Digiqole ad

Imbogamizi ku mahoro: 27,9% by’Abanyarwanda baracyibona mu ndorerwamo y’amoko

 Imbogamizi ku mahoro: 27,9% by’Abanyarwanda baracyibona mu ndorerwamo y’amoko

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa kuri uyu wa 21 Nzeri 2016 hamwe n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge z’ikibazo cy’abanyarwanda bagera kuri 27,9% bakibona mu ndorerwamo y’amoko na 25,8% bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside hamwe n’abagifite ibikomere by’amateka mabi igihugu cyanyuzemo bagera kuri 4%.

Fidel Ndayisaba aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere
Fidel Ndayisaba aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Ubumwe n’ubwiyunge mui banyarwanda ngo niyo nzira nziza yageza abanatu ku mahoro arambye kandi asesuye

Biriya ngo ni ibipimo byafashwe mu mwaka ushize kandi bifatwa nyuma ya buri myaka itanu gusa ngo igishimishije ni uko ibi bipimo bigenda bigabanuka kuko mu 2010 ngo abakibona mu ndorerwamo y’amoko bari 37%, abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari 30% naho abagifite ibikomere by’amateka mabi ari 11%.

Ngo hari intambwe ndende yatewe nk’uko byemezwa na Fidele Ndayisaba Umunyamabanga shingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Fidele Ndayisaba avuga ko uko bimeze uku nabwo hakiri imbogamizi yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge 100%

Ati “Nubwo hari intambwe yatewe ariko ni ikibazo kuba hakiri uwumva ko abo mu bwoko ubu n’ubu babizira cyangwa se akaba yabiziza abandi.”

Ndayisaba avuga ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge buganisha ku mahoro arambye ari urugendo rw’igihe kirekire, akavuga ko bidakwiye kumva ko umuntu yaheshwa amahirwe n’ubwoko cyangwa se ngo ayabuze abandi kubera ubwoko, iyi ngo iracyari imbogamizi.

Mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ngo abaturage mu turere tunyuranye mu gihugu ngo bagiye bagaragaza ko bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Fidele Ndayisaba avuga ko bagiye basaba inzego z’ubuyobozi, abanyamadini n’abandi bafatanya bikorwa kurushaho kuganiriza abaturage kuri iki kibazo ndetse no kubashishikariza byimazeyo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho kugira ngo biyumvemo amoko.

Usibye umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa kuri uyu wa gatatu, mu Rwanda tariki 01 Ukwakira ngo hazatangira icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kigamije gushishikariza abanyarwanda kurenga ziriya mbogamizi zavuzwe.

Fidel Ndayisaba avuga ko iriya tariki ya mbere Ukwakira ari itariki ifite icyo ivuze kuko yatangirijweho urugamba rwo gusubiza abanyarwanda isano n’igihango bafitanya nk’abanyarwanda aho kwibona mu moko kurusha kuba Abanyarwanda

Kuwa gatandatu ngo mu gihugu hose kandi hateganyijwe Umuganda udasanzwe w’ubumwe n’ubwiyunge abaturaga aho bawukorera bakazaganira ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge biganisha ku kubaka amahoro aho batuye.

Fidele Ndayisaba mu kiganiro n'abanyamakuru
Fidele Ndayisaba mu kiganiro n’abanyamakuru
Yari kumwe na bamwe mu bafatanyabikorwa barimo na Eric mahoro (ibumoso) uhagarariye Never Again Rwanda
Yari kumwe na bamwe mu bafatanyabikorwa barimo na Eric mahoro (ibumoso) uhagarariye Never Again Rwanda

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • UMUNTU UZANYEMEZA UBWOKO BWE, NI UZAKORESHA DNA TEST; NAHO UBUNDI KUVUGA NGO “IWACU BAMBWIYE KO….” WAPI, WAPI!

    • @ C

      Ngira ngo washakaga gusetsa abantu kuko sinzi ko hari DNA kugeza ubu ipima ubwoko bw’umuntu!
      Cyakora n’ubwo bigoye kumenya ubwoko bw’ukuri bwa buri Munyarwanda kubera uko abantu bagiye bashyingirana, ubwoko bwo bwabayeho, buriho kandi buzahoraho kandi ibyo ntacyo bitwaye mu gihe Abanyarwanda bose bazaba bamaze kumva ko ntawukwiye kuzira ubwoko bwe cyangwa ngo abuzwe amahirwe cyangwa uburenganzira runaka kubera ubwoko bwe.

      • JOHN; wibuke ko DNA yerekana isano umuntu afitanye n’umubyeyi. Kandi ngo dukomora Ubwoko ku babyeyi da!

        • Yes DNA yerekana isano n’umubyeyi wawe ariko ntiyerekana ubwoko bw’uwo mubyeyi ngo umwana nawe ahere aho amenya ubwe!

        • Erega mureke kubeshya amoko sicyo kibazo ikibazo ninda. None se uzabeshya uvuga ngo ntamoko abaho mukanya uti abarokotse genocide? Interahamwe zabahutu muri Congo? Mumashuri abana bamwe bagendere kumanota atari amwe? Ntago amoko yavaho kuko twayasanze. Ntihaveho kugira advantage kubera yo. Ubu se ninde wakwibagirwa ko abahutu bishe abatutsi? Ikibazo si ukugira masque ubwoko ikibazo nugushyiraho politiki irengera buri wese. Twa ,hutu,tutsi. Ibyo uyu fidele avuga bizahoraho iteka.

    • AHUBWO MURI IYI MINSI IKINTU KITUMVIKANA MAZE KWIBONERA, NI UKUBONA ABANTU BAHUJE UBWOKO BAKORA DIVORCE!!!! NTIBYUMVIKANA RWOSE!!!

  • Imbogamizi ku mahoro ntabwo ari ukwibona mu moko, kandi n’amoko ubwayo ni meza ntacyo atwaye, kuko Imana yaturemye mu budasa, nk’uko irema indabo wazishyira hamwe zikabyara umutako. Ikibazo ni ugukoresha ayo moko kugira ngo abantu barenganye abandi, babavutse uburenganzira bwabo, cyangwa babaheze ku byiza by’igihugu.

    • @Mahoro reka nkubwize ukuri IMANA ntabwo yigeze irema Abahutu, Abatutsi cg Abatwa Imana yaremye ABANTU bagenda bo ubwabo bitandukanya kubera inyungu cg impamvu runaka zinyuranye. Bigeze mu Rwanda umukoloni aje atangira kubumvisha ko bamwe atari abanyarwanda kandi bari basanzwe basangiye igihugu.

      Ibyo wita ubudasa ntabwo ari amoko ntabwo ari aya bavuga hano yatugejeje ku kwicwa kw’abarenga miliyoni, ntabwo ari byo. Nemera ko abantu dutandukanye koko ariko ntabwo dutandukanyijwe n’amoko, ubuse ntabafite ayo moko uvuga avanze, bose ni ba nde? ubu nta banyarwanda bavutse ku banyamahanga? bo se ni abahutu ni abatutsi ni abaki?

      Ntabwo ubudasa bwacu ari amoko mon cher frere, ubudasa bwacu ni urunyurane rw’ibintu byinshi cyane gufata kimwe ngo ubwoko nicyo kibazo gikomeye u Rwanda rwahuye nacyo, niyo mbogamizi Fidel Ndayisaba avuga tugifite, niba tutayirenze ntaho tugana.

      Banyarwanda bavandiwme nimureke tube abanyarwanda kurusha uko twibona mu bwoko runaka, kandi tubitoze abana tubyaye kuko nibo Rwanda rw’ejo.

      Njyewe ndabizi neza ko iriya mibare y’abagifite ibikomere by’amateka ari micye cyane ariko nemera ko izagenda igabanuka uko ibihe bitambuka ari nako iyi myumvire yo kwibona mu moko izagenda ishira uko imyaka isimburana.

      Abana bacu cg abazukuru bacu ndabizi neza ko ibi twivurugutamo bazaba barabirenze. Barahirwa Rwanda rw’ejo

      • Ibyo uvuga ntakuri kurimo, mujye mwemera ubudasa, mwemere ko Abantu batandukanye, ntabwo ari mu Rwanda gusa haba amoko kandi ahuriye ku Gihugu kimwe. Uzasome amateka neza nyayo ariko atari arimo gukorwa ajyanye n’inyungu za bamwe,uzasanga Abazungu barasanze amoko Tutsi; Twa; Hutu ahari kandi babanye neza, ahubwo icyo bakoze ni ugushaka uko bajya batonesha bamwe mu rwego rwo kubabibamo amacakubiri n’inzangano.

        Ndumunyarwanda rero ni umurongo Leta igomba kugenderaho mu kwirinda kubogama ,gutonesha ,guheza muri gahunda zose z’ibikorwa mu gihugu ,haba mu nzego z’Ubuyobozi bwa Leta, iza Gisirikare na Police,inzego zifata ibyemezo…,ntago ari inyito izasibangana ariya moko ariho, icyo twese duhuriyeho ni Ubwenegihugu aribwo ahubwo umuntu yakwita ” Ubunyarwanda”, ari nacyo kigomba gushingirwaho mu nzego zose kurusha gushingira ku moko.

        Naho iby’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ibipimo byabwo mbirekera ino Komisiyo ifite ibipimo byo kubupima!!! gusa njya nibaza Ese buriya waba ushinzwe komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ukagara gaza wenda ko ibipimo byabwo byagabanutse????? cg ko bitazamuka? bazadusobanurire ibyo bipimo uko bikora ,n’aho biyungira.kugeza ubu njye mbona hari UBWOROHERANE

        • Nawe urabeshya. Abazungu baza ntabwo abanyarwanda bo mu muko atandukanye 3, bari babanye neza mu mahoro. OYA. Nujya mu mateka ukayasoma utayacuritse, uzasanga ko batari babanye neza.

          • @ Veneranda

            Biva kucyo wowe wita “kubana neza”. Ku byo jyewe nzi, nta paradizo yari mu Rwanda ariko nta na Jenoside yari yagateguwe ngo inashyirwe mu bikorwa n’ubutegetsi bwakagombye kureberera Abanyarwanda bose.

    • Mahoro ubivuze neza ayo moko ntacyo atwaye ahubwo ikibazo nuko bamwe bayitwaza munyungu za politiki bagaheza abandi bakabica, bakabakandagira ngo bafite ingengabitekerezo, ngo nibipinga ngo ni aduyi nayandi magambo yibitutsi arenze ukwemera.Ngaho ahobipfira.

  • Mahoro we you are totally right iyaba abantu bose babyumvaga nkawe twakora paradiso ku isi

  • Abavuga ko batakibona mu moko, bamwe usanga barimitse ukwironda n’icyenewabo mu gutanga akazi. Abandi ukabasanga mu mashyirahamwe ashingiye kuri ayo moko (AERG, FARG, AVEGA…). Abandi ayo moko bakayaha amazina y’incyereramucyamu, ukumva ngo hari igikorwa cyo kunga abarokotse jenoside n’abatarahigwaga cyangwa n’imiryango y’abayigizemo uruhare… Ntibizorohe nyamara!

    • @ Mugenzi

      Ahubwo wowe ufite ikibazo gikomeye cyane niba wumva kuba mu mashyirahamwe nka AVEGA na AERG (FARG yo wibeshye cyane ntabwo ari ishyirahamwe kuko ni ikigo cya leta gishamikiye kuri MINALOC!) ari ikibazo. None se bariya bapfakazi iyo batibumbira muri AVEGA ninde muri bo uba akiriho ko sida, izindi ndwara, ubukene no kwigunga biba byarabamariye ku icumu? Bariya bantu se batangije AERG iyo batabikora ruriya rubyiruko rwarokotse Jenoside ya 94 ruba ruri hehe? Keretse niba uri mu bemeza bakanemera ko itabayeho, bityo n’ingaruka zayo zikaba ari amagambo abantu bivugira! Cyakora nemeranya nawe ko bitazoroha mu gihe hari Abanyarwanda bagitekereza nkawe kabisa…

  • Hahahaha ngo 27.9%!!!!! Ntimukabeshye di! Abanyarwanda 100% bibona mu moko kandi njye nta kibazo mbibonamo.

  • Ku bwanjye mbona biriya bipimo (bibaye ari byo kuko ntekereza ko birenga kuko Abanyarwanda benshi batavugisha ukuri, cyane cyane iyo basubiza ubushakashatsi!) bitaba biteye impungenge mu gihe hashize gusa imyaka 22 Jenoside ihitanye Abatutsi barenga miliyoni, benshi mu bayikoze bagahunga igihugu na bamwe mu bari mu gihugu bakaba bagikubita agatoki ku kandi, abarokotse Jenoside bakaba benshi muri bo baba mu buzima butari bwiza kubera ingaruka zayo, etc.
    Umwe mu miti irambye ni ugukomeza kubaka inzego zikurikiza amategeko, gukaza umutekano mu gihugu, gukomeza gufasha abagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside, kurwanya ikimenyane n’icyenewabo no guhana bihanukiriye abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi biri muri bimwe byakorwa maze amahoro agataha mu mitima y’Abanyarwanda benshi, abanze kuva ku izima bagapfana n’ibitekerezo byabo bibi…

  • Amoko rwose ntacyo atwaye kandi ntaho ataba mu bihugu binyuranye byo ku isi. No mu Rwanda rero birazwi neza hari amoko atatu: ABATWA, ABAHUTU, ABATUTSI. Ibyo utabyemera yaba yigiza nkana kandi ntabwo biteze gusibangana mu mateka y’isi.

    Ikibazo abanyarwanda bafite ,mu by’ukuri ntabwo ari amoko ubwayo, ahubwo ikibazo ni uko hari abashaka gukoresha ayo moko kugira ngo bagere ku nyungu zabo bwite. Amoko mu Rwanda yagiye cyane akoreshwa mu nyungu zo kugera ku butegetsi cyangwa kubugumaho, baba abhutu, baba abatutsi bose iyo turufu y’ubwoko barayikoresheje ku nyungu za Politiki.

    Mu gihe rero abanyapolitiki bo mu Rwanda bazumva ko gukoresha iturufu y’ubwoko kizira, kandi bakirinda bo ubwabo kurwanira ubutegetsi bakoresheje iyo turufu y’ubwoko, mu by’ukuri u Rwanda ruzagira amahoro. Naho kuvuga ngo ubushskshatsi bwagaragaje ko hari abanyarwanda bagera kuri 27,9% bacyibona mu ndorerwamo y’amoko, ibyo sicyo kibazo, kuko uwibona mu bwoko bwe atabangamiye undi ntacyo byaba bimutwaye. Uretse ko n’ubwo bushakashatsi ibivamo dukwiye kubyitondera cyane ko nta munyarwanda wakubwiza ukuri ku kibazo cy’ubwoko. Mu Rwanda abatutsi bariyizi, n’abahutu bariyizi, n’abatwa bariyizi, ariko ugiye ukabaza umuntu uti ubwoko bwawe ni ubuhe yakubwira ko ari umunyarwanda.

    Tureke rero gutinda cyane ku kibazo cy’ubwoko, ahubwo turebe icyatuma amoko atatubera umuzigo.Mu bihugu binyuranye byo muri Afurika bafite amaoko menshi aharangwa ariko ntibajya bicana bapfa ubutegetsi nk’ibyabaye ku banyarwanda.
    NIGERIA: habamo amoko, IGBO, YOROUBA, HAOUSSA, FOULANTS, IJOS, EDOS, KANOURIS, etc…
    SENEGAL: habamo amoko, PEUL, WOLOF, SERERE, MANJAK, DJOLA, TOUCOULEUR, etc..
    ETHIOPIA: habamo amoko, OROMO, AMHARA, TIGRINYAS, AFAR, etc…
    ZAMBIA: habamo amoko, LOZI, GOBA, LUNDA, YEKE, NYANJAS, TABWA,LUVALE, etc…
    ZIMBABWE: habamo amoko, SHONA, NDEBELE, LEMBA,TONGA, VENDA,etc…
    RDC: habamo amoko, HAVU, NANDE, BAVIRA, NYANGA, BALUBA, BAKONGO,etc…
    UGANDA: haba amoko, HIMA, BANYORO, ACHOLI, BANYANKOLE, BAGANDA, BAHAYA, etc….

    Muir ibyo bihugu byose ayo moko abamo kandi abana mu mahoro, yego hari ubwo wumva ngo hari ubwo bashyamirana ku tubazo tumwe na tumwe, ariko ntabwo barageza aho abanyapolitiki babo bitwaza ubwoko ngo bahamagarire abo mu bwoko runaka gutsemba abandi bo mu bwoko badahuje kubera inyungu za Politiki, nka biriya tujya tubona mu Rwanda.

    • Ubwoko bubi ni ubw’abanyapolitiki, ni bwo busopanya byose,hanyuma bakiha guteza ubwega.

      • Ngarambe ambaye kure mba muhaye ikiganza! Ubwoko bubi ni “Abanyapolitiki”: babeshya ko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda bari babanye neza kandi barahoraga barwana abatsinzwe bakayoboka ubwami, bukica kd bugakiza uwo bushatse, bashyize abatutsi bose mu gatebo kamwe ko bakandamije abahutu bagacura imigambi yo guhamagarira abahutu kubatsemba kandi ari inzirakarengane, birengagiza abahutu bishwe mu ntambara nk’aho bo bataba victims, bahimba amategeko abuza abaturage kubabwira ibyo batekereza ahubwo bo bakabahimbira ibyo bishakiye ngo bakunde barambe ku butegetsi, bahimba imibare y’ibyegeranyo ngo bakunde babeshye ko ibintu biri kujya mu buryo kandi nabo ubwabo batarareka kwiyumvamo ayo moko bavuga, banga kwiyunga hagati yabo ariko ugasanga babisaba ndetse rimwe na rimwe bakabihatira abaturage, etc…..Ubwoko bubi ni ubwoko bwa kane bw’Abanyapolitiki.

  • Abakoze ubwo bushakashatsi ndetse na Fidèle Ndayisaba nibasome ibitekerezo byatanzwe ku nkuru yanditswe n’Umuseke ku gitabo cya Mugesera Antoine. Bari busange iriya mibare yavuzwe atariyo namba kandi ko hakiri urugendo kugira ngo Abanyarwanda bo kwibona mu ndorerwamo z’amoko ndetse banasezerere ingengabitekerezo ya Jenoside! Harahagazwe wa mugani….

Comments are closed.

en_USEnglish