Musanze: Hashize imyaka 14 yibwa mu isambu ye, hanapfiriyemo abantu 2
Sebakera Donat, utuye mu mudugudu wa Ntarama, akagari ka Muhabura mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze, avuga ko kuva mu 2002 mu isambu ye hacukurwa amabuye y’agaciro atazi ubwoko bwayo, ndetse muri iyi sambu y’uyu mugabo hapfiriyemo abantu babiri baje gucukura. Akarere ka Musanze kavuga ko batari bazi ayo makuru, ubu bagiye kuyakurikirana.
Biragoye kwemeza neza abacukura mu isambu ya Sebakera, kuko ngo abazaga kuhacukura bavuga ko ngo ari abakozi b’umusirikare.
Umuturage ikirombe kibereye mu isambu ngo yandikiye akarere ka Musanze, abacukura babimenye bakajya bitwikira ijoro bakajya gucukura, ngo nibwo abantu babiri bapfaga baje gucukura muri 2009.
Nyuma y’urwo rupfu, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwategetse ko hafungwa ariko ngo haza undi musirikari, nk’uko Sebakera abivuga ngo bamaze kuhafungura aravuga ngo umutungo ni uwa Leta na we aracukura.
Mu mezi abiri ashize guhera ubu, umunyamakuru ukorera kuri RC Musanze yasuye uyu muturage, abacukuraga mu isambu ye babimenye baba bahagaze ariko bahasize bimwe mu bikoresho bakoreshaga.
Sebakera Donat avuga ko atazi izina ry’uwo musirikare waje kumucukurira mu isambu bwa kabiri, ariko ngo abona abakozi be ndetse harimo bamwe azi.
Yumva bavuga ko ngo mu isambu ye bacukuramo amabuye y’agaciro ariko we ntazi ubwoko bwayo, ngo ntibajya babuvuga.
Umwe mu bagabo bapfiye mu isambu y’uyu muturage ngo yitwa Bizimana Corneille yakomokaga muri Kidaho, undi yitwa Sebazungu wari utuye mu mudugudu wa Ntarama mu kagari ka Muhabura, mu murenge wa Nyange.
Abo bantu ngo ntibavanywemo ahubwo akarere ka Musanze kazanye isima basa n’abafunga umwenge abo bantu banyuzemo, ariko ku ruhande rw’icyo cyobo hari urweego rusa n’aho abantu abacukura bamanukiraho bajya muri icyo gisimu gishobora kuba gifite 20m z’ubujyakuzimu nk’uko nyiri isambu abivuga.
Uyu muturage ntiyaregeye inkiko, ariko avuga ko iyo atanze ikibazo ku buyobozi bw’akagari n’ubw’Umurenge basa n’abadashaka kugaragaza amazina y’umuntu ucukura mu isambu ye.
Ati “Nabonye nta handi hantu nanyura bamaze kuvuga ngo ni umusirikare, mbwira umunyamakuru wa Musanze, (RC Musanze), ni we wakintangiye kugira ngo kimenyekane.”
Mbere yo kubwira itangazamakuru, ngo yandikiye Umurenge wa Nyange ntiwagira icyo umumarira, ndetse yandikira n’Akarere ka Musanze mu 2009 ntikagira icyo kamumarira.
Ati “Maze kumenya ko ari abasirikare numvise bikomeye, n’ubu kongera kuvuga ni uko hari ubwisanzure, mbere hari ubwoba.”
Uyu muturage avuga ko uretse kuba biteje umutekano muke mu isambu ye, ngo ni n’uburenganzira bwe bwo kumenya umutungo uri mu isambu ye, ngo Leta ije igapima igasanga harimo umutungo kamere yumva byamufasha.
Ati “Ndasaba ko bareba niba harimo umutungo, waba urimo ukangirira akamaro, waba utarimo bagafunga iyo myobo ntibangamire umuntu.”
Avuga ko iyo abona abantu bakomeza gucukura imyaka ikaba ishize ari myinshi, kandi abo bakora bakaba bahembwa, ngo yumva ko mu isambu ye harimo imitungo.
Neretsabagabo Sereveriyani, umuturanyi wa Sebakera avuga ko nyuma yo gufunga kiriya kinogo, haje abantu benshi akeka ko ari abasirikare, bakababuza kugera aho bacukura, bari kumwe n’abakozi benshi barimo ngo uwitwa Yeremiya na Kigubiri bo ngo n’ubu baracukura.
Uyu Neretsabagabo ni we muyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kamanga, mu kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve, avuga ko baharindiraga umutekano, ariko abo bantu bakabakumira kandi ngo n’ubuyobozi burabizi.
Ati “Abacukura iyo tubabajije bavuga ko ngo bashakamo imari.”
Camile Hodari, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu karere ka Musanze, avuga ko adafite amakuru arambuye kuri iki kibazo ariko ngo kuba akimenye byaba umwanya mwiza wo kubikurikirana.
Avuga ko ubucukuzi bukorwa hirya no hino abayobozi bagenda babuhanaho amakuru, kandi ngo amategeko ateganya ko ubukora akwiye kuba afite ibyangombwa.
Camile Hodari avuga ko amategeko y’ubucukuzi ategenya ko sosiyete igiye gucukura iyo ibifitiye uruhushya, yumvikana n’abaturage bafite imitungo aho, bagahabwa ingurane ku mitungo iri hejuru y’abutaka, umutungo wo hasi wo ngo ubarwa nk’uwa Leta, nyuma yo kuhacukura umuturage akazasubizwa ubutaka bwe.
Ati “Uriya mutungo wose ubonetse munsi y’ubutaka ni uwa Leta, cyakora umuturage abashije kubona ubushobozi bwo kuwubyaza umusaruro ni we uhabwa uburenganzira bwa mbere ariko iyo nta bushobozi afite, company iraza ibifitiye ubushobozi bakabara ibikorwa byo hejuru umuturage akabyishyurwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, Habyarimana Jean Damascene avuga ko akarere kafashe ingamba z’uko ahari ibirombe hose hagomba gukurikiranwa, hagacungirwa umutekano, kandi hakanamenyekana umutungo hinjiza.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ngo yibwa mu isambu ye! Uyu we ndumva atanazi ko ikiri mu nda y’isambu ye ataba ari icye ari umutungo wa Leta.
None se urumva ari Leta ihacukura cg n umusirikare cg abasirikare ku giti cyabo
None se ni Leta ihacukura ngo tubyemere?
Niba se wasomye neza ni iyihe Leta icukura uriya mutungo wumvise?
Nyamara ni Leta! Nubwo mwese muri kubyirengagiza! Abasirikare bavugwa se si aba Leta?! Leta dufite ntikomoka ku basirikare?! Ubwo se urabihakana ute rero?!
Cyangwa ntiwumva ko inzego zose yashyikirije ikibazo cye zanze kugikurikirana nkana…?! Utazi ikimuhatse di…!
ahubwo yararindagiye ,yagombye gushaka bucece abo bantu ahubwo koko niba hali Imali bakayigabana naho nabishyiramo Leta azagendaamara masa.
None wagizengo ageze aho yitabaza umunyamakuru ntako atagize? Ngirango wabonye abo yandikiye kuva muri 2009
Kuki se ubundi leta yiba abaturage umutungo wabo? Ibintu byose byahindutse abashoramari? Ese kuki birirwa batobagura u Rwanda ahantu hose nkaho badatekereza kubana bazabyara? birababaje
Minyaniza Venant ! Wimushuka !Azibeshye bamwice ! Birahagije kuba baratinyutse kujya mu isambu bazi neza ko atari iyabo,kuko bafite icyo bishingikirijeho . Priority is not security ! buri wese akwiriye kumenya ibyo. imyaka 14 irahagije ngo abe azi gutandukanya icyatsi n’ururo.Naho ndetse we yamenye ubwenge bituma bucya kabiri.Ngaho noneho biranditswe n’inzego zo hejuru zirabimenye nizigire icyo zibikoraho niba ibikorerwa uwo musaza bitazwi n’inzego zo hejuru !Ikirimo umusirikare cyose kiba gitinyitse ariko rero ubuyobozi bwa gisirikare nibwikize icyo kigomeke gituma bufatwa uko butari kuko hari n’uwaba abyiyitirira atari we. None se abo bacukura ntibazi shebuja ! bayatwara ku mutwe se ku buryo imodoka iyapakira nyirayo atagaragaza aho ayajyana ! Ahaaaaaaaaaaaaa !!!!!!!!!!!!.Mwanafunzi nawe umunye ko Leta atari abasirikare,keretse niba ariko ubibona ku giti cyawe !
Genda Rwanda uri nziza!!!abaturage twateye imbere reka reka dufite uburenganzira kumitungo yacu!!!nzaba ndor daaa
Turashinganisha uyu muturage kugirango ejobundi tutazumvako yishwe.Biragaragara kwaba bantu bafitingufu zikomeye mubutegetsi kuko hashobora kuba hariafande mukuru ubirinyuma.
Uyu muvieux yihararutswe,urumva na VMayor arabyigutsa!
Ariko se i Rwanda abasirikali bikorera ibyo bishakiye?
Uyu baramwishe birarangiye, mwibuke wamwafande witwa major rugomwa uherutse kwica umwana akamukubita mpaka mumennye agahanga nubwoko akabusatura, mbega abasirikari bigize intakoreka murwanda bishyize hejuru y’amategeko kuburyo niyo yaba arumusirikari wohasi meya aramutinya , guhangana numusirikari ninko guhangana nurupfu, uyu musaza aririwe ntaraye
Keretse inzego za gisirikari nizo zatabara uyu musaza zikamurenganura kuko abacamanza ntacyo bavuze imbere yumusirikari murwanda, urumvako n’abacamanza batinye uwo mwafandi uhacukura
Ariko hari abantu bakora comments ukibaza niba basoma amategeko agenga igihugu. Umutungo uba munsi y’ubutaka ubwo ari bwo bwose (sous-sol) muri iki gihugu, ni uwa Leta. Niko itegeko ribiteganya, ntabwo ari uko ariya mabuye y’agaciro acukurwa n’abairikare byatumye mbivuga. Ubonye nka zahabu mu isambu yawe ugatangira ugacukura, Leta yagutambikana rwose. Ndetse n’amabuye yo kubaka burya ntawemerewe kuyacukura adafite urushushya rwa Leta, ngo anabitangire imisoro.
Comments are closed.