Digiqole ad

CAR: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

 CAR: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR zambikwa imidari y’ishimwe.

Kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeri, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Central African Republic bambitswe imidari bashimirwa ubunyamwuga, discipline, no gukora neza akazi bashinzwe n’umuryango mpuzamahanga.

Ingabo z'u Rwanda ziri muri CAR zambikwa imidari y'ishimwe.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR zambikwa imidari y’ishimwe.

Imidari Ingabo z’u Rwanda (Rwabatt3) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye “United Nations Multidimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic (MINUSCA)” zambitswe, ni imidari Umuryango w’Abibumbye wambika abitwaye neza mu butumwa bw’amahoro uba wabahaye (UN Peacekeeping medals).

Umuhango wo kubambika iyi midari, wabereye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt3 Base Camp), biherereye SOCATEL M’poko, mu murwa mukuru wa Bangui.

Uyu muhango wayobowe na Diana CORNER, umuyobozi wungirije w’ubu butumwa bw’amahoro, akaba n’intumwa idasanzwe yungirije y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Central African Republic.

Mu ijambo rye, Corner yashimiye ingabo z’u Rwanda ‘Rwabatt3’ ku kazi keza zakoze kandi zikomeje gukora muri Central African Republic (CAR).

Ati “Twese dushimishijwe cyane n’akazi mwakoze, mwagaragaje ubwitange, ubunyamwuga, discipline, ubuhanga, kandi mwagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa inshingano twahawe.”

Diana CORNER avuga ijambo.
Diana CORNER avuga ijambo.

Corner kandi yashimiye ingabo z’u Rwanda kuba zitarigeze zivugwa mu birego byo gusambanya abagore n’abana b’abakobwa byavumbuwe kuri bamwe mu basirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA. Ati “Biba bibabaje kubona abo twaje kurinda ahubwo aritwe tubahohotera.”

Mu ijambo rye, Lt Col Claver Kirenga, umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR yashimiye cyane ubuyobozi bwa MINUSCA, Guverinoma ya CAR n’Abaturage ba CAR ku bufatanye babagaragariza.

Lt Col Claver Kirenga yashimye imikoranire myiza bagirana na Leta ya CAR.
Lt Col Claver Kirenga yashimye imikoranire myiza bagirana na Leta ya CAR.

Ingabo z’u Rwanda muri CAR zifite inshingano zo kurinda Perezida wa Repubulika, n’inzego zinyuranye za Guverinoma, no kurunda abaturage muri rusange kandi zishimirwa kubikora neza.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), uyu muhango kandi wanitabiriwe na Maj Gen Jean Edeus Barau, umugaba mukuru wa MINUSCA;  Brig Gen Ludovic Ngaïfeï, umugaba mukuru w’ingabo za CAR; Na Brig Gen MOUMOUNI ZANKARO, uyoboye ingabo zihuriweho muri Bangui.

rdf-2 rdf-3

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ishema ryacu kuva muri RDF. Congz our soldiers

Comments are closed.

en_USEnglish