Digiqole ad

Abapolisi 140 barimo abagore 23 bagiye mu butuma bw’amahoro muri Centrafrica

 Abapolisi 140 barimo abagore 23 bagiye mu butuma bw’amahoro muri Centrafrica

Kuri uyu wa mbere, abapolisi 140 b’u Rwanda berekeje muri Central African Republic (CAR) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Abapolisi b'u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri Centrafrica
Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri Centrafrica

U Rwanda rwohereje abapolisi muri Central African Republic bagiye gusimbura abandi bari bamazeyo umwaka.

Ni icyiciro cya gatatu cy’abapolisi b’Abanyarwanda cyagiye muri iki gihugu kuva aho u Rwanda  rutangiye kubungabunga umutekano yo.

Muba polisi bagiye mu butumwa bw’amahoro kuri uyu munsi barimo abagore 23.

Umuvugizi wa police y’u Rwanda, ACP Twahirwa Celestin yavuze ko abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro ari 830 bagiye mu bihugu bitandukanye nka Haitti, Central African Republica, Sudan y’Epfo.

Yagize ati “Mu bikorwa abapolisi b’Abanyarwanda baba bagiyemo biragaraagara ko biri kugenda bitanga umusaruro kuko bimwe muri ibi bihugu biri kugenda bigarukamo amahoro duhafanyije n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihigu.”

ACP Celestin Twahirwa yongeyeho ko bashima abapolisi b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro uburyo bitanga mu bikorwa bitandukanye.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish