Digiqole ad

Ku gitabo cye gishya, Sen Mugesera ati “Abahutu bariho, Abatutsi bariho ariko nta uruta undi”

 Ku gitabo cye gishya, Sen Mugesera ati “Abahutu bariho, Abatutsi bariho ariko nta uruta undi”

Kacyiru – Senateri Antoine Mugesera mu ijoro ryakeye yaganirije bamwe mu rubyiruko ku gitabo aherutse gusohora yise “Les Conditions de Vie des Tutsis au Rwanda de 1959 à 1990” avuga ko ubuyobozi bwariho bwimakaje kudahana ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi kugeza kuri Jenoside. Kuri we ngo Abahutu barahari n’Abatutsi barahari ariko ngo nta ukwiye kumva ko asumba undi, bose bakwiye kumva ko ari Abanyarwanda kurusha ibyo, ngo nibwo bazubaka igihugu.

Igitabo Antoine Mugesera aherutse gusohora
Igitabo Antoine Mugesera aherutse gusohora

Iki gitabo cye kigizwe n’ibice bitanu kuva kuri revolusiyo yo mu 1959, ibyerekeye gukubitwa kwa Dominiko Mbonyumutwa bigatuma Abatutsi batwikirwa amazu, uko bahunze n’ibindi

Hagaragaramo ubuzima bw’abasigaye uko bakomeje guhohoterwa ubuyobozi ntibubihane, n’uko bagiye bitwa ibyitso by’Inyenzi (Abatutsi bari barahunze bakagerageza gutera igihugu bagatsindwa) bakagirirwa nabi ndetse bamwe muri bo bakicwa.

Mu gitabo cye Sen Antoine Mugesera yerekana amazina y’abantu bakorewe ihohoterwa, abarikoze, aho byabereye, italiki, cyangwa se ababibonye. Agenda agaragaza urutonde rw’ibitabo yasuzumye, abantu bamuhaye amakuru n’aho yakuye amakuru.

Mugesera avuga ko mu by’ukuri Abahutu n’Abatutsi ku misozi aho batuye nta kibazo bari bafitanye kuko basangiraga bagafashanya bagatabarana ariko ngo abanyepolitiki bagiye babumvisha buhoro buhoro ko Abatutsi ari ikibazo muri bo. Banabaheza mu nzego za Leta.

Avuga ko nko mu gisirikare cya Habyarimana umututsi wari ukomeye ari Col Ruhashya, mu butegetsi bwite bwa Leta uwakomeye akaba Perefe wa Butare witwaga Habyarimana, akavuga politiki yo gutuza Abatutsi mu cyari Komoni Gashora aho isazi ya tsetse yacaga ibintu, akavuga politiki y’iringaniza mu burezi yari igamije kudindiza no kuvana Abatutsi mu mashuri.

Muri rusange kubera ibyo byose Abatutsi benshi ngo bagiye mu buzima busanzwe bwo guhinga no korora kuko bari bahejwe mu kwiga no mu bindi byiciro by’ubuzima, bagahora kandi bazi ko bagirirwa nabi kubera ibyaga byabaye mbere kuri bagenzi babo hirya no hino.

Sen Mugesera avuga ko nubwo Abahutu n’Abatutsi ku midugudu bari babanye neza ariko Jenoside yageze benshi baramaze kumvishwa no kwibonera ko kwica Abatutsi nta kibazo kuko n’ababikoraga mbere batabihanirwaga n’ubuyobozi.

Byatumye benshi bishora mu gukora Jenoside kandi babitewe n’umururmba wo gushaka kurya inka no gusahura iby’Abatutsi, abandi bakanga gusigara batitabiriye ibyo bagenzi babo bakoraga, ngo batitwa ibigwari.

'IBUKU' indangamuntu ya mbere y'Abakoloni yashyizwemo Hutu-Tutsi-Twa hagamijwe kwanganisha abanyarwanda
‘IBUKU’ indangamuntu ya mbere y’Abakoloni yashyizwemo Hutu-Tutsi-Twa ngo hagamijwe kwanganisha abanyarwanda


Sen Mugesera yasabye urubyiruko guhindura amateka

Sen Mugesera wanditse iki gitabo ku buzima bw’Abatutsi muri iyo myaka 30, yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rudakwiye gusarikwa n’aya mateka mabi nubwo ahari, arusaba kurenga icyo kintu cy’ubwoko.

Ati: “ Abatutsi bariho, Abahutu bariho… ibyo ntawabihakana, ariko ntawukwiye kubisumbya Ubunyarwanda ngo yumve ko aruta undi. Twimakaze ‘Ndi Umunyarwanda’ nibwo tuzubaka igihugu kirambye…”

Sen Mugesera kandi urubyiruko n’abakuru gukomeza gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda bakajya mu nzu z’ibitabo i Burayi (Roma, Bruxelles, mu Budage, Paris) bagashakashaka bakandika kuko ngo amateka y’u Rwanda menshi ari yo abitse.

Abakurikiye ikiganiro cya Sen Mugesera bari biganjemo urubyiruko
Abakurikiye ikiganiro cya Sen Mugesera bari biganjemo urubyiruko
Bagendaga kandi batanga ibitekerezo byabo kuri iki gitabo. Uwambaye ingodero ni umwanditsi Jean Paul Kimonyo
Bagendaga kandi batanga ibitekerezo byabo kuri iki gitabo. Uwambaye ingodero ni umwanditsi Jean Paul Kimonyo
Abitabiriye iki kiganiro cya Sen Mugesera bagiye batanga ibitekerezo binyuranye
Abitabiriye iki kiganiro cya Sen Mugesera bagiye batanga ibitekerezo binyuranye
Sen Mugesera yasabye urubyiruko kwiyumvamo Ubunyrwanda kuko ari bwo bazubaka igihugu kirambye
Sen Mugesera yasabye urubyiruko kwiyumvamo Ubunyrwanda kurusha amoko kuko ari bwo bazubaka igihugu kirambye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

59 Comments

  • Nta kundi byagenda mMugesera we. Iyo watsinzwe rimwe na rimwe n’abo wagiriye neza, abo wafashije bose baterera hejuru bati ” yaratumaze!” Iyo Historians bacecetse harya Politicians nibo bitwa bo? Haaahaa lawyer wabaye acountant

    • Ineza uvuga wagiriye umuntu ni iyihe? Kutamutema? urumva? sha….

      • AHUBWO MURI IYI MINSI IKINTU KITUMVIKANA MAZE KWIBONERA, NI UKUBONA ABANTU BAHUJE UBWOKO BAKORA DIVORCE!!!! NTIBYUMVIKANA RWOSE!!!

  • harya Lando, Mugemana, Karamira bari iki? Harya abitwaga abahutu bose barigaga? genda Rwanda uhishe byinshi

    • @ Ngabo

      Mugemana na Karamira bari abahutu niba aricyo kibazo ufite!

      Naho ubundi ntiwagendera ku muntu umwe cyangwa 2 b’Abatutsi bashoboye kwiga ngo uhite uhakana ko batahezwaga mu mashuri kandi ihezwa ryari riri mu nyandiko niba atari mu mategeko biciye mu biswe “iringaniza”. Abantu bakwiye no kumenya ko Abatutsi bacye bize byabaga biciye kure harimo ruswa za cash n’ibitsina. Naho ubundi abahutu batigaga ni uko batari bafite ubushobozi (capacity) bwo kubona amanota yasabwaga cyangwa ari ukubera ko ababyeyi babo batumvaga ko kwiga ari ngombwa, hakiyongeraho bacye bitwaga abanyenduga nabo iringaniza rishingiye ku turere ryageragaho.

      • Oook. Uri umuhutu w’umunyenduga ubwo wahagarara hehe? Inyunguramagambo ikoreshwa n’abo bahanga urumva ivuga ukuri kw’abantu nk’abo? Urwo ni urugero rumwe, rushyigikira igitekerezo cy’uko mu byigwaho mu nzira z’ubumwe n’ubwiyunge n’inyunguramagambo ikoreshwa yajya yita kukuri kuzwi; bitabaye ibyo abantu baba batabira umushike aho kuwurima mbere.[Akenshi abantu benshi bakoresha amagambo aca umurongo hagati y’ababi n’abeza, abagiriwe nabi n’ababahemukiye ntihitabwe kubyiciro biba ibyitambo mu mpande baba batandukanya]

      • @John, ibyo uzabibeshye abavutse nyuma ya 1990. Ntushobora guhindura amateka, ikibabaje nuko anagenda yisubiramo.

        • @ Kagabo

          Niba ufite ukuri kwawe kwandike naho kuvuga ngo umuntu arabeshya gusa ntibihagije, cyane cyane ko ushobora kuba ufite amateka yawe wemera kandi bitavuze ko n’abandi bagomba kuyemera uko!

  • @ Ngimbi

    Ko Mzee Mugesera yanditse ibyo azi, yasomye cyangwa yakozeho ubushakashatsi wakwanditse ibyawe ugasobanura uko uwatsinzwe yaragize neza ahinduka umugizi wa nabi? Ugomba no kumenya ko amateka atandikwa gusa na “Historians” babifitemo impamyabumenyi kuko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwandika ibyo yabonye, yumvise cyangwa yakozeho ubushakashatsi, harimo na “politicians”, “lawyers” na “accountants”!

  • Ariko hari ikintu ntasobanukirwa aba bayobozi Bose njya numva ngo barangije I butare b’abatutsi batangiye ejobundi nyuma y’intambara mwansobanurira rwose. Kuko abo ba Biruta , ba Binagwaho, bande na bande ese bigaga bahengereza Mu madirishya? Ese nta muntu w’umugabo w’umuhutu wagerageza akagaragaza ukuri Mu buryo buri polite kuko uvugiyeho nk’uyu byakubera bibi ariko nibura akavuga ibintu bifite na facts n’abo biganye ubu mwe koko ntibibatera ikimwaro kwirirwa babakina ku mubyimba gutya yewe narumiwe ukuntu muba mubyongorerana gusa. Apuu njye mbavukamo mwese umunsi mwumvikanye nzabibarirwa ntawe nzashinja data yari umututsi ashaka umuhutukazi mwiza ariwe mama ibindi nuko bagiye ni ubwo bugome bwose mubitse ku mutima.
    Murabeho

    • Binagwaho uvuga ngo yize he? i Ruhande? ngo ya KAMINUZA izisumba zose. Ariko se ntarabona umuntu wize i Ruhande ukora i Kabale? Ko umenya licence zaho zitarenga Rwanda border?

  • Ku kigo nizeho amashuri abanza muri za 70 hamaze igihe kirekire nta munyeshuri (yaba umuhutu cyangwa umututsi)uhava ngo ajye mu mashuri yisumbuye cg kaminuza…Poliki mbi (notamment) iy’iringaniza ntiyakoze ku batusi gusa. N’abahutu badakomoka ibutware (Gitarama ku ngoma ya Kayibanda, Gisenyi na Ruhengeri ku bwa Habyara)yabagezeho isya itanzitse…Mbere y’intambara ya 90, ironda karere ryari rimaze gusumba ironda koko!!!

  • cyubahiro Constantin w’i rukumberi yari minisitiri w’ubutabera yari umututsi, mugesera nawe warize,abahutu Bose byibuze Bose ntibari ba ministre,Bose ntibari abasirikare bakomeye icyo namaganye ni ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi n’a génocide yabakorewe. ariko mwabaye abanyarwanda ubwo buhutu n’ubututsi bubamariye iki? igitangaje benshi muri mwe amaraso yanyu aravanze mureke ubutagondwa kuko benshi ubuhutu buracagase n’ubututsi buracagase. mukundane gusa.

  • None se umuntu witwa Ntashamaje Antoine ise wa Ntashamaje Gerard (Major) ntabwo se yari umututsi? Ntabwo se yabaye Ministre kubwa Habyarimana? Ariko se ko abantu turi abana beza (ariko mvuga) uwitwa Murefu ise wa Jeanette Kagame ntabwo yari umututsi? Ntabwo se yabaga mu Rwanda ari umucuruzi ku bwa Habyarimana? Ntiyavuye mu Rwanda ari uko Inkotanyi zitangije intambara ya kubohora u Rwanda?
    Nyabuna mwa banyabwenge mwe mumenye ko hari abandi banyabwenge baba bareba ibyo mwandika ariko cyane cyane mureke kuyobya abana b’u Rwanda rw’ejo hazaza mushaka gushimisha ubutegetsi buhari uyu munsi kuko nabwo igihe kizagera busimburwe.

    • Urumva se nyine utababarira kuntoki?

  • Ngo umututsi wari ukomeye mu butegetsi bwite bwa Leta ku bwa habyarimana ni Perefe Habyarimana wa Butare? Uyu se ko yari n’umuyoboke wa PL ni Habyarimana wamushyizeho? Yagiyeho mu gihe cya guverinoma y’inzibacyuho. Ariko Mugesera yiyibagije ko habayeho abaministri b’abatutsi nka Katabarwa Andreya, Mulindangabo Ambroise, Iyamuremye Daniel, cyangwa n’abandi baperefe nka Nshunguyinka, wategetse na Prefegiture ya Gisenyi ku ivuko rya Habyarimana. Ahubwo se nibarize Mugesera. Abacuruzi n’abikorera b’abatutsi bari bakomeye ku bwa Habyarimana, nka Kajeguhakwa, Majyambere, Rwigara, Usengimana Richard, n’abandi, bo amateka yabo ayabona gute? Ayo mateka kuki Mugesera ayatangirira muri 1959? Mbere yaho nta mateka abo yandika bagira? Ahera hariya ku bushake, kuko azi neza ko ibyakorewe abanyarwanda mbere ya 1959 byanagize uruhare mu byabaye nyuma ya 1959. Ni uburenganzira bwa buri muntu kwandika ibimuri kumuri ku mutima, apfa kudashaka ko bihinduka ukuri kw’ivanjiri abantu bose bagomba kwemera. Nk’uko abanyarwanda babicamo umugani, ngo uruvuga undi ntirugorama.

    • Urwishe yanka ruracyayirimo. Nkubu nkawe hari aho uhishe se? ubu ubonye umwanya ntiwakora nka ba sogokuru na so? Akabaye icwende….

      • Nshimye kugusubiza, kuko bigaragara ko nawe ubwawe ari wowe mbona utabona ukuri kw’amateka. Mugesera ni uko yavuze. Mateka atanze uko we abibona kandi ni nako kuri. Ubu koko wamunyomoje ukagaragaza ibisekuru by’abo avuze ugahakana ubututsi bwabo aho kumushinza ko azakora ibya ba sekuru bakoze?

        Mujye mujya impaka zubaka kandi z’ukuri. Mwirinde kuko ukutaganira byubaka biduheza mu bujiji rwose.

      • ushobora gutechnica plans na vision ariko amateka ntawe uyatechnica, nicyo gitabo ukijyanye ngo ugihe abarimu bigishe, abana babaza ibibazo ntibabashekubisubiza. urwanda si igihugu gihera muri 1959, ndi umututsi tubyemere twahatse abahutu batwihimuraho muri 1959.

        • Hari uwigeze aguhatira guhakwa??!!

        • @kamana we nturi we rwose nagato.ikindi guhaka si ikibazo kuko uwahakwaga ni ubishaka.ubu se ntitugira abakozi mu rugo? bazatwice rero ngo turabakoresha? lol wowe se niba ukora urikorera? niba urikorera ubwo uhatswe n umukoresha wawe ubwo uzamwica se kuko agukoresha? ninde wagushyizemo umugozi ngo ujye kumukorera? uko rero niko guhakwa ni uburyo abanyarwanda kera bashakagamo amaramuko,none bihindutse icyaha bite ra? aho abazungu baziye babihinduriye igisobanuro ngo baturememo amacakubiri babyitirira ubucakara bakoreraga abirabura iyo iwabo kugirango abo bise rubanda nyamwinshi babakurikire.mbese nihe mbere ya 1959 wigeze wumva mu Rwanda hameneka amaraso ngo uyu ni ubu bwoko rekanze mwice? abo bami ko bategetse iteka nihe bigeze bafata ubwoko bakabwibasira bakabwica? ntitwari bamwe dusangira byose? mbese nta mututsi wahakwaga n abahutu? ntihari abatware b abahutu? yewe rwose nta mpamvu nimwe mwabona mwasobanura ubugome bw indengakamere ubutegetsi bw abahutu bwakoreye abatutsi ntacyo bapfaga uretse ,umutima mutindi ntawaranze abanyarwanda mbere y umwaduko wa rutuku iwacu niyo mpamvu yahereye ayo mateka muri 1959 kuko nibwo amaraso y abana b u Rwanda yatangiye kumeneka bazira ko ari abatutsi.nibyo aya mateka iyo umuhutu ayumvise ashaka kuyagoreka kubera bene wabo babaye inkarabakaba ariko ntitwabihindura kuko niko byagenze.utarayakoze rero sinzi impamvu yakwisiga icyasha cyo kugoreka akaga kagwiriye abatutsi.burya inyangamugayo ni umunyakuri niyo mpamvu nkunda Bamporiki burya kugoreka amateka siko kuyahunga,ariko ukuri kurabohora

    • @ Mateka

      Uretse ko hari abo uri gutwerera ubwo bututsi bataribo nka ba Majyambere, Usengimana Richard, Iyamuremye Daniel n’abandi, biragaragara ko nyine byari ikibazo kubona Abatutsi bari mu Rwanda mbere ya Jenoside ariko ukaba ushobora kubarira kuntoki abari mu bucuruzi n’abari barize! Ikimenyimenyi ni uko udashobora kubikora ku bahutu kuko bari benshi cyane nyine.
      Naho Mugesera kuba yarahereye muri 1959 afite impamvu ze nawxe uzagerageze uhere mbere yaho unerekane uko ibyabaye aribyo byatumye Abatutsi batagira umubare bangazwa icyo gihe naho abarenga miliyoni bakicwa muri 94!

    • umbaye kure muvandi..buriya erega Mugesera aba azi ko abwira ibicucu!!! gusa nuko ntaruvugiro umuntu aba afite;ubundi twazahurira mukiganiro nkamwibariza ikibazo 1 kikamukorogoshora,akabonako amashuri yize ari make cyane

  • Jye nk’iyo bavuga ibyo guheza abatutsi mu mashuri, njya mbaza abantu ngo bampe ingero bahereye ku ishuri runaka, promotion runaka, bakarya iminwa. Nkanjye nize mu ishuri rya secondaire rya Leta ryarimo abanyeshuri 36, turangiza turi 28, abahutu 17 n’abatutsi 11, kandi muri bo, abahutu 12 n’abatutsi 7 bahise bahabwa bourse yo kwiga kaminuza, bose bararangiza, bamwe bari no mu buyobozi bw’igihugu. Hari ubwo najyaga numva umwe muri bo ahamya mu ruhame ko abatutsi bakumiriwe kwiga, nkibaza ngo n’uriya koko? Komini zo mu duce twitwa utw’abanyanduga n’abaganza, zatsindishaga nk’abana batatu cyangwa batanu gusa, mu majyaruguru hatsinze abarenga ijana muri komini, none byahindutse ko ngo hahezwaga abatutsi gusa. Iyi processus ya confiscation de la memoire na monopolisation de la douleur izarangira ryari?

    • Noneho bashyiriho iteka ko buli munyarwanda abaye umuhutu ariko namwe musinye ko mutazongera gutema abo mwitaga abatutsi kuko bazaba baripotinze.

  • Hon Mugesera turagushimiye cyane Imana izabiguhembere. Abapfobya reka bavuge ibyo bishakira. Ngukundira ko ukora gisilikare. Icyakozwe,uwagikoze,aho cyakorewe,igihe cyakorewe,impanvu cyakozwe. Izi nterahamwe ntawabasha kuzihana nubwo yagira ate. Imana yaziremye niyo izi uko uzabigenza.

    • Rwasubutare biragaragara ko ushobora kuba utihanganira abavuga ibyo wowe utifuza ahubwo ujye utanga ingero zifatika.nkubu uwakubaza mu Rwanda uko bimeze ibijyanye nimyanya hagati yabo bahutu na batutsi wasubiza iki? ese ubu abahutu ba bajenerali ba Police cg Igisirikare % yabo yagera kuri 1% ra ???

    • wowe Rwasubutare suri interahamwe gusa;ahubwo uri nimbonerakure ivanze ninyangarwanda

  • Eheeeeeeeeeeeeeeeeeeee. Mugesera ati; Abahutu bariho, Abatutsi bariho….Iyo si ingengasi? Ni akazi kanyu.

  • Uyu Mugesera sinamurenganya kuko bigaragara ko adashaka kuvuga ukuri. None se ubu nibura yaba asoma izi comments. Simpakana ihogoterwa ryakorewe abatutsi mbere ya 1994. Ariko ayo makabyankuru mu gitabo cyawe uyigumanire.Cyakora wakoresheje ukuri aho wavuze ko Abahutu n’Abatutsi bahari bituma uhinyuza ba bandi batubeshya ndi umunyarwanda bakanaduhata kuyumva ariko bo itabarimo.

    • @ john

      Ariko umuntu yandika ibintu, aho byabereye, uwabikoze, igihe yabikoreye, naho wowe ukihandagaza ngo arabeshya? Ushingiye kuki se ko ari nka bya bindi ngo ndanze gusa!
      Naho ubundi sinzi ko abigisha “Ndi Umunyarwanda” bigeze bavuga ko nta Bahutu cyangwa Abatutsi bariho! Niba ariko wabyize uzasubiremo iryo somo kuko siko bimeze kabisa….

  • guys, mwasenze Imana mukayisaba imbabazi, ko twese tutazatura nk’imisozi, ibyo bibamariye iki kweli?! tekereza neza urasanga ukwiye kwita ku iherezo ryawe gusa, naho twese ni uwiteka waturemye mu muntu umwe rukumbi.

  • Abanyarwa mukunda amacakubiri kubera inyungu zanyu bwite mwitwaje ubutegetsi buriho

  • None se ko muvuga guhera muri 59, mwatubwiye uko abahutu babagaho mbere ya 59 imyaka 400 yose

  • Icyampa ngo abantu nka Mugesera Antoine, Tito Rutaremara, Bizimana Jean Damascene, na Ndayisaba Fideli, bicare hamwe baganire biherereye, bavuga ikibari ku mutima ku mibanire y’abanyarwanda, cyane cyane ikibazo cya Hutu-Tutsi, batazi ko hari undi ubumva cyangwa ubafata amajwi, maze tugasangizwa kuri ako ka audio k’ibyo bavuze. Kaba gateye amatsiko cyaneeee!

  • Iriya foto Mugesera yashyize ku gitabo cye se, ko mbona ijya kumera nk’imwe twitaga iya Nyiraneza ahetse Rubaduka yabaga ku noti y’ijana?

