Digiqole ad

Ibitaro bya Kirehe: Abarwayi n’abarwaza babo barinubira ibiryo ngo bicye bahabwa

 Ibitaro bya Kirehe: Abarwayi n’abarwaza babo barinubira ibiryo ngo bicye bahabwa

Mu bitaro bya Kirehe haravugwa ikibazo cy’abarwayi n’abarwaza binubira ibiryo bahabwa kandi baba batanze amafaranga.

Mu bitaro bya Kirehe haravugwa ikibazo cy’abarwayi bakwa amafaranga yo kugaburirirwa mu bitaro mu buryo butazwi n’ubuyobozi bw’ibitaro, ariko ngo n’ibiryo babaha ntibihagije nyamara ngo baba babwiwe ko bagomba kwitabwaho neza muri ayo mafaranga baba batanze.

Mu bitaro bya Kirehe haravugwa ikibazo cy'abarwayi n'abarwaza binubira ibiryo bahabwa kandi baba batanze amafaranga.
Mu bitaro bya Kirehe haravugwa ikibazo cy’abarwayi n’abarwaza binubira ibiryo bahabwa kandi baba batanze amafaranga.

Abarwarira mu bitaro bya Kirehe ngo bahabwa ifunguro rya buri munsi mu gitondo, ku manywa na nijoro; Gusa, ngo iri funguro ntiriba rihagije kandi abarwayi baba batanze amafaranga nk’uko bitangazwa n’abarwayi n’abarwaza babo.

Umurwaza twahuriye muri ibi bitaro witwa Musabende Beatrice ati “Twaje ejobundi batwaka amafaranga igihumbi hanyuma tukajya turya, ariko njye mba ndeba ari bicye bidahagije, ni umuceri n’ibishyimbo baduha utu rushe tubiri (ku murwayi n’umurwaza).”

Umurwayi witwa Uyisenga Leontine waje kwivuriza mu bitaro bya Kirehe aturutse mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rukira nawe yabwiye Umuseke ko ibiribwa bahabwa biba ari bicyeya.

Abarwayi n’abarwaza babo muri ibi bitaro by’Akarere ka Kirehe bakaba basaba ko ibi byakosorwa niba bishoboka ifunguro rikongerwa.

Uwitwa Kayiranga yagize ati “Nabonye nta Fagitire baduha (inyemezabwishyu), gusa baratwandika kandi uwayatanze wese aragaburirwa nubwo biba ari bicye.”

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Ngamije Patient ashima gahunda yo kugaburira abarwayi kuko ngo ari umwihariko w’ibitaro byabo, gusa agahakana ko nta mafaranga yakwa umurwayi.

Ati “Umwihariko dufite hano muri ibi bitaro ni uko tugaburira abarwayi, icyo mbanza gukosora ni uko batishyura tubagaburira ku buntu sinzi uwababwiye ko hari igihumbi batanga, ariko nta n’ijana tubaca.”

Dr Ngamije Patient uyobora ibitaro bya Kirehe.
Dr Ngamije Patient uyobora ibitaro bya Kirehe.

Dr Ngamije yemera ko ibiryo bahabwa bishobora kuba bidahagije koko, gusa ngo n’ubundi nta murwaza uba ugenewe iri funguro, uretse ngo abaturuka mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama gusa kuko bo baba badafite ababagemurira kandi ngo hari n’amasezerano baba baragiranye n’ubuyobozi bw’inkambi.

Ibitaro by’Akarere ka Kirehe ni ibitaro ubona ko birimo kugenda bitera imbere umunsi ku wundi, gusa bikaba byakira abarwayi benshi ugereranyije n’ubushobozi bwabyo kuko hiyongereyeho n’impunzi z’Abarundi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Huuu…. Ibitaro byose byo murwanda bigerageza kwigana kubitaro bya kind faysal hospital ariko byarabananiye pe na kanombe nabonye babikora ariko ikiza Bo batanga byinshi cyane pe bikananira umurwayi n’umurwaza ariko biba bibishye kubi menyariyompamvu bibananira kdi indyo yaho ihora arimwe

Comments are closed.

en_USEnglish