Huye: Iteme ryasenywe n’umugezi ryahagaritse ubuhahirane
Abaturage bo mu mirenge ya Huye na Mbazi, n’abandi bakoresha iteme rya Munyazi rihuza iyo mirenge, batangaza iryo teme rimaze igihe gisaga umwaka risenyutse rikaba ritarasanwa, basaba ubuyozi bw’akarere ko bwabafasha rikubakwa, kuko ngo ryakoreshwaga mu buhahirane.
Iri teme aba baturage bavuga, riherereye ahitwa mu Gahenerezo ku mugezi witwa Munyazi. Rihuza utugari twa Rukira mu murenge wa Huye na Kabuga mu murenge wa Mbazi.
Bamwe mu bakoresha iryo teme barimo abamotari, abashoferi batwara umucanga n’amatafari, batangaza ko hashize igihe gisaga umwaka iryo teme risenywe n’imvura, bikaba byarahagaritse ubuhahirane hagati y’imirenge, ihana imbibi n’uwa Mbazi na Huye.
NIZEYIMANA Dominic, umwe mu bamotari twaganiriye avuga ko iyo hagize umumotari uhanyura, benshi bajya bagwamo kuko ngo n’ugiye kuryambuka arigengesera bagasaba ko ryakorwa ngo ubucuruzi bwabo bugakomeza gutera imbere.
Nizeyimana ati “Ubu byatumye nka twe dutwara ibinyabiziga duturuka mu nzira zidusaba kwambuka iri teme, tugwa mu gihombo, kuko nta mugenzi wakwemera ko umujyana, yanga ko wamugushamo.”
Uretse abatwara ibinyabiziga, abaturage bakoreshaga iri teme bajyanye ibicuruzwa byabo mu isoko ahantu hatandukanye, basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ko bwabafasha gushaka uburyo ryakubakwa kuko ngo rirenze ubushobozi bwabo.
Kayiranga Muzuka Eugene Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko icyo kibazo bakizi, ubuyobozi bukaba burimo kureba abashinzwe kubaka amateme. Ngo barareba inyigo z’amateme yakubakwa mu buryo burambye, ariko nta gihe avuga ibyo byose bizamara.
Uretse kuba iri teme, Akarere kavuga ko riteje ikibazo, ngo birasaba imbaraga nyinshi, kandi ngo no kuba riri mu gishanga ni kimwe mu bituma hakenewe iteme rikomeye ritazongera guteza ibibazo.
Abaturage baturiye umugezi wa Munyazi, bavuga ko ngo mu bihe by’imvura nyinshi ukunze kuzura ugasenya amateme ndetse ukanangiza imyaka iri mu mirima yo mu gishanga kiwukikije.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE