Niba unaniwe, ufite ibitotsi cyangwa utamerewe neza mu mubiri wakwirinda gutwara ikinyabiziga kuko ni ubuzima uba ushyize mu kaga. Ni ibyo bamwe mu babonye impanuka nk’iyi ibaye kuri iki gicamunsi mu karere ka Rwamagana hafi y’i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe ku muhanda wa Kigali – Rwamagana aho imodoka irenze umuhanda nta kiyikomye mu muhanda, nta cyo […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda ishami rya Ngoma kuri uyu wa kabiri cyashyikirije akarere ka Ngoma umuyoboro w’amazi ureshya na 6km cyari kimaze iminsi cyubaka mu murenge wa Rukumberi, abahatuye bavuga ko bishimira cyane iki gikorwa kuko batazongera kuribwa n’ingona aho bajyaga kuvoma mu biyaga. Uyu muyoboro umaze igihe kigera ku mwaka wubakwa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Nyanza Akagari Nyaruteja umurwayi wo mu mutwe witwa Niyibizi Jean Damascene yishe abantu babiri akoresheje umuhoro. Niyibizi watemye aba bantu ubusanzwe mu 2014, yagize uburwayi bwo mu mutwe aza kujyanwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe, nyuma amaze koroherwa yoherezwa mu rugo akajya ahabwa imiti. Abapfuye barimo Ntezirembo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Africa Smart Investment- Distribution (ASI-D) yahaye mudasobwa 650 abana b’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye riri mu murenge wa Nyarugunga ryitwa King David Academy, buri mwana yasabwaga kwishyura amafaranga 15 000Frw agahabwa Laptop igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo ubundi umubyeyi we akajya yishyura amafaranga 500 ku munsi akoresheje uburyo bwa Mobile Money […]Irambuye
Kacyiru – Senateri Antoine Mugesera mu ijoro ryakeye yaganirije bamwe mu rubyiruko ku gitabo aherutse gusohora yise “Les Conditions de Vie des Tutsis au Rwanda de 1959 à 1990” avuga ko ubuyobozi bwariho bwimakaje kudahana ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi kugeza kuri Jenoside. Kuri we ngo Abahutu barahari n’Abatutsi barahari ariko ngo nta ukwiye kumva ko asumba […]Irambuye
Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa kuri uyu wa 21 Nzeri 2016 hamwe n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge z’ikibazo cy’abanyarwanda bagera kuri 27,9% bakibona mu ndorerwamo y’amoko na 25,8% bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’abagifite ibikomere by’amateka mabi igihugu cyanyuzemo bagera kuri 4%. […]Irambuye
Sebakera Donat, utuye mu mudugudu wa Ntarama, akagari ka Muhabura mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze, avuga ko kuva mu 2002 mu isambu ye hacukurwa amabuye y’agaciro atazi ubwoko bwayo, ndetse muri iyi sambu y’uyu mugabo hapfiriyemo abantu babiri baje gucukura. Akarere ka Musanze kavuga ko batari bazi ayo makuru, ubu bagiye kuyakurikirana. Biragoye […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, saa cyenda z’ijoro, mu kagari ka Rubona Umurenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo, uwitwa Mvunabandi Augustin w’imyaka 68 bamusanze yapfiriye aho bivugwa ko yarwaniye na Munyangoga Jean Paul wari umufatiye mu murimo w’urutoki rwe ari kumwiba. Sebagabo Nkunzingoma uyobora umurenge wa Shyorongi, yabwiye Umuseke ko uyu musaza […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yatanze ikiganiro i New York ku biro by’Umuryango w’Abibumbye, ku bijyanye no guteza imbere imijyi, aho yasabye ko abaturge bava mu byaro bajya mu mijyi bakwiye guhabwa ubumenyi buhagije bwatuma bibeshaho mu mujyi. Ikiganiro cyibanze ku guteza imbere imijyi mu buryo burambye kandi bigakorwa mu […]Irambuye
Ihuriro ry’abamotari bo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu ryahaye imiryango itatu yarokotse Jenoside itishoboye inka amati n’amafaranga byo kubafasha imibereho yabo isanzwe itaboroheye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. François Xavier Mahoro uhagarariye iri huriro ry’abamotari yabwiye Umuseke ko inkunga batanze ari iyo bishatsemo kandi bashatse kuyigenera imiryango yari ifite abayo bishwe […]Irambuye