Digiqole ad

Abanyarwanda 35 batahutse, 15 bavumbuwe ko bashakaga kwiyita impunzi

 Abanyarwanda 35 batahutse, 15 bavumbuwe ko bashakaga kwiyita impunzi

Mu Banyarwanda batahutse hari abavumbuwe ko bari basubiye Congo bashaka kugaruka bagafashwa

Mu nkambi yakira impunzi ya Nyarushishi hakiriwe Abanyarwanda 45 batahuka bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho aba Banyarwanda bavuga ko bari babayeho nabi, ariko hari 15 bavumbuwe bari baratahutse basubira muri Congo bashaka guhabwa imfashanyo igizwe n’amadolari baha buri muntu.

Mu Banyarwanda batahutse hari abavumbuwe ko bari basubiye Congo bashaka kugaruka bagafashwa
Mu Banyarwanda batahutse hari abavumbuwe ko bari basubiye Congo bashaka kugaruka bagafashwa

Mu gikorwa cyatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) cy’uko Umunyarwanda wese utaha azajya ahabwa Amadorali ya Amerika 250 ku muntu mukuru ndetse na $ 150 ku mwana, hari Abakongomani batahuwe ko biyitaga impunzi kandi atari zo.

Aba Banyarwanda batahutse ejo ku wakane muri 45, hafashwe 15 batari batahutse kuko bafashwe n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwa finger Print bagaragaza ko bari baratashye bakongera bagasubirayo.

Minisitiri ufite Impunzi mu nshingano ze, Seraphine Mukantabana yadutangarije ko aba bashaka kwiyita impunzi bwa kabiri ari ubusambo bubi.

Ati: “Ikoranabuhanga ryarabikemuye, umuntu wese ufite icyo gitekerezo namubwira akabireka kuko ni igikorwa gihanwa n’amategeko, uwaba yabitekerezaga azahomba kurusha uko yabyungukiramo.”

Aba Banyarwanda batashye bavuye mu duce twa Masisi, Karehe na Walekare bazahita bafashwa kugezwa mu miryango yabo nyuma y’iminsi ibiri bakiriwe dore ko buri wese azajya anahabwa telephone izajya imufasha kubona amafaranga yagenewe.

Umuntu mukuru azajya ahabwa amadorali ya Amerika 250 anagana Frw 205 000 naho umwana ahabwe $ 150 angana Erw 123 000, uyagenewe arayahabwa, ufashwe ko yakoraga makanaki (yabeshyaga) agasubizwa iwabo amara masa.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • None se aho gupfa ntiwahemuka gato? Iyamagara aterewe hejuru erega..Ese abavuye mu Rwanda ubu iyo bagezehanze bashaka ubuhunzi bavugiki kabone nubwo bababashyigikiye ubutegetsi buri ho? benshi barazwi ariko tuzabavumba.Bamaraka kugeriyo bimaze gutungana ngabo muri diyaspora hirya nohino bakomamashyi sinakubwira.Tujye twitonda kuko bucya bwitwejo.

  • Magara, biravuga ko nawe ubwo wabikora. Uzige kuba inyangamugayo. Burya n’ubwo wasonza, jya uharanira ukuri, kuko nta byago bihoraho. Ibihe biha ibindi kereka iyo wihebye.

  • Nyamara uwiyise Magara avuze ukuri abanyarwanda nabo basigaye bajya hanze bagerayo bakiyita impunzi kandi babeshya bavuga ko bahunze kubera ibibazo bya politique kandi ataribyo bamara kubona ibyangombwa byuzuye bagahindukira bakinjira muri diaspora murumva ko kutavugisha ukuri biri hose kandi s’umuco mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish