Digiqole ad

Nyanza: Batewe impungenge na essence zicururizwa mu nzu babamo

 Nyanza: Batewe impungenge na essence zicururizwa mu nzu babamo

Muri Centre ya Ntyazo mu karere ka Nyanza

Abatwara ibinyabiziga binywa Mazout na essance mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bavuga ko kuba batagira aho babigura hafi, ari kimwe mu bibagora mu kazi kabo ka buri munsi, ku bw’iyo mpamvu ababicuruza babicururiza mu nzu babamo.

Muri Centre ya Ntyazo mu karere ka Nyanza
Muri Centre ya Ntyazo mu karere ka Nyanza

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo MUNYANTWALI Alphonse avuga ko bagiye gushaka uburyo hashyirwaho ahantu ho gucururizwa mazout na essence mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abaturage.

Kuba abakoresha ibinyabiziga bikenera mazout n’ibikoresha essence mu murenge wa Ntyazo batagira aho babigurira hafi, bituma bishakira uburyo bwo kubicuruza bushobora guteza impanuka kuko bamwe babicururiza no mu nzu babamo.

Bamwe mu bamotari twaganiriye bagaragaza ko ubwo bucuruzi bwacika ari uko bahubaka sitasiyo ya essence ngo kuko abayikenera ari benshi kandi ahari sitasiyo hakaba ari kure cyane.

Nsabimana Emmanuel utuye mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Bugari avuga ko iyo bakeneye essence, bibasaba gukora urugendo bakajya kuyishakira mu mujyi wa Nyanza.

Ati “Hano mu dusantere twacu usanga hari abiyemeza gucuruza essence kuko baba babona ifite amafaranga menshi bakirengera ingaruka zo kuba yabateza impanuka,  iba ibitse mu majerekani kandi mu nzu babamo.”

Goverineri w’Intara y’Amajyepfo,  Alphonse Munyantwali avuga ko aba bacuruza essence bakwiye kwirinda kuyishyira mu nzu bararamo kuko ishobora guteza impanuka, naho ku kuba bakwegerezwa station ya essence ngo  akarere kagomba kureba niba hari abantu benshi bayikeneye bakaba bayihabwa.

Ati “Ba rwiyemezamirimo bagomba kureba uko bashora imari mu bikorwa nk’ibi kandi n’iyo batangirira kuri duke bagera kuri byinshi kandi bigateza imbere uduce twinshi.”

Umurenge wa Ntyazo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyanza ugaragara ko uri mu cyaro ariko ukaba ufite udusantere dusa naho twateye imbere ndetse hari abantu benshi bafite ibinyabiziga.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/NYANZA

en_USEnglish