Digiqole ad

Kigali: Ibihugu by’Afurika biriga ku micungire y’amazi

 Kigali: Ibihugu by’Afurika biriga ku micungire y’amazi

Dr Eric Tardieu, uhagarariye Reseau International des Organisations de Bassin nawe ari i Kigali.

Kuri uyu wa gatatu, i Kigali hateraniye inama  y’ibihugu by’Afurika bihuriye ku byogogo (Bassin) bitandukanye bibarizwa mu muryango “Le Reseau Africain des organisms de Bassin (RAOB)”, biriga ku bijyanye n’imicungire y’amazi, hamwe n’imishinga y’iterambere.

Abantu baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika bitabiriye iyi nama.
Abantu baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika bitabiriye iyi nama.

Ibihugu bihuriye ku kibaya/icyogogo (bassin) cy’uruzi rwa Nil n’urwa Senegal, biri mu Rwanda byungurana ubumenyi ku buryo bwo gucunga neza ibyo ‘byogogo’ ndetse n’imishinga y’iterambere byahuriraho.

Vincent de Paul Kabalisa, umuyobozi w’ungirije mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere yavuze ko bari kureba uburyo bashyiraho ingamba zihamye, ibibazo bihari kugira ngo babishakire umuti.

Yagize ati “Hari ibibazo by’imyuzure, kubura amazi, turi kubirebera hamwe kugira ngo dufate ingamba, hanyuma za Bassin turusheho kugenda tuzibungabunga, kandi nubwo ibibazo bihoraho, iyo abantu bishyize hamwe bagahuza imbaraga birakemuka.”

Vincent de Paul Kabalisa akavuga ko iyi nama u Rwanda ruyitemo inyungu, zo kumva uburyo bujyanye n’imicungire y’amazi.

Kabalisa kandi yagarutse ku kintu cy’uko amazi agihenze mu Rwanda kandi rufite amazi menshi, avuga ko muri gahunda ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturarwanda bose, bazakomeza kuyabungabunga (imigezi), yaboneka ari menshi amafaranga nayo akagabanuka, mu gihe n’abantu bayakoresha neza. Kandi ngo Leta iri kwiga uburyo ibiciro by’amazi byagabanuka.

Dr. Eric TARDIEU, uhagarariye “Reseau internation des organismemes de Bassin” we yavuze ko ikintu kikigora ibihugu bihuriye kuri za ‘bassin’ ari ugusangira amakuru ku bijyanye n’amazi, kugira ngo habeho imicungire myiza y’amazi .

Yagize ati “Kugira ngo habeho imicugire myiza y’amazi bisaba kuyamenya, no kugira ngo uyamenye ugomba kuba uziranye n’ibihugu bifite za Bassin, kuko  byagufasha kumenya ingano z’amazi mu migezi.”

Dr Eric Tardieu, uhagarariye Reseau International des Organisations de Bassin nawe ari i Kigali.
Dr Eric Tardieu, uhagarariye Reseau International des Organisations de Bassin nawe ari i Kigali.

Dr. Eric TARDIEU yakomeje avuga ko imicungire y’amazi ijyana n’uburyo akoreshwa, y’aba mu buhinzi ndetse no mu bindi. Gusa, ngo iyi nama y’iminsi ibiri iraza kurangira bamaze gufata ingamba zihamye mu kubungangabunga imigezi, banakora imishinga yateza imbere ibihugu.

Le Reseau Africain des organisms de Bassin (RAOB) yashizweho mu mwaka wa 2002 mu rwego rwo gufasha ibihugu by’Afurika bihuriye ku byogogo bitandukanye (Bassin) guhanahana amakuru, yatuma imigezi irushaho kubungwabungwa.

Ifoto y'urwibutso.
Ifoto y’urwibutso.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish