Digiqole ad

Muhanga: Akarere kagiye gukorana amasezerano n’ababyeyi bafite abana b’inzererezi

 Muhanga: Akarere  kagiye gukorana amasezerano n’ababyeyi bafite abana b’inzererezi

Abana b’inzererezi bagenda baba benshi i Muhanga

Mu kiganiro n’abanyamakuru UWAMARIYA Béatrice Mayor w’Akarere ka Muhanga, atangaza ko  bagiye  kugirana amasezerano n’ababyeyi bafite abana bibera mu mihanda  kugira ngo n’ibayarengayo  bafatirwe ibihano.

Abana b'inzererezi bagenda baba benshi i Muhanga
Abana b’inzererezi bagenda baba benshi i Muhanga

Iki kiganiro n’Abanyamakuru  cyagarutse kuri bimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Akarere ka Muhanga, ndetse n’igihugu muri rusange harimo cyane ikibazo cy’abana b’inzererzi  bahunga imiryango bakomokamo bagahitamo kwibera mu mihanda.

Ubushize ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatangaje ko bugiye gukora ibarura ry’abo bana bityo hakabasha kumenyekana imyirondoro yabo kuko hari bamwe baza baturutse mu tundi turere ugasanga bararushaho kwiyongera  muri uyu mujyi.

UWAMARIYA Béatrice, Meya w’Akarere ka Muhanga, abanyamakuru bamujije impamvu abana b’inzererezi badacika mu muhanda, maze asubiza ko hari amasezerano bari kunoza azaba akubiyemo amakuru yose ajyanye n’ibibazo aba bana bafite byatumye bata imiryango yabo bakaza kwibera  mu mujyi.

Meya yagize ati: “Tugomba kumenya mbere na mbere impamvu ituma abana bata imitryango yabo, kuko twasuzumye tugasanga abenshi atari impfubyi, hari abafite ababyeyi bafitanye amakimbirane.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu mihigo 78 Akarere gafite harimo no kurangiza ikibazo cy’abana b’inzererezi  ariko habanje gukorwa amasezerano y’impande zombi.

Hanabajijwe kandi ikibazo cy’abarwayi bo mu mutwe bamwe usanga birirwa bazenguruka muri uyu mujyi nta mwambaro bafite, ndetse ukabona bibangamiye umuco nyarwanda.

MUKAGATANA Fortunée, Umuyobozi wungirije ushiznwe imibereho myiza y’abaturage, asubiza ko  hari bamwe muri bo bagiye bavuzwa basubizwa mu miryango bakongera kubabwira amagambo mabi yo kubasesereza.

Ati: “Abaturage iyo bababonye ari bazima bongera gukoresha ya mvugo mbi ngo wa musazi aragarutse iyo babivuze inshuro nyinshi bibatera ikibazo cyo kongera kurwara.”

MUKAGATANA avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo n’ibitaro bari gukora ku buryo hamenyekana umubare w’abarwayi bo mu mutwe kugira ngo babashe kuvurwa batabereye umutwaro munini Akarere konyine.

Nta mibare  y’abana b’inzererezi baba barasubijwe mu miryango mu minsi ishize, Akarere  katangaje.Gusa iyo ugeze mu mujyi wa Muhanga mu masaha y’umugoroba usanga ari benshi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

4 Comments

  • ariko bashyizeho imbaraga bahava none se ko biba ntibahanwe bazabuzwa n’iko kwidegembya?
    Ubuyobozi bushyireho ingamba, babafashe bakabafunga gato bacika mu mugi.Bababona nkaho ntacyo babangamiye kandi rwose si byiza.

  • Izi ni ingaruka zo kunyunyuza imitsi yabaturage.Ntimushakire kure.Capitalisme sauvage batujyanyemo uwishoboye afite ibya mirenge utishoboye yipfire.Ikibazo bamwe bafite FARG abandi nta na kimwe.Ese umuntu abyise iringaniza yaba atandukiriye nyuma y’imyaka irenga 20?

  • Nuko wenda utabusya abwita ubumera ariko mbona ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyoroshye.Icya mbere ni ukubashakira aho wabahuriza mu gihe cy’ukwezi kumwe,ukabaha ibiryo,ukabakarabya ukanabaganiriza.Icya gatatu ni ukuzana ababyeyi babo ku neza cg ku nabi, ndavuga ku babafite maze abana n’ababyeyi bagahuzwa hakamenyekana impamvu ituma umwana acika.Ayo masezerano yasinywa noneho.Mu gukura abana mu muhanda hakoreshwa amayeri.Nibibagora muzabantumeho.
    Aba bana benshi ikibazo bafite mu miryango ni inzara. Abana batagira ababyeyi ubwo akarere kabakorera ubuvugizi mu miryango ariko erega abenshi bagira benewabo.

  • Abase n’abo bari muri visio 2020 ese aba bari mukihe kiciro cyubudehe? iriya nzu kombona warumushinga mwiza nyirayo byamugendekeye gute?

Comments are closed.

en_USEnglish