Digiqole ad

Mu Bisesero abatishoboye bashobora kugwirwa n’inzu bubakiwe mu 1996

 Mu Bisesero abatishoboye bashobora kugwirwa n’inzu bubakiwe mu 1996

Karongi – Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu 1996 bubakiwe inzu zo guturamo mu kagari ka Bisesero mu murenge wa Rwankuba ubu bamwe baracyazirimo ariko bigaragara ko zishaje cyane, abakizituyemo bafite impungenge ko zishobora kubagwaho.

Uyu mudugudu wubatswe mu 1996 ngo utuzwemo abatishoboye barokotse Jenoside aha mu Bisesero
Uyu mudugudu wubatswe mu 1996 ngo utuzwemo abatishoboye barokotse Jenoside aha mu Bisesero

Uko bigaragara amabati n’inkuta byazo birashaje cyane, ubwiherero n’ibikoni byinshi byasenyutse mbere.

Izi nzu zubatswe vuba vuba kandi binagendanye n’ubushobozi bwariho icyo gihe hagamijwe nibura kubona abarokotse aha mu Bisesero, benshi bari bagifite ibikomere, aho baba bakinze umusaya.

Abahatuye babwiye Umuseke ko hari amazu bavuga ko batazi neza umubare yubakiwe rimwe n’aya yo yamaze gusenyuka. Muri iki gihe cy’imvura baba bafite ubwoba ko ziri bubagweho.

Emmanuel Ndindayabo ugituye muri bene iyi nzu avuga ko bakeneye ubufasha byihutirwa.

Ati “Nawe urabyibonera, dukeneye gufashwa tukubakirwa vuba kuko izi nzu uko ubibona muri iyi mvura igihe cyose zatugwaho.”

Muri uyu mudugudu ariko hamaze kuzamurwa inzu zigera ku 10 zikomeye zatujwemo bamwe mu bavanywe muri izi zishaje, abatuye aha ariko bavuga ko bikorwa buhoro cyane ugereranyije n’uko ikibazo kimeze.

Utuye aha witwa Eduard ati “Twibaza impamvu ibi byo kubaka inzu zikwiriye bidakorwa ngo birangire duture neza.”

Drocella Mukashema Umuyobozi w’Akarere ka karongi  w’ ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ikibazo ubuyobozi buri kukitaho.

Mukashema ati “Nibyo koko hari amazu ashaje cyane yubatswe vuba vuba amwe bakayajyamo atanumye bijyanye n’ibihe igihugu cyari kivuyemo, ariko ubu hari agenda yubakwa uko Akarere kabonye uburyo kandi nabo barabizi  tugenda twubaka gahoro gahoro dufatanyije n’Inkeragutabara hari ayamaze kubakwa kandi meza rero turabizirikana.”

Ayo mazu meza ni amazu 10 kugeza ubu, abatuye aha bavuga ko yubatswe mu myaka ishize kandi ari macye ugereranyije n’uko ikibazo cyabo kimeze.

Abenshi mu batuye aha ni abatishoboye barimo n’abamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abageze mu zabukuru.

Abagituye muri izi nzu bavuga ko bageramiwe cyane no kuba zabagwira
Abagituye muri izi nzu bavuga ko bageramiwe cyane no kuba zabagwira
Zimwe zarasakambutse bigaragara
Zimwe zarasakambutse bigaragara
Izindi abari bazirimo bazivuyemo ngo zitabagwaho
Izindi abari bazirimo bazivuyemo ngo zitabagwaho
Izimaze kububakirwa zikomeye ni 10
Izimaze kububakirwa zikomeye ni 10
Abazitujwemo barashima Leta ariko bagasaba ko bagenzi babo bagituye nabi nabo bubakirwa vuba
Abazitujwemo barashima Leta ariko bagasaba ko bagenzi babo bagituye nabi nabo bubakirwa vuba
Usanga mu nzu zimwe abazirimo imbere baba mu ruhande rumwe mu gihe urundi rwasakambutse
Usanga mu nzu zimwe abazirimo imbere baba mu ruhande rumwe mu gihe urundi rwasakambutse

NGOBOKA  Sylvain
UM– USEKE.RW/Karongi

6 Comments

  • Biteye agahinda

  • Bihangane. Twahereye ku iyubakwa ry’urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rubegereye. Ariko ubwo kwibuka byegereje ntibazabura nibura inkunga z’ibiribwa mu mezi ari imbere.

  • Oya tuvugishe ukuri, kuvugango bihangane bihanganire he? baryamanye he? , hameze nabi pe,ababishinzwe nibatabare batazuyaje.

  • God damn it, is this the same country where is located Kigali Convention Center and cleanest city in Africa? After all they are genocide survivors; This is so bad!

  • Ariko njya nibaza akantu, ko bavuga ngo urwanda rutera imbere nibura 7% buri mwaka, aya mazu akaba yarubatswe muri 1999, ni gute bo batateye imbere nibura 1% mu myaka yose ishize. Cyangwa iterambere baba bavuga ni amazu y’abashoramari b’abarabu

  • MAMA YAKE NA MAMA
    this is very annoying
    this is very annoying
    this is very annoying

    BARATUBESHYA
    BAKATWEREKA VYABIZU BYABO
    BYIKIGALI KUMBE MU BITURAGE ZIRABAGWAHO

Comments are closed.

en_USEnglish