Digiqole ad

Burera: Kuri G.S Kirambo si ngombwa ko umunyeshuri wese azatunga telefoni

 Burera: Kuri G.S Kirambo si ngombwa ko umunyeshuri wese azatunga telefoni

Umunyeshuri atelefona

Abanyeshuri n’abarezi ku ishuri ryisumbuye rya Kirambo bemeza ko kuba umunyeshuri wese yatunga telefoni bishobora guteza ikibazo, haba mu myitwarire ye n’imikoreshereze yayo, ariko kuri iki kigo hashyizweho telefoni rusange aho umunyeshuri avugana n’ababyeyi be igihe biri ngombwa kandi agatelefona abashinzwe imyitwarire ye bamwumva.

Abanyeshuri ba GS Kirambo bishimiye ko izi telefoni zaborohereje kuvugana n'ababyeyi
Abanyeshuri ba GS Kirambo bishimiye ko izi telefoni zaborohereje kuvugana n’ababyeyi

Ku ruhande rw’abanyeshuri ngo iyi telefoni yarabafashije kuko ntibakibirukana kubera ko babwira ababyeyi babo ikibazo hakiri kare, kandi ngo byabafashije kwiga badacungana n’abashinzwe imyitwarire yabo kuko baba bazi ko isaha yose bahamagara.

Izere Eric umunyeshuri wiga kuri Groupe Scolaire Kirambo avuga ko telefoni ayikoresha igihe agize ikibazo ku ishuri akeneye guhamagara mu rugo kugira ngo bavugane.

Ngo si kenshi ayikoresha ngo ni nk’igihe hari ikibazo cy’amafaranga y’ishuri yagize nibwo ahamagara bakaza kumukemurira ikibazo bidasabye ko bamwirukana.

Ati “Abanyeshuri ntibakigira telefoni zabo, kuko iyi ihari uyihamagaza mu rugo, akamaro bifite ni uko bica akajagari kubera ko ufite telefoni yawe ushobora kuvugana n’abantu mukaba mwakora ibintu bibi, ariko iriya uvugiraho ibintu bizima.”

Twizere Angelina na we yiga muri iki kigo, avuga ko iyo telefoni ibafitiye akamaro. Abanyeshuri ngo ntibakizana telefoni zabo umuntu agura sim card akaba ariyo akoresha kuri iriya telefoni.

Iyi telefoni, igira umwanya wagenewe sim card nini idaciye, umunyeshuri akayigura amafaranga magana atatu (Frw 300), umunyeshuri akamenyesha nomero ye iwabo, akajya abahamagara igihe biri ngombwa.

Abanyeshuri bavuga ko bayikoresha mu bihe bizwi amasomo yarangiye. Kuri Twizere Angelina avuga ko iyi telefoni yaciye ibintu bibi, kuko ngo mbere abakobwa bahanaga ibigahunda n’abantu bakavugana nijoro, ariko ngo iriya telefoni ikoreshwa ku manywa.

Ngabire Joseline na we akoresha iyi telefoni, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu avuga ko bitakibagora kubona uburyo bwo guhamagara, kandi ngo telefoni bajyaga bagendana zababuzaga kwiga, ariko ngo kuba iriya ihari ntibibabangamira.

Ingabire avuga ko kuba abanyeshuri bagira telefoni zabo, ngo kubashuka biroroha ariko ngo iriya yo mu kigo ntabwo umuntu yayivuganiraho n’abamushuka.

Umwe mu barimu wigisha kuri iki kigo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko iyi telefoni yashyizwe mu kigo ifasha abana bose kuvugana n’ababyeyi ngo byasimbuye ko buri mwana yaba atunze telefoni.

Ati “Byakabaye byiza ko buri mwana atunga telefoni ariko kuzigenzura biragoye, iyoba buri mwana yayikoresha byiza. Kwizera ko buri mwana yayikoresha byiza ni cyo kibazo. Ikindi abantu bari hanze, ku bana b’abakobwa ntabwo uba uzi ngo ni bande bamuhamagaye, abo ahamagara ni bande, uzi n’ibishuko biri mu bana, ntiwamenya ko ari kuvugana n’umubyeyi we, ndumva ku bwanjye umwana wese afite telefoni byagorana mu mibereho yabo no kubigenzura.”

Ntibarikure Thomas, umuyobozi ushinzwe umutungo muri Groupe Scolaire Kirambo, avuga ko iriya telefoni yabagiriye akamaro cyane na n’ubu ngo ikikabagirira.

Ati “Abana iyo amasezerano twagiranye, amatariki agiye kugera yo kwishyura iyo abona dushobora kumwirukana aragenda agashyiramo agakarita ke akavugana n’umubyeyi, umubyeyi akamuha amasezerano kuri telefoni tuyumva icyo gihe aho kugira ngo atahe, amare umwanya ajya gutega, icyo gihe tuba twumvise amasezerano ntiyirirwe ataha.”

Ntibarikure avuga ko kuba haba hari uko kuvugana hagati y’umwana n’umubyeyi kandi bizwi n’ikigo, birinda ko abana bataha bakaba bajyanwa mu ngeso mbi n’abo bahurira mu nzira, abahungu bakaba bajya mu tubari cyangwa bagashorwa mu biyobyabwenge, naho ku bakobwa bo ngo ni ibindi bindi.

Avuga ko abakobwa hari igihe bagiraga amatelefoni babaga babitse, nk’umuntu akamutelefona ari hanze akamubwira gusaba agahushya uvuga ko agiye kwa muganga, akaba yamukatana na moto akamujyana ahantu, ejo ukumva ngo umwana bamuteye inda y’indaro utazi aho byabereye.

Ati “Ubu, atelefona ari mu kigo, kubera ko ari telefoni iba iri aho abashinzwe imyitwarire bari bayigenzura, ntibihuye na ya matelefoni babaga bahishe muri dortoire. Akamaro k’iyi telefoni ni kenshi ntabwo nakavuga ngo nkarangize ni ibintu byinshi yatumariye.”

Mu Rwanda, amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ku bijyanye no kuba umunyeshuri yatunga telefoni ntiyagiye avugwaho rumwe, bamwe mu babyeyi babona ko telefoni yarangaza umwana ku ishuri abandi bakavuga ko telefoni ikwiye gukoreshwa n’umuntu ufite business arimo kuko itwara amafaranga, ariko Minisiteri y’Uburezi yo n’ubwo nta tegeko yashyize kuri buri kigo ngo cyemerere abana kwigana telefoni, ntinabuza abanyeshuri kuzijyana ku ishuri.

Buri munyeshuri agura ikarita sim card ariho nomero akayibwira ababyeyi akajya abahamagara biri ngombwa
Buri munyeshuri agura ikarita sim card ariho nomero akayibwira ababyeyi akajya abahamagara biri ngombwa
Iyi telefoni ngo yabashije ikigo gucunga neza abanyeshuri ariko ifasha n'abanyeshuri kwiga batarangara
Iyi telefoni ngo yabashije ikigo gucunga neza abanyeshuri ariko ifasha n’abanyeshuri kwiga batarangara

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bravo!

Comments are closed.

en_USEnglish