Digiqole ad

2007-2016: Umuganda watanze umusaruro ungana na miliyari106.4

 2007-2016: Umuganda watanze umusaruro ungana na miliyari106.4

Geoffrey Kagenza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu muri MINALOC

Geoffrey Kagenza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, (MINALOC), yabwiye abitabiriye inama yahuje Transparency International Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ko umusaruro ukomoka ku muganda ubazwe mu mafaranga ungana na 106.439.703 Rwf kuva watangira muri 2007.

Geoffrey Kagenza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu muri MINALOC
Geoffrey Kagenza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda ku rwego rw’igihugu muri MINALOC

Igituma ibi bigerwaho ngo ni uko bikorwa ku bushake bw’Abanyarwanda bakubaka ibiraro, bagasana kandi bagahanga imihanda mishya, bakubaka amashuri, bagasana ibitaro n’ibindi.

Iyi nama yari igamije kureba uko umwuka w’ubukorerabushake warushaho guhabwa agaciro mu Banyarwanda no gukundishwa urubyiruko muri rusange.

Imibare yatangajwe na Kagenza yerekana ko muri rusange agaciro mu mafaranga yakomotse mu bikorwa by’umuganda yagiye yiyongera kuva muri 2007 kugeza 2016.

Muri 2007 ibikorwa by’umuganda byari bifite agaciro k’amafaranga 4.112.943.849 Frw, muri 2008 aba  4.852.758.196 Frw, muri 2009 aba 9.451.364.195 Frw, muri 2010-2011 aba 7.347.720.172 Frw, muri 2011-2012 aba 12.524.063.160 Frw, muri 2012-2013 aba 12.768.320.156 Frw, muri 2013-2014 aba 17.085.052.086 Frw, muri 2014-2015 aba 19.033.371.462 Frw naho muri 2015-2016 umuganda utanga umusaruro mu mafaranga ungana na 19.263.415.427 Frw.

Uyu muyobozi muri MINALOC yashimye ko ibi byose byakozwe ku bwitange bw’Abanyarwanda bigatuma ingengo y’imari Leta yari bukoreshe muri ibyo bikorwa yerekezwa mu bindi bifitiye igihugu akamaro.

Yabwiye abari aho ko gukora umuganda ari igikorwa gishingiye ku itegeko nomero 53/2007 bityo ashishikariza Abanyarwanda kurushaho kuwitabira.

Ubu bwitange kandi bwashimwe na Fred Mufuruke wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri  iyi nama.

Yabwiye abari aho ko gukorera ubushake bishingiye ku muco nyarwanda aho guharanira kubaka igihugu byashingiraga ku bushake bwa buri muntu bityo kukibona gitera imbere bikamutera ishema.

Abakorerabushake bari muri iyi nama bari baje bahagarariye bagenzi babo babwiye Umuseke ko muri rusange akazi bakora  bagakunda ariko ngo bahura n’ibibazo byo kubura amafaranga ahagije yo gushyira muri za telefoni kugira ngo bavugane n’abafatanyabikorwa babo igihe bibaye ngombwa kuko ngo agahimbazamusyi k’amafaranga ari hagati y’igihumbi (1000Rwf) n’ibihumbi bibiri (2000Rwf) bahabwa bagiye mu bikorwa byabo kadahagije bakurikije imvune bahura na yo.

Edouard Nizeyimana ukorera mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda yabwiye Umuseke ko byaba byiza bahawe amakoti na za bote zo kwambara mu gihe cy’imvura bityo ntibakomwe mu nkokora na biriya bihe.

Francoise Tuyisenge ukorera muri Rukoma we asanga imwe mu mbogamizi bahura na zo ari imyumvire y’abayobozi b’inzego z’ibanze iri hasi, bigatuma babafata nk’ababashakaho impamvu zo kubarega no kubahesha amanota make mu baturage no mu nzego zo hejuru.

Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda, Immaculee Ingabire yabwiye abanyamakuru ko mu myaka ibiri bamaze batangije gahunda yo gukorana n’abakorera bushake hari ibyagenze neza kandi ko n’ibitaratungana bizajya mu  buryo buhoro buhoro.

Kuri we ngo icy’ingenzi ni ubushake bwo gukorana bya hafi no gushakira hamwe ibisubizo kandi ngo bizagenda binonosorwa.

Beline Uwineza ushinzwe abakorerabushake ba Transparency International Rwanda yabwiye Umuseke ko mu Rwanda bafite abakoranabushake 336 bakorera mu mirenge 42 iri mu turere dutandatu, buri Komite ikaba irimo abakorerabushake umunani.

Bafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa. Mu kubatoranya ngo bikaba biterwa n’ubunyangamugayo abaturage babaziho no kuba baba basanzwe bakurikiranira hafi gahunda za Leta.

Mme Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda
Mme Ingabire Marie Immaculee umuyobozi wa Transparency International Rwanda
Abakorerabushake ngo bahura n'ibibazo bitandukanye birimo n'imyumvire y'abayobozi
Abakorerabushake ngo bahura n’ibibazo bitandukanye birimo n’imyumvire y’abayobozi
Umuganda kuva muri 2007 umaze gukorerwamo ibikorwa bifite agaciro ka za miliyari
Umuganda kuva muri 2007 umaze gukorerwamo ibikorwa bifite agaciro ka za miliyari

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish