Digiqole ad

Kamonyi: Compassion yavanye mu manegeka imiryango 28

 Kamonyi: Compassion  yavanye mu manegeka imiryango 28

Mu muhango wo gutanga izi nzu

Umushinga Compassion Internationale wubakiye abaturage bari batuye mu manegeka inzu 28, aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga.

Mu muhango wo gutanga izi nzu
Mu muhango wo gutanga izi nzu

Iyi miryango 28 yubakiwe  mu Karere ka Kamonyi  igizwe n’abantu 151 ikaba kandi yari ituye mu mirenge ya Gacurabwenge, Rugarika na Rukoma ihuriye ku kuba yose yari ituye nabi ahantu ubuyobozi, na bo ubwabo bahamya ko hashoboraga kwangiza ubuzima bw’abahatuye.

Murigo Eugène, Umuyobozi ushinzwe gahunda  mu mushinga wa  Compassion International ku rwego rw’igihugu, avuga ko  abo bubakiye ari abagenerwabikorwa  bari basanzwe bafite abana bafashwa n’uyu mushinga muri gahunda zitandukanye zo kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Avuga ko bagenzuye bagasanga aho bataha ari mu manegeka basaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko guhitamo abababaye kurusha abandi.

Uyu muyobozi avuga ko urutonde bahawe ari rwo bifashishije bahereyeho baha ubufasha bwo kubakirwa inzu zo kubamo.

Murigo ati: “Muri gahunda tugira, ntabwo dufasha gusa abana, tureba n’aho bataha kugira ngo ubufasha dutanga bugere ku muryango wose.”

Bazubagira Béatrice, umwe mu bagenerwabikorwa bubakiwe inzu, avuga ko ubusanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kuko Leta ari yo yamwishyuriraga mituweli we n’abana be barindwi (7).

Gusa ngo yahoraga yibaza aho azavana ubundi bufasha bwo kubakirwa icumbi, ariko ntabone igisubizo.

Avuga ko yaje kugira amahirwe  yo gusurwa n’abayobozi b’umushinga batinya kugera mu rugo iwe kubera ko bitari kuborohera kuhagera bitewe n’amanegeka inzu ye yari yubatsemo biba ngombwa ko basubirayo.

Ati: “Baje kumpamagara bambwira ko bagiye kunshakira ikibanza bazubakamo icumbi noneho nkimuka aho hantu kureba aho nabaga byasabaga kurira igiti, ngo uhabone.”

Meyor w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable avuga ko bafite umubare munini w’abagituye mu manegeka, kuba aba bafatanyabikorwa bari kubakira bamwe muri bo ngo bigiye kugabanya uyu mubare.

Avuga ko byorohereza ubuyobozi bw’AKarere kubakira abandi basigaye bahereye ku mikoro n’amafaranga bateganya mu ngengo y’imari.

Ati: “Twizera ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu abatuye mu manegeka bazubakirwa.”

Miliyoni  zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda niko gaciro aya mazu afite, muri aka Karere ka Kamonyi abatuye mu manegeka barenga ibihumbi bine.

Akarere ngo kiteguye ko abatuye mu manegeka bazubakirwa ku bufatanye n'abafatanyabikorwa
Akarere ngo kiteguye ko abatuye mu manegeka bazubakirwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa
Murigo Eugene umuyobozi ushinzwe gahunda muri Compassion International mu Rwanda
Murigo Eugene umuyobozi ushinzwe gahunda muri Compassion International mu Rwanda
Abakuwe mu manegeka bishimiye inzu bahawe
Abakuwe mu manegeka bishimiye inzu bahawe

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi

en_USEnglish