugenewe, ababagemurira na bo ngo bashyiramo amazi kugira ngo abe menshi bityo bagera aho bagomba kuyacururiza ntiyishimirwe.

Aba borozi bemeye gukurikiza amabwiriza yo kugemura ku ikusanyirizo ryagenwe, bavuga ko nyuma y’aho aba bamamyi batangiye kuza muri aka gace, byabateje igihombo.

Bavuga ko benshi mu bagemuraga ku ikusanyirizo bahise bayoboka iy’abamamyi kuko babagurira ku giciro kiri hejuru, bigatuma ibimina byo kuzigamirana bari bibumbiyemo bicika intege ku buryo batakibikuramo amafaranga atubutse nk’uko byahoze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busaba inzego zose gufatanya mu rugamba rwo guca ubu bucuruzi bwa magendu, kuko uretse kuba buhombya igihugu kuko budasora, bunashobora kuviramo Abanyarwanda uburwayi buturuka ku mwanda kubera aya mayeri akoreshwa na bamwe mu babagemurira bashyira amazi mu mata.

Akarere ka Gicumbi kavuga ko ubu buruzi busaba ko abantu bitwikira amajoro bunashobora guteza umutekano mucye kuko byaha icyuho abashaka guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Umwe mu bakora mu ikusanyiriza rya KOGIAGI ryemerewe kugemurirwa amata muri aka gace, avuga ko aborozi bahitamo kujya kugurisha ku bamamyi baba batashishoje kuko n’ubwo bakururwa n’amafaranga bita ko ari menshi ariko ntacyo yabamarira.

Ati “ Bashuka abaturage bakababwira ko babaha udufaranga bita twinshi mu gihe cy’ako kanya ku buryo ntacyo ashobora kubamarira.”

Avuga ko amafaranga ahabwa abagemura muri iri kusanyirizo ari yo ashobora gufasha umuntu kwiteza imbere kuko bayatangira rimwe mu gihe cy’iminsi 15, kandi akaza atubutse.

Uyu mukozi asaba inzego z’ubuyobozi guhagurukira iki kibazo ku buryo abarangura amata baba bazwi, bagahabwa ibyangombwa bibagaragaza, uwafatwa atagifite akabihanirwa.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Ubu nabwo n’ubundi bugome nk’ubundi rwosr. Gushyira amazi mu mata kweli kweli? Uzafatwa azahanwe pe. Umuntu yararwaraga ukananirwa kurya ariko ukanywa amata ubuzima bukaba bwiza, none ub wahita upfa. Har’umugani basigaye bavugango: uwapfuye yarihuse atabonye aho ayera bayavangamo amazi. Iyi n’indirimbo ya BYUMVUHORE. Aririmba iz’umwimerere ureke ab’ubu bapacapaca gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish