Rulindo: UNIK ngo akarere nigasubira inyuma iri shuri na ryo rizabiryozwe
*Ngo ariko UNIK na yo nisubira inyuma akarere kazabibazwe…
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo, JAF rirasaba kaminuza ya Kibungo iherutse gufungura ishami mu karere ka Rulindo kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyugarije bamwe mu batuye muri aka karere. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko iri shuri rifite inshingano zo kuzamura aka karere ndetse ko nigasubira iri shuri na ryo rigomba kuba mu bazabibazwa.
Aba bafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo n’iyi kaminuza baraye bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije kuzamura iterambere ry’akarere n’abagatuye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri UNIK, Prof Dusingizemungu Jean Pierre wari waje ahagarariye umuyobozi w’iyi kaminuza avuga ko iri shuri rifite inshingano zo kuzamura imibereho y’abatuye muri aka karere ka Rulindo.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yitezweho kuzamura ibice by’icyaro, Prof Dusingizemungu yavuze ko iri shuri rizaharanira ko aka karere ka Rulindo gakomeza gukataza mu majyambere ndetse ko nigasubira inyuma iri shuri rikwiye kuzabiryozwa.
Ati ” Turifuza gukora uko dushoboye kugira ngo dufatanyirize hamwe ariko tuganisha kuri wa muturage wacu, noneho rero intego zacu tube dufite abadutera inkunga kugira ngo tuzigereho noneho tuzabazwe imihigo y’akarere kaminuza itagizemo uruhare rukomeye.”
Akomeza yizeza ubuyobozi bw’akarere kuzifatanya mu mihigo. Prof Dusingizemungu wasezeranyaga Meyo wa Rulindo, yagize ati “…Akarere nigasubira inyuma tuzabibazwe ariko na mwe kaminuza nisubira inyuma muzabibazwe.”
Padiri Augustin Nzabonimana uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’aka karere (JAF) asaba iyi kaminuza ya Kibungo (UNIK) iherutse gufungura ishami mu karere ka Rulindo kwibanda mu kuzamura imirire myiza mu baturage.
Ati ” Dufite ikibazo cyo kurandura ubukene mu karere ariko dufatanyije birashoboka, ikindi gikomeye ni ikibazo cy’imirire.”
Uyu muyobozi wa JAF avuga ko ikibazo cy’imirire kiri muri aka karere kidashingiye ahanini ku ibura ryabyo ahubwo ko gituruka ku myumvire, agasaba UNIK kuzahugura abatuye aka karere uko bategura amafunguro yuzuye kandi bitabahenze.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga avuga ko Kaminuza igomba kugirira akamaro abayituriye, agashimira iyi kaminuza kuba yiyemeje gufatanya n’akarere mu kuzamura abagatuye.
Ati ” Kaminuza itagirira abaturage akamaro ntabwo yaba igeze ku nshingano zayo neza, ubwo rero aya masezerano icyo amaze ni ukuvuga ko dufatanyije na UNIK twareba uko igirira abaturage akamaro.”
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
5 Comments
none se kaminuza nikigo mbonezamirire munsobanurire uko bizakorwa karahagazwe
ABANTU BIYEMEZA IBYO BATAZASHOBORA NABO BAZABIBAZWE!!! ISAR RUBONA IMAZI IMYAKA N’IMYANIKO ARIKO ABATURAGE BATURANYE NAYO INSINA ZABO WAGIRANGO NI AMATEKE…….NI HATARI KBS…..
Ibyo ntabwo biraje inshinga iyi leta.
Qui vivra verra!
Abapolisi nabasoda baba bamariki ahangaha koko? Reka wenda umupolisi byumvikana, umusoda mwansobanurira icyamarahangaha koko?
Comments are closed.