Kirehe: Hatoraguwe umurambo w’umugore wishwe atemaguwe
Mu murenge wa Mpanga, mu kagari ka Nyakabungo Dancile Kabageni yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana, umurambo we watoraguwe mu nsi y’urugo rwe mu gitondo cyo ku cyumweru, babatu bakekwaho urupfu rwe batawe muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangarije Umuseke ko umurambo wa Kabageni watoraguwe ujyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe.
Yavuze ko bigoye kwemeza igihe yapfiriyeho kuko umurambo we watoraguwe, yamaze kwicwa kandi hakaba hagikorwa iperereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yakomeje avuga ko muri rusange umutekano mu karere ka Kirehe umeze neza, uretse utubazo duto twa rimwe na rimwe tw’ubujura, ariko ngo iyo hari ufashwe arakurikiranwa.
Amakuru ava mu murenge wa Mpanga, ni uko Kabageni Dancile w’imyaka 55 yibanaga mu nzu wenyine umwana we w’umukobwa yari yarashatse.
Abantu batatu bakekwaho kuba bafitanye isano n’urupfu rwe batawe muri yombi bajyanwa kubazwa ku biro bya Polisi ikorera ku murenge wa Mpanga.
Umuyobozi w’Umurenge wa Mpanga yadutangarije ko mu bafashwe babazwa harimo n’abo mu muryango wa nyakwigendera.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hakunze kumvikana amakuru y’abantu bicwa mu buryo bw’ubugizi bwa nabi, hagakekwa amakimbirane baba bafitanye n’abaturanyi cyangwa n’abo mu miryango yabo, Polisi y’Igihugu ikaba ikunze gusaba abaturage kwirinda ibintu byo kwihanira.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Yooo pole sana RIP kuri nyakwigendera turizera ko iri perereza rir gukorwa rizakorwana ubushishozi kandi police ikerekana aba bagome bagashyikirizwa ubutabera abo mumuryango wa nyakwigendera bakomeze kwihangana
Mwavuze se ko yari umucikacumu,bibatwaye..iki? Umutekano..ufitwe na first family naba generals bacye gusa abandi mwese nta mutekano..mufite
Comments are closed.