  • Dynamics za kiriya gihe ntawamenya izo arizo,umuntu abyumva muri iyi minsi, ubona ko ryari ivangura rirenze. Nanjye aho nize primaire, muri class twari 38,n’ubundi abatutsi twarimo turi bake;niba nibuka neza twari 7,kuko ndabyibuka bajyaga babaza amoko tugahuguruka.Turangije primaire ,ishuri ryacu ryatsinzemo abantu 10,harimo njye n’umukobwa umwe, urumva n’ubundi nk’ishuri ry’ahantu hamwe i Kibungo,bari bakubise impyisi inkoni.Muri Secondaire,naho twahuriyemo turi 69,ariko noneho twari abatutsi ngirango 11 kuko zari classes 2 (A na B) naho ndabyibuka ko babazaga ubwoko. Kubera kwa kundi birukanaga,ndibuka ko twarangije Secondaire turi 39 ariko babatutsi bose twatangiranye bari bakirimo,usibye umwe wasibiye mu wa Kane(4ème),ariko umubare ugakomeza huba wawundi kuko hari undi nawe wasibiye,wari imbere yacu atuma umubare ukomeza kuba wawundi. Noneho rero igitangaje kinababaje ,Njyewe n’undi muntu umwe nitwe dusigaye ku isi kuko babandi bose barishwe,yewe ndetse na wa mukobwa twarangizanyije primaire ,nawe yari yararangije secondaire ariko nawe ntago yabashije gusimbuka genocide yakorewe abatutsi muri 1994.Urumva twe nko muri Generation yacu ,bari basigaye birengagiza nibura nk’abana 2 bakomoka mu bwoko bw’abatutsi bagatsinda muri komini,nako ntago byari ugutsinda byitwaga”Kwemererwa”.Kuri wa mugani wa Senateri rero,ngirango ibyiza,twagakwiye guha agaciro kuba Umunyarwanda,no guharanira ko hatazongera kubaho ibimeze nka biriya.

    • @Leonardo Alarson,ubuhamya bwawe burakomeye cyane, kandi agahinda ufite karumvikana. Ariko niba hari uburyo wagera ku makuru nyayo, uzabaze n’abo bandi mwiganaga batari abatutsi, abakiriho n’abapfuye. Uzumirwa. N’undi wese warangije nka secondaire cyangwa kaminuza mbere ya 1994, abaze neza umubare w’abo biganye bakiriho, yakumirwa. ABANYARWANDA BARASHIZE MWANA WA MAMA.

  • Nimureke kwiyibagiza rwose buri wese atsinde ibimugoye arebe ukuri. Ntacyo Sen. Mugesera yakosheje mubanze musome igitabo cye ibyo muvuga murasanga yarabivuye imuzi. Noneho nimusanga hari ibyamwisobye namwe mwandike maze le monde academique izabasha gukora za analyses tuzagira n’amateka twemeranyaho. Ariko mwigoreka mujya mbere y’umwaduko w;abazungu kuko hategekaga abanyiginya yari ingoma nyiginya. Mu banyiginya abenshi ni abahutu. Abanyiginya ni kimwe n’abasindi amateka arabyerekana kadni nabo abenshi ni abahutu.

    Gutera imbere kuri iriya ngoma nyiginya nta formule yabagaho iyo wagaragazaga kwirwanaho wihakirwa cg ubaye intwari warazamukaga ukaba umuyobozi mu kiciro runaka,ndetse wamara gutunga ukitwa n’umututsi. Hari n’abarengaga icyiciro cy’ubututsi kubera imyitwarire n’ubukire bafite bakaba imfura. Sinavuga amazina ariko hari abitwa abatutsi ubu banyuze muri izo nzira yewe ni na benshi cyane. Amateka mabi rwose twemere ko yazanywe n’abazungu gusa bahageze turi muri crise politique ikomeye, ariko ntabwo yari shingiye ku bwoko, byari ubwanganyi mu ngoma imbere.

    None se RWABUGIRI hari uwitwa umuhutu yishe rwose.Twirinde kujya impaka yibyo tutangenzuye neza, tubanze tubimenye. Umuhinzi wamenye amateka akayakurikirana akayacenshura aruta historiens uyagoreka nkana. Ariko mbigarukeho nimubanze musome igitabo cya Sen Mugesera nimumara kugisoma mukore analyses scientifique, musome za reference yatanze aho yabeshye ch yibeshye mugaragaze ukuri.

  • Mwese muravuga ubusa. Abanyarwanda barakubititse.

    • Ubuvuze neza usibyeko harabatemerewe kuvugako bakubititse.

  • Umunyamakuru wanditse iyi nkuru yongere agenzure neza arebe niba atibeshye, cyane cyane aho yanditse ngo:”MUGESERA Antoine avuga ko nko mu gisirikare cya Habyarimana umututsi wari ukomeye ari Col Ruhashya, mu butegetsi bwite bwa Leta uwakomeye akaba Perefe wa Butare witwaga Habyarimana”

    Rwose byaba bitangaje kandi binababaje kubona MUGESERA Antoine wabayeho neza ku ngoma ya Habyarimana aramutse yihanukiye akemeza ko mu butegetsi bwite bwa Leta ku bwa HABYARIMANA Juvénal (KINANI) uwakomeye mu bategetsi b’abatutsi yari Perefe wa Butare witwaga Habyarimana!!! Mbega kubeshya ku manywa weeee!!! None se Mugesera ntabwo azi ko ku ngoma ya Habyarimana Juvénal umutsi w’inkorokoro witwaga (n’ubu ucyitwa) KATABARWA André yabaye Minisitiri, ndetse nyuma akaza no kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta cyari gikomeye cyane cyitwaga ELECTROGAZ???

    Naho se Prefet NSHUNGUYINKA Francois we nti yari umututsi ku ngoma ya Habyarimana?? KAJEGUHAKWA Valens w’umututsi se nti yari inshuti magara ya Habyarimana Juvenal akaba n’umunyemari wa mbere mu gihugu, MAJYAMBERE Silas w’umututsi we se ntiyari umutoni kwa Habyarimana Juvenal kugeza naho amugira President de la chambre de commerce.

    Hari n’abandi batutsi benshi b’ibikomerezwa bahabwaga imyanya ikomeye muri Leta ku bwa Leta ya Habyarimana Juvenal: aha twavuga nka MAHARANGARI wari Umuyobozi Mukuru wa BRD, twavuga nka MBAGUTA Jean Marie Vianney na RUGARAVU Appolinaire babaye abayobozi bakuru umwe muri Service ya Finance&Economie undi muri service ya Plannification. Hari n’abandi n’abandi.

    Rwose MUGESERA Antoine nawe niyibuke ko yari umuyobozi ukomeye ku bwa Habyarimana Juvenal aho bamwizeye bakamushinga ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative.

    • Wamuretse se agatayanjwa. Mugesera we ubwe rwose yemeza ko abahutu n’abatutsi batandukanye, ariko yarangiza ati amoko yazanywe n’abazungu. Ubu wasanga ashaka amasaziro, dore ko uwiciye inkware mu kwaha ahora amanitse ukuboko !

      • Zidane niba uzirana no gusoma cg utumva ceceka, ndumva n’ikinyabupfura cyawe kigerwa ku mashyi!! Ahubwo Mugesera yanditse bike Aha nibutse umuntu watanze urugero rw’abatutsi bari bakomeye ku bwa Habyarimana avugamo MUGEMANA JMV!! numiwe Vianney mwene MUNYARUKATO hariya mu Kageyo munsi y’inkambi y’Abakongomani mu karere ka Gicumbi ngo yari umututsi? mwagiye mureka guhimba? ubwo rero ni ukugira ngo mugire Habyarimana umwere? muragorwa n’ubusa musigaye ku bitutsi nka ba ZIDANE gusa!

  • Ahubwo ndabona Mugesera yivuyemo, ngo yari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ama cooperatives, ndumva yari anakomeye da!!

  • harya sinjya numva numva ko amoko yazanywe nabazungu ra? none se bagenda kuki abanyarwanda tutayabakurikije kugirango dukomeze twibereho nkuko bataraza twabanaga dore ko twari tumaze kubona ko bizaduteranya.
    nyamara hari ikintu maze kubona abirabura reka tujye tumarana kandi twangwe nubundi bwoko.(whites,asians,lations,arabics) nabandi turi brutal cyane bikabije,ibyabaye mu Rwanda byarabaye aho kugirango bidusigire isomo ahubwo twirirwa tubyigaraguramo kandi twarangiza tukavuga ko abakoroni aribo baduteranyije none se niba aribo baduteranyije niki twakoze kugirango twongere tubane? nyamara abo bazungu mbona batumiwe mukumurika icyo gitabo baba batubonye nkaho ntabwenge tugira ari nayo mpamvu africa idateze gutera imbere,abandi barashyira hamwe bakubaka ibihugu byabo naho twe tukigaragura mu moko.tuzakomeza twubake inzu imwe tubyirate ngo twateye imbere mu gihe abandi barimo kuzamura ibyoga juru,kuko nyine umwanya wacu munini tuwumara mu matiku yamoko,kandi ubwenge bwacu bugarukira hafi cyane dore ko nizo nzu tuba turata ko twateye imbere ataritwe tuba twaziyubakiye ngaho namwe mumbwire umwirabura mubona ahagaze he?

  • noneho ikibabaje muribyo nuko nigitabo yise ko kirimo amateka cyanditse mu ndimi za mahanga,none se arashaka ko abanyamahanga arimo bazamenya history cyangwa arashaka ko abana baba nyarwanda aribo bazamenya history yibyabaye? abantu nka Mugesera nibo batumye africa iba africa igira isura mbi muruhando rwa mahanga

  • Abantu bakuru kbsa muratuvangira twe urubyiruko! ibyo bigambo byamacakubiri muba mwandika murizi comment zanyu bitwangiriza mumutwe niba mushaka kwinigura mujye mwiherera mubivugane ukwanyu mwenyine mureke kwirirwa muroga abana mubaremamo ingengabitekerezo nkizo mufite! ahanini nizo zituma ntakintu mujyeraho kdi mumenye ko twese dufite uruhu amagufa bimwe muve mubuyobe ntidushaka abazatuzanira akaga nkako mwazanye mumyaka yashize

  • Ngo ntamoko abahomu Rwanda? Murebe nibamusa nabariya bari kurikiriya gitabo ahomwicayaho.

  • iyo comment y’umuntu wiyise umututsi ifite virus yirimbura ndumva uwo muntu wayanditse yarangiritse mubwonko akaba afite ingenabitekerezo ya jenoside ikwiye guhagurukirwa.
    Icyo namubwira nuko kwica ntacyo bizakugezaho kandi iyo ngengabitekerezo uzayipfane wowe kugiti cyawe izaguheremo.

  • Amateka mabi ntakwiye kwigishwa abana b’URwanda.Ibyo Mugesera yandika ntacyo bimaze.Ndi umunyarwanda niyo ya ngombwa mu iterambere turimo turangajwe imbere na Paul Kagame muri za gahunda nziza : Educationfor all, Mituel de santé, VUP umurenge,Girinka, kurwanya imirire mibi, isuku hose…

    • Amateka namateka ntanumwe ugomba kuyahindura yaba amabi yaba meza yose namateka yabanyarwanda.

  • Icyo yakozeho ubushakashatsi se ni ikihe ! kwandika ibyabaye izuba riva ngo yaranditse ! ni ukubara inkuru ishaje.iyo ibintu byabayeho,burya kongera kubaho birashoboka keretse iyo birwanyijwe n’ababiteye nibwo bidashobora kubaho.Ariko mu gihe wabirwanya utazi uko byagenze naho uwabikoze yibereye ku ruhande,ashobora kongera akabikora pe !

  • Ariko uwiyise Salomon ko yibaza aba generals b’abahutu bari muri army na police %yabo yirengagije ko APRariyo yabaye RDFari nayo yabyaye icyo gipolisi yafashe intwaro irwanya iryo hezwa? Muvandimwe rero abo ba generals abafashe intrwaro barwanya ako karengane nibo ba generals bariho ubu .ABANDI WIFUZA UZI UKO BYAGENZE bahungiye kongo bari muri FDRLn’ahandi abagize ubutwari bwo kuza kwifatanya n’abandi kubaka i gihugu barakiriwe ntawahejwe. abajyamo ubu baracyari bato ntibaragera kuri urwo rwego kereka niba ushaka ko babazamurira ubuhutu gusa, naho ubundi ayo manjwe RDF cg RNP ntabwo bayobonera umwanya uwujuje ibisabwa agakora uko bisabwa arashimwa akabona ibimugomba nta gahunda yo kubuza umuntu uburenganzira.Gusa izi coments ziragaragaza ko hari abantu bakiboshywe n’imitekerereze yo kwa KAYIBANDA na HABYARA Ya komisiyo ya Fidele ndabona igifite byinshi byo gukora.

    • NONESE USHATSE KUVUGAKO MUBATANGIJE URUGAMBA RWO KUBOHOZA IGIHUGU;NTABAHUTU BARIMO BAGOMBYE KUBA ARI ABAJENERALE?

  • Yeweyewe

    • Ni ubwa mbere numvise mpaka ku bahutu n’abatutsi zenda kuba nziza. Turatera intambwe mu bwiyunge. Gusa ndatekereza ko guhanganisha izina umuhutu n’izina umututsi atari byiza nk’uko iyo uvuze umuzungu n’umwirabura humvikanamo ubusumbane. Najyaga mvuga aya mazina nibwira ko nta kibazo none mbonye kirimo. Aya mazina yarangaga ibyiciro, bikaza guhindurwa ubwoko ari byo byaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye gukoreshwa havugwa ibyerekeye amateka mabi yaranze u Rwanda gusa. Ahandi hose ntakavugwe. Numva umunyarwanda yakwibuka ko yari umuhutu cg yari umututsi muri icyo gihe cy’amateka mabi, ariko kuva Jenoside ihagaritswe, nta mututsi, nta muhutu (il n’y a plus d’esclave, il n’y a plus d’homme libre).

  • Hanyuma BIKINDI mvuga si Interahamwe SIMON BIKINDI ni BIKINDI Jean Pierre wakoraga MINITRAPE, ikindi u Rwanda rwagize inyubako nziza n isuku n igitinyiro n amashuli mebshi yigenga kubwa H.E kagame ayo ni amateka ari kwandika atagomba gusibangana

    • Yigwamo nabifite nokubona akazi kakabonwa nabafite ingufu kuruta abandi.hehe na mwene ngofero kongera kugera no kubwalimu?

Comments are closed.

en_USEnglish