Digiqole ad

Gicumbi: Abavumvu bamugaye bahawe imitiba ya kijyambere ngo biteze imbere

 Gicumbi: Abavumvu bamugaye bahawe imitiba ya kijyambere ngo biteze imbere

Kuri uyu wa kane abakora ubuvumvu gakondo ariko babana n’ubumuga bunyuranye bo mu mirenge ya Nyankeke na Rutare bahawe imizinga ya kijyambere ngo borore inzuki mu buryo butnanga umusaruro mwinshi, iyi mizinga ifite agaciro k’agera kuri miliyoni ebyiri.

Bamwe mu bavumvu bahawe imitiba n'ibikoresho bijyana nayo bahagaze imbere yayo
Bamwe mu bavumvu bahawe imitiba n’ibikoresho bijyana nayo bahagaze imbere yayo

Imitiba ya kijyambere ifasha aborozi b’inzuki gukuba inshuro zirenze 10 umusaruro wabo w’ubuki babonaga mu buvumvubwa gakondo.

Uwitwa Karangwa wavuze mu izina ry’abavumvu bahawe imitiba ya kijyambere yashimiye ubuyobozi bwite bwa Leta bwabahaye iyi mitiba kuko bigaragaza ko bwitaye ku iterambere ryabo. Ngo kuba barabanje guhugurirwa kuyikoresha ngo bizatuma babikora neza.

Vestine Uwamariya umwe mu bahawe imitiba ya kijyambere bakanahugurirwa kuyikoresha avuga ko biteze umusaruro mwinshi uzahindura ubuzima bwabo kuko ubuki ari ikintu gihora gikenewe ku isoko.

Uwamariya ashima kandi ko bahawe umuvumvu wundi w’umwuga uzajya ukurikirana ibikorwa byabo buri munsi.

Boniface Riberakurora uhagarariye abamugaye mu karere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko bashaka kurushaho kuzamura imibereho y’abamugaye bagahindura imibereho yabo ntihagire abatekereza ko bakwiye gusabiriza kuko bamugaye.

Ati “Buri muntu wese agomba kurya ari uko yakoze ntabwo agomba kumva ko yarya gusa atakoze. Abahawe imitiba mukanahugurwa iminsi itatu mu kuyikoresha mugende mukore muyibyaze umusaruro mutere imbere.”

Abahawe imizinga bahawe n’ibikoresho bigendanye nayo bifasha mu korera inzuki bya kijyambere birimo ibituma inzuki ziza mu mizinga, imyambaro yabugenewe, inkweto zabugenewe n’uturindantoki dutuma inzuki zitabadwinga.

Iyi gahunda ngo uko bizagenda bishoboka izagezwa no mu yindi mirenge yose  y’Akarere ka Gicumbi.

Gicumbi niko karere k’u Rwanda gafite imirenge myinshi, 21.

Bahawe n'imishashara ituma inzuki zihita ziza mu mizinga
Bahawe n’imishashara ituma inzuki zihita ziza mu mizinga

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish