Gicumbi: Kwibuka ibyo abamugaye bakenera mu nyubako ndende biracyari ikibazo
Mu mujyi w’Akarere ka Gicumbi hamaze kuzamuka inyubako zigezweho, amagorofa n’izindi zigenewe gutangirwemo Serivise zinyuranye, gusa, abafite ubumuga baracyagaragaza impunge ko mu kubaka izi nyubako akenshi hatazirikanwa ko Serivise zizatangirwamo nabo bazazikenera.
Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Minisitiri “N0 01/CAB.M/09 ryo kuwa 27/07/2009″ igena ibyangombwa biteganyirizwa abafite ubumuga ku nyubako. Iri tegeko rigena uburyo inyubako zizatangirwamo Serivice zitandukanye za Leta n’iz’abikorera zikorerwa abaturage zigomba kubazubatse ku buryo n’abafite ubumuga bazazigeraho byoroshye.
Murekezi Jean Bosco, Umukozi w’Akarere Ushinzwe kwinjiza abantu bafite Ubumuga muri gahunda zigenerwa abaturage, avuga ko kubahiriza iri tegeko bikiri ikibazo ariko ngo ubukangurambaga burakomeje kugira ryubahirizwe.
Murekezi atunga urutoki abakorera nka za Hoteli, Resitora, inzu z’ubucuruzi n’abandi ngo bakora nk’aho iri tegeko bo ritabareba. Agasaba ko bishobotse havugururwa n’inzu zubatswe cyera, mu gihe bigaragara ko muri izo nyubako hatangirwamo Serivisi.
Uyu muyobozi avuga ko hari intambwe yatewe mu nyubako nshya ziri kubakwa, bahereye ku baka ibyangombwa byo kubaka, gusa ngo n’izubatswe cyera zikwiye kuvugururwa.
Ibiro bihuza Serivise z’ubutaka n’imyubakire”One stop center” mu Karere ka Gicumbi, bivuga ko ubu mbere yo gutanga ibyangombwa babanza kureba niba warateganyije uburyo bwo korohereza abafite ubumuga.
Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inyubako z’amagorofa zigera kuri 14, icyenda (9) murizo ngo zimaze gukorerwa uburyo bworohereza abafite ubumuga, ebyiri i ziracyari kubakwa kandi bazashyiraho inzira z’abafite ubumuga, naho izindi eshatu ngo zubatswe cyera ku buryo zikenewe kuvugururwa.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi