Abanye-Save ngo ubu bubatse ubumwe nubwo ari kw’ivuko rya Gitera wacengeje amacakubiri
Abaturage b’i Save mu karere ka Gisagara bavuga ko hari aho bamaze kugera mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nubwo aha i Save ngo ari iwabo wa Habyarimana Yozefu Gitera Joseph uzwi cyane mu gucengeza amacakubiri mu myaka ya 1950.
Mu cyumweru cyashojwe ubushize cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge abanye-Save bakoze ibikorwa byo kubakira abatishoboye no kwegeranya amafaranga yo kuzasana urwibutso rwa jenoside rwo mu murenge wabo.
Naho ibikorwa byo kubakira abatishoboye, harimo abarokotse jenoside ndetse n’abandi bakennye, abanyesave ngo biyemeje kubikomeza kandi bafatanyije.
Theonille Mujawamariya umukecuru wubakiwe kuko atishoboye avuga ko ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge bagezeho ari ndashyikirwa kandi ngo ni icyo kwishimirwa.
Mujawamariya aragira ati “ubu tugeze kure mu bwiyunge kuko turasurana tubanye neza turi abavandimwe kandi mbere twabonaga ari inzozi ,umuhutu ntiyegeraga umututsi kandi umututsi nawe ntiyegeraga umuhutu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Innocent Kimonyo, avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge abaturage bagaragaje ko bateye intambwe mu bumwe n’ubwiyunge.
Aha Kimonyo avuga ko ubu abatuye uyu murenge bamaze gutanga amafaranga angana na miliyoni ebyiti níbihumbi 500 muri iki cyumweru kimwe gusa.
Uyu muyobozi anavuga ko ubundi gusana urwibutso rwa jenoside rwo mu Murenge wa Save bisaba miriyoni 25, ariko ngo abatuye uyu murenge ubwabo nibageza ku 10, abakomoka muri uyu murenge ndetse n’abafanyabikorwa hamwe n’akarere bakabongerera, uru rwibutso ruzaba rugeze kure rusanwa mu gikorwa cyo kwibuka jenoside cy’ubutaha.
Mu Karere ka Gisagara, uwitwa Daforoza Mukarutamu ni we wamaze gutorwa ku rwego rw’Akarere nk’umurinzi w’igihango. Mukarutamu ashimwa ko yafashije abapfakazi n’imfubyi za jenoside kudaheranwa n’agahinda, ndetse anagira uruhare mu gukemura amakimbirane no kwigisha umuco w’ubworoherane. Akomoka mu Murenge wa Save, ari na wo Gitera wagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda akomokamo.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara