Digiqole ad

Nyagasambu: ‘yasinziriye’ yinjiza imodoka mu mugezi!

 Nyagasambu: ‘yasinziriye’ yinjiza imodoka mu mugezi!

Bavuyemo ari bazima nubwo basaga n’abahungabanye

Niba unaniwe, ufite ibitotsi cyangwa utamerewe neza mu mubiri wakwirinda gutwara ikinyabiziga kuko ni ubuzima uba ushyize mu kaga. Ni ibyo bamwe mu babonye impanuka nk’iyi ibaye kuri iki gicamunsi mu karere ka  Rwamagana hafi y’i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe ku muhanda wa Kigali – Rwamagana aho imodoka irenze umuhanda nta kiyikomye mu muhanda, nta cyo ihunze nta n’ikorosi inaniwe gukata.

Imodoka yari itwawe n'umugore iruhande rwe hicaye umugabo
Imodoka yari itwawe n’umugore iruhande rwe hicaye umugabo

Iyi modoka yari itwawe n’umugore n’umugabo wari umwicaye iruhande imbere.

Yataye umuhanda yihuta isimbuka cyane mu kirere iragenda yitura ahanyura umugezi. Ku bw’amahirwe aba bombi ntacyo babaye nubwo bagize ihungabana rito.

Abanyamguru bagendagendaga iruhande rw’umuhanda batangaye cyane, bamwe bashima Imana kuko yashoboraga kubaca hejuru ndetse uwo yahushuye nawe ntacyo yabaye.

Hari abavugaga ko umugore wari utwaye iyi modoka yaba yasinziriye akayirenza umuhanda.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’uwari atwaye iyi modoka.

Uyu muvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda yibutsa abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe batwaye no kumenya niba bameze neza mu mubiri.

Abantu baragerageza kubatabaraq
Abantu baragerageza kubatabara
Bavuyemo ari bazima nubwo basaga n'abahungabanye
Bavuyemo ari bazima nubwo basaga n’abahungabanye
Ni imodoka idashaje yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner
Ni imodoka idashaje yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ngo umushoferi w’umugore yasinziriye? Nta kindi gishoboka? mugenzi we w’umugabo ko yari Copilote yari mu biki?

  • uwo mugabo c nuwe ???? mujye musobanura ….bagombaga gupima intoki ni minwa byabo kuko wasanga bikaze !!!!wowe ubyita ibitotsi ni ikibazo ……

  • Umugabo bari bicaranye ashobora kuba yamukinishije noneho umugore akibagirwa ko atwaye imodoka, bityo imodoka ubwayo ikitwara, ikijyana aho ishatse. Ibi ariko ni ukeka, ntabwo mbyemeza, ariko muri “investigation” Polisi ishatse yabitekerezaho n’ubwo ari ugukeka.

  • Kuvuga ko “yasinziriye” ntawabyemeza ataari kumwe nawe muri iyo modoka.

  • Ubwenge bwari hagati mu maguru ! Ubwenge rero iyo butari mu mutwe nyine ntibukora. Tekereza kuba ubwenge bw’abantu 2 buri hagatai y’amaguru 2 ariko ntibukore neza. Ni hatari kabisa !

  • Hahahaaa! None se basinziriye icyarimwe habura ukangura undi barinda bata umuhanda bagwa mu mugezi? Bazabeshye abandi kabisa…

  • Bagiye mu by’abagabo n”abagore bibagirwa ko bari mu muhanda

  • ntimugakabye ubwose nubwambere impanuka ziba koko?ahhhhh

  • ntimugakabye?ubwose nubwambere habaho accident koko?ahhhhh!

  • Ntakundi ni bihangane Imana yabarinze ntacyo babaye imodoka bazakoresha

Comments are closed.

en_USEnglish