Cyabingo: Babangamiwe no kurema isoko ritagira ubwiherero
Abarema n’abakorera ubucuruzi mu isoko rya Masha ryo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe n’uko iri soko ritagira ubwiherero rusange. Ibi bituma bagira impungenge zo kurwara indwara zikomoka ku mwanda.
Masengesho, umwe mu barema iri soko yabwiye Umuseke ko bigoye kubona aho wiherera, igishoboka gusa ari ugutira abafite amaduka muri iri soko.
Masengesho ati “Iyo ucyeneye ubwiherero ni ugutaha iwawe, utakwihangana ukujya gutira ababufite. Urumva ko buri wese siko ashabutse ku buryo yajya gutira agafunguzo ku muntu wenda aba atanahahiyeho. Mu by’ukuri turabangamiwe.”
Undi nawe ucuruza ibyo kurya (Restaurant) muri iri soko ariko utifuje ko amazina ye atangazwa ati “ Nk’abacuruzi dukorera hano twasabye ubwiherero kuva kera, ariko sinzi iyo bipfira. Icyakora nkanjye ucuruza amafunguro ngomba kuba mbufite nkuko n’abandi bafite inzu hano babufite. Hari abajya baza kudutira imfunguzo tukazibaha, gusa ariko ntibibuza ko dusanga hari abiherereye mu gikari nko ku nsina cyangwa ku nkuta!”
Hakizimana Edouard uhagarariye Abacuruzi mu murenge wa Cyabingo ari nawo iri soko riherereyemo, ndetse akaba n’umwe mu barikoreramo, avuga ko umwanda uhagaragara cyane cyane nyuma y’umunsi w’isoko.
Nk’abacuruzi bakorera muri iryo soko ngo basabye ubuyobozi ikibanza ngo babwiyubakire(ubwiherero) ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo barahabwa.
Mukeshimana Alice Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyabingo avuga ko icyo kibazo akizi kuko ngo yari asanzwe ari umukozi ushinzwe irangamimerere muri uwo murenge, ngo hakaba hari ingamba zateguwe kugira ngo iri soko ribone ubwiherero rusange.
Yemeza ko babuze ubutaka bwa Leta ngo batange ikibanza, ariko bakaba bateganya ibiganiro na bamwe mu bahafite ibibanza bagatanga ahagomba kubakwa ubwiherero hanyuma bo bakaguranirwa muri Leta.
Yanakomoje ku kibazo cy’uko iri soko ritubatse, ndetse n’akajagari karigaragaramo nko kuba umucuruzi ari we uzinduka akitunganyiriza aho ari bukorere, maze avuga ko imirimo y’iyubakwa ry’iri soko iri mu bikorwa byateganyijwe n’akarere mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017-2018.
Isoko rya Masha rirema iminsi ibiri mu cyumweru, rikaba riremwa n’abantu bavuye mu turere dutandukanye tw’igihugu ahanini bakuruwe na bimwe bihingwa bigaragara ku bwinshi mu karere ka Gakenke nk’ibijumba, imyumbati, inyanya, ibisheke, inanasi, ibishyimbo n’ibindi.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW