Indege ya mbere ku isi yikoreye amatungo menshi irava i Dublin iza mu Rwanda
Jim Gavin wamenyekanye cyane mu gutoza umupira w’amaguru ubu akaba ari umupilote w’indege z’ubucuruzi niwe uzaza atwaye indege itwaye amatungo 5 300 afatanyije n’umuryango Bothar ukora ibikorwa byo gutera inkunga.
Iyi ndege iza mu Rwanda kuri uyu wa mbere niyo ya mbere izaba itwaye amoko menshi y’amatungo ihagurutse muri Ireland, izaba ari nayo itwaye urunyurane rw’amatungo menshi icya rimwe ku isi.
Jim Gavin yamenyekanye cyane kubera ibigwi yagiranye n’ikipe ya Dublin y’umupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, nyuma akajya kwiga gutwara indege, niwe uhagurutsa iyi ndege yikoreye bidasanzwe ku kibuga cy’indege cya Shannon mu burengerazuba bwa Ireland ije i Kigali.
Afatanyije na ‘Bothar Ark’ bazatanga aya matungo ku miryango 797 yo mu byaro binyuranye mu Rwanda ngo bunganire Leta gufasha aba baturage guhindura ubuzima bivana mu bukene.
Dublin yatangarije DublinLive ko yageze muri Africa kenshi ariko yishimiye cyane kuzazana aya matungo no kugera mu Rwanda.
Umuyobozi wa Bothar yatangaje ko uriya mutoza Jim Gavin yabegereye muri uyu mwaka akababwira ko ashima ibyo bakora akababaza icyo yabafasha.
Ati “ni gacye muri Ireland ko umuntu w’ibigwi nk’ibye yegera umuryango nterankunga nk’uyu akawubaza icyo yawufasha.”
Iyi ndege izaza yikoreye inyana 37 zo mu bwoko bwa Heifer, ibimasa bitatu byo mu bwoko bw’inka zisanzwe zitangwa na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya Gira inka, ingurube 160, ihene 100, n’imishwi y’inkoko 5 000.”
Jim Gavin uzaza uzitwaye ni umupilote uzobereye mu gutwara Airbus A320 akaba n’umuyobozi wungirije muri Irish Aviation Authority.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ki numva ibyinshi ari imishwi se
Ariko ziriya ngurube bagombaga kuzazishakira iyazo ndege, kuko nibazivanga n’ayandi matungo bazaba batuzaniye amasaka avanze n’amasakramentu, kandi hari bamwe mu banyamadini batazemera guha umugisha iyo mali ubusanzwe izaba itubutse; aha twavuga Abislamu n’Abadiventi!!!
Ncuti y’IMANA
Impungenge zawe rwise zifite ISHINGIRO!!
Ariko hari ubwo wasanga buri bwoko buri mucyumba cyabwo cyane ko atavanga ingurube nkuko ubivuze n’ imishwi ndetse n’inka.
Aya ni amaturo cg ni iki ?
Ahubwo ubwo yabonye akazi muri Rwandair.
Ngaho re! Ingurube 160 n’ihene 100 ukagomba kujya Ireland? Iyo azigura i Nyamagabe?
Fanfar, rwose ni amatungo. Ntakubyibazaho byinshi. Gusa iyi nkuru iranshituye cyane, nari nzi ko ari inka ibihumbi 5000 nibazaga aho zizakwirwa, naho ni udushwi wenda tw’umunsi umwe.
Birumvikana ko ingurube cg inka bitavangwa n’imishwi, kuko imishwi yahagorerwa cyane. Kimwe n’uko inka n’ingurube, cg ihene bitazavangwa.
hiri ubwose bazaba bazibahaye ngo bazirye nge ndumva ntakibazo kirimo
Nibazibaha ngo bazirye bazabyange!!!
Biteye isoni. Kubona abahanga basohoka muri za Kaminuza n’andi mashuri yo mu Rwanda buri mwaka, ariko u Rwanda rukaba rujya gusaba ingurube, ihene n’imishwi y’inkoko muri Ireland. Amafaranga azatangwa kuri iyo transport araruta ayo bari gutanga bakazigura i Kabare muri Uganda.
HANYUMA USHAKA KURYA AKARYA IKI?
Nibazane, tuzaba turebe akamaro k’izo hene
UBWO ONGURUBE ZIBAYE NYINSHI KURUHA INKA KARABAYE.
UBWO INGURUBE ZIBAYE NYINSHI KURUTA INKA KARABAYE.
UMUNSI ZADUKANYE INDWARA IZATUGEZA KURE.
Rekareka ariya nayacu bajyana guca inshuro nokwimenyekanisha,Ngo nabo nabahatari,mitiweri ngirinka agasaro nutundi dushinga turya ayacu.imishwi !!!!!! Ingurube !!!!!!! Inyana !!! Rwanda warababayeeeeee
Aliko mwe munenga muzashima iki? Uwabishinga ko rya ishwingwe!
Mumaze kurengwa nimuvuge ubusa! Urwanda rurabateza imbere muceceke twebwe tubana ibyiza by’Urwanda twibonere nayo matungo ayariyo yose afitye abanyarwanda akamaro namwe murimo.
Indashima ntizongerweeeeeeee!
Comments are closed.