Karongi: Umuganga gakondo icyamunaniye ngo ni SIDA gusa
Iyo wegereye urugo rwe cyangwa bakakubona hafi aho abantu bahita bavuga ngo “waje kubaza kwa Mahame”. Ni mu kagari Ruragwe mu murenge wa Bwishyura aho Cyprien Mahame akorera ubuvuzi gakondo bwe, abenshi ariko bamwita Umupfumu kuko ngo anaragurira abamugana, ariko we ngo yumva bajya bamwita umuganga.
Hari Abanyarwanda bafite imyemerere ku buvuzi gakondo ndetse n’ibijyanye no kuraguza ngo bamenye igihatse ibyo batareba imbere.
Wabibwirwa na Mahame uvuga ko yakira abantu batari munsi y’icumi ku munsi, harimo ngo n’abasurimu baza n’imodoka zabo baturutse kure.
Kwa Mahame kandi umunyamakuru w’Umuseke yahasanze umugore waturutse mu murenge wa Mutuntu mu kagari ka Rwufi, ndetse umunyamakuru ahavuye abisikana n’umugabo nawe uje aha kuri uyu ‘muganga’.
Uyu mugore wo mu kagari ka Rwufi i Mutuntu abajijwe icyamuzanye yabwiye Umuseke aseka ati “Naje kwibariza.”
Avuga kandi ko yaje aribwa mu gatuza no mu mugongo, ngo kwa Mahame yaharangiwe n’uwo yavuye agakira. Nawe akaba yaje abyizeye.
Mahame yemera abaganga ba kizungu
Cyprien Mahame w’ikigero cy’imyaka hagati ya 50 na 60, ubuvuzi bwe n’ubwenge akoresha ngo yabisigiwe na se.
Akoresha cyane cyane ibyatsi, bimwe ngo abivana mu ishyamba ibindi yabihinze hafi y’iwe.
Mahame yemeza ko avura amarozi, ibisazi byizana, ibisazi baroga, amashitani, abantu bafite ibibavugira mu nda ndetse akabwira abamugana uko bakwiye kwifata.
Mahame ngo mu kuvura nk’amarozi ngo hari imiti abaha bakayaruka, mu kuvura ibirya umuntu ku mubiri ngo hari imiti abasiga, ndetse byaba ngombwa umurwayi akamwitumira urwembe akamuca indasago ngo ibyo bimurya bikava mu maraso.
Yemera ko abavuzi ba kizungu hari indwara nyinshi bavura, ariko ko hari n’izo, kimwe nawe, badashobora ndetse ngo hari abavayo byaranze bakaza iwe akabavura.
Ati “Nanjye indwara nyinshi ndazivura, ariko iyitwa SIDA sindebaho yarananiye.”
Abagabo ngo bari kubaroga cyane kubyimba amabya
Abo yakira benshi ngo usanga ari abarozwe. Mahame ngo yasanze amarozi avugwa mu banyarwanda ava ku nzangano n’amashyari bishingiye ku mitungo.
Ati “nta cyumweru cyashira ntakiriye abo baroze bivuye ku nzangano ziva ku masambu.
Muri iyi minsi bwo indwara mbona yeze ngo ni abagabo benshi baza babaroze kubyimba amabya.”
Ubwirwa n’iki se ko atari yenda Cancer? Arasubiza ati “Huum!! Ako kanya mpita mbibona ko ari amarozi, atari yo namwohereza kwa muganga nabwo mba nabibonye.”
Mahame ubu buvuzi n’ubwenge bwe ngo ubu ari kubutoza abana be ngo azabubasigire nk’uko nawe yaburazwe na se.
Hari Abanyarwanda bemera ubuvuzi nk’ubu hakaba n’abatabwemera, uruhande rwawe ni uruhe ku mpamvu ki?
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
7 Comments
njye ndabwemera ahubwo naduhe adress ye tumugereho!
Abavuzi gakondo nta gihugu batabamo. Gusa bagomba kuba icyo nakwita gutera imbere (évolution), iriya miti y’ibyatsi nta formule igira , ntiwamenya ngo urafata umuti ungana ute hakurikijwe tuvuge uburwayi ndetse n’ibiro ufite.Hagombye gukorwa ubushakashatsi kuri iriya miti , kuko abazungu nicyo baturusha.
Uh! Nonese n’iki kikwemeza ko biriya by’abazungu byo aribyo? ndavuga ibyo kuvuga ngo umwana anywa ibi umukuru akanywa ibi ngibi. Wenda nabo bapfuye gutombora bagwa kuribyo ngibyo tuzi abaganga batubwira. Ariko n’aba kinyarwanda barakubwira ngo unywe intama mu gitondo, unywe indi ninjoro!!!
Nabo barabigira rwose kandi uko bavura umwana siko bavura umukuru, nuko mwishyizemo ibyabazungu kandi buriya nange ntabwo ibyabo mbyemera cyane ariko n’ibinyarwanda ndabitinya mba numva hari imbaraga zindi zibyihishe inyuma.
Uyu mupfumu nanjye ndamuzi.
Abantu bajya bitpondera kwivuza mu bapfumu kuko hari igihe acecekesha abadayimoni bakurimo akoresheje ibindi bidayimoni bikomeye bityo ukaba imbata y’amadayimoni.
Ibirozi n’amadayimoni Imana irabivura; mugane abakozi b’Imana babasengere mw’izina rya Yesu muzakira bitabaye ngombwa ko Satani abafata bugwate.
Gusa uyu Mahame Cyprien atuye mu Kagali ka Kayenzi, umudugudu wa Buhoro nko muri 2 km uvuye kwa BIRACIKA ujya Kibuye mu mujyi.
Mwitondere abapfumu babeshya ko bavura. Bangera abayoboke ba Satani.
@H.J.
wagira ngo ntuzi inzira bicamo kugira ngo umuti wemerwe gukoreshwa mu bitaro. Egera abaganga bagusobanurire. Icyo nzi ni ko mbere yo gukoreshwa umuti uwariwo wose ukorerwa igeragezwa, bitangirira muri Laboratoire, bagerageza ku mbeba ndetse iyo bibaye ngombwa bagerageza no ku bantu. None wowe ngo ba gakondo bacu bazi ibipimo baduha? simbyizera.Iyo urwaye umwijima baguha ijerikani y’umuti, ibaze nawe harwaye abantu 1000 ayo majerikani wayakura he?
Biriya avuga byo kubabara mu ngingo, umugongo no kubyimba amabya rwose si amarozi ni ibintu bibaho uko umuntu agenda akura namwe murumva ko yavuze Ngo abagabo barogwa kubyimba amabya kuko hatarogwa abasore? Uko umuntu asatira izabukuru ni nako umubiri ugira ibyo utakaza nka calcium (iyo ibaye nke bituma ubabara mu ngingo), abagabo uko bakura Niko bagira ibibazo byo kurwara prostate ndetse bikabavoramo n’ibibazo byo gucika intege mu gihe batera akabariro. Hari imiti ikoze mu bimera ikorwa n’abashinwa Ku bipimo byemewe mu buziranenge mpuzamahanga (ISO, KEBS, HALAL, RSB, MINISANTE ndetse n’urugaga rw’aba pharmaciés mu Rwanda) ifasha abantu bafite indwara nk’izo ndetse na zimwe mu zizwi nk’izidakira (diabète, hypertension, goutte,hepatite B na C, umwijima, igifu, Amara, n’izindi). Niba ufite uburwayi bukubangamiye ndetse bwananiranye hamagara 0788449901 ou 0728449902 uhabwe inama n’ubufasha
Novata urapinga ibyabandi wikorere publicite
Comments are closed.