Digiqole ad

Nyuma ya Gakenke, abashegeshwe n’ibiza ba Ngororero nabo bagiye gufashwa na Miliyari 4

 Nyuma ya Gakenke, abashegeshwe n’ibiza ba Ngororero nabo bagiye gufashwa na Miliyari 4

Mu kwezi kwa gatanu imvura nyinshi yangirije abaturage bo mu bice by’amajyaruguru n’iburengerazuba bw’u Rwanda, abo mu karere ka Gakenke bahawe ubufasha mu gusana ibyangiritse, Minisiteri ifite ibiza mu nshingano ifatanyije na United Nations Trust Fund for Human Security batangaje ko hatahiwe gufashwa aba Ngororero mu bikorwa by’agaciro ka miliyari enye na miliyoni magana umunani.

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Mukantabana na Mme Mehrnaz Mostafavi ubwo batangazaga uyu mushinga wo gufasha abo mu Ngororero bagizweho ingaruka n'ibiza
Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Mukantabana na Mme Mehrnaz Mostafavi ubwo batangazaga uyu mushinga wo gufasha abo mu Ngororero bagizweho ingaruka n’ibiza

Abaturage basenyewe n’imvura muri Ngororero bazafashwa kubona amazi meza, amashanyarazi, ubwiherero n’inzu kuri bamwe basenyewe.

Minisitiri Seraphine Mukantabana wa MIDIMAR avuga ko ku bufatanye na kiriya kigega cy’Umuryango w’abibumbye kita ku mutekano rusange w’abantu bagiye gufasha abahuye n’akaga kwiteza imbere.

Minisitiri Mukantabana yibukije ko Ngororero iri mu turere dufite abaturage benshi batuye mu manegeka kubera ko hari imisozi cyane, bityo bazashyira imbaraga mu kubagezaho amazi meza n’amashanyarazi n’imihanda ahashoboka kugira ngo babashe gutera imbere.

Ati « Mu by’ukuri iyi mfashanyo izagera ku bantu benshi batuye muri kariya karere. »

Lamin Manneh uyoboye ishyirahamwe ry’imiryango ishamikiye kuri UN ikorera mu Rwanda avuga ko ibi bikorwa bizatwara miliyari enye na miliyoni magana umunani bizagera ku bagizweho ingaruka n’ibiza gusa ahubwo bizanarengera abandi benshi ko izo ngaruka zazabageraho nabo.

Mehrnaz Mostafavi uhagarariye United Nations Trust Fund for Human Security (UNTFHS) umaze iminsi mu Rwanda, avuga ko muri Ngororero hari ibibazo by’uko abaturage batagera ku bikorwa remezo bihagije kugira ngo babashe guhangana n’ibiza. Iki akaba aricyo bashaka kubafasha.

Mu 2015 kiriya kigega cyemeye inkunga ku mushinga w’u Rwanda wiswe ‘Strengthening human security by enhancing resilience to natural disasters and climate-related threats in Ngororero District’.

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa MIDIMAR n’amashami y’Umuryango w’Abibumye atandatu ariyo ; UNDP, UNFPA, UNICEF, WHO, UNHABITAT na IOM

Uyu mushinga uzamara imyaka ibiri.

Ingangu zibasiye bamwe mu batuye muri Ngororero zirabasenyera kuko usanga batuye ku manegeka
Ingangu zibasiye bamwe mu batuye muri Ngororero zirabasenyera kuko usanga batuye ku manegeka

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish