Digiqole ad

Guverineri Mureshyankwano ati “aho kubyara abo mudashoboye mwabyihorera”

 Guverineri Mureshyankwano ati “aho kubyara abo mudashoboye mwabyihorera”

Guverineri Mureshywano aganira n’abaturage b’i Kibeho

Nubwo hari benshi basobanukiwe na gahunda zo kuringaniza imbyaro hagamijwe kubyara abo umuntu ashoboye kurera, ngo haracyari Abanyarwanda barimo n’abajijutse bacyumva ko kubyara benshi ari umutungo, gusa Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w’Intara y’amajyepfo yabwiye abaturage ba Nyaruguru ko iyi myumvire bakwiye kuyirenga.

Guverineri Mureshywano aganira n'abaturage b'i Kibeho
Guverineri Mureshywano aganira n’abaturage b’i Kibeho

Ku muganda rusange uheruka mu murenge wa Kibeho, Guverineri Mureshyankwano yabwiye abaturage ko ubuzima bw’iki gihe bugoye ku buryo nta ukwiye kubyara atarebye uko abo agiye kubyara bazabaho.

Ati “Byaragaragaye ko abanyarwanda bamwe bakibyara uko bishakiye bakabyara abo badashoboye kurera. Bamara kubabyara ugasanga nta biribwa babafitiye, nta myambaro , ntibabajyana ku mashuri, ntibabishyurira mituel.”

Nagirango mbasabe, nawe wa mugabo we mbere yuko utera inda ubanze umenye ngo ese wa mwana ngiye gushyira kw’isi namutegenirije uburyo azabaho? wicarane n’umugore wawe mubiganire nimusanga ntacyo mwateganyijwe mube mubyihorere kumubyara. Nusanga uwo ugiye gushyira kw’isi uzamwishyurira mituel ,ukamugaburira, ukamwambika ,ukamwishyurira amashuri ukamuha ubuzima bwiza nakubwira iki uzamubyare”.

Aho kumuzana mu bibazo birutwa nuko wamureka ntumubyare. Umuntu wabyaye abana 10 barimo abajura, barimo indaya barimo mayibobo arutwa n’uwabyaye umwe cyangwa babiri bariho neza.”

Mu miryango ikennye haracyagaragara ikibazo cyo kubyara abana benshi idafitiye ubushobozi bwo kurera neza.

Kubyara abo udashoboye kurera ni intandaro y’ibibazo birimo abana bo ku mihanda, abana bata amashuri, ubukene mu miryango, kugwingira kw’abana, kutabasha kuvurwa neza n’ibindi.

Yagiriye Inama abagore kwirinda kubyara abo badashoboye kurera no kubiganira n'abagabo babo mbere yo gutera inda
Yagiriye Inama abagore kwirinda kubyara abo badashoboye kurera no kubiganira n’abagabo babo mbere yo gutera inda

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • kubyara abo ushoboye kurera no kubyara abo wishingiye kurera harimo itandukaniro rikomeye…Duhagaze ku bushobozi byabangamira abakene n’abatishoboye! kubyara bigaharirwa abishoboye gusa!!!

  • ndagushyigikiye rwose. uyu muyobozi areba kure. ubwiyongere bw’abantu ni bwo buteza u rwanda ibibazo ( ubukene,kubura akazi, uburezi butagira ireme kubera abana benshi, ubujura mu mijyi)
    Leta nidashyiramo ingufu gahunda zigishwa ntacyo zizageraho.

    • @ TAc! Gahunda zo gukangurira abantu kubyara abo bashoboye kurerantizahagarara ni na ngombwa, ariko zo zonyine ntizabasha kudukemurira ubwiyongere bukabije bw’abaturage. Uzarebe ku isi hose: Abafite ubukene, ubushomeri, ubumenyi buke (ndavuga amashuri), …. nibo babyara abana benshi, atari ugukunda abana kurusha abandi. Uzanarebe inyamaswa (ntawe ngereranije nazo ntihagire untera amabuye) z’intege nke ukuntu zororoka (kugirango hagire izipfa n’izisigara)! urugero rwiza ni umubu.

      Igisubizo cyo kubyara abana bake ni ukubura umwanya wo kubyara (ndi serious). Akazi kenshi, intumbero zihanitse (high objectives), inshingano zikomeye …bituma wisanga warabyaye bake, atari gusa imigambi yo kubyara abo ushoboye kurera, ahubwo ari ukugurango ugume muri competition. Niko byagendekeye ibihugu twita ko bikize niko byagenze nyuma y’intambara y’isi yose. Niba ugirango ndabeshya uzagereranye imbyaro z’abanyamugi (biyita stressed) n’abanyacyaro bahinga mbere ya saa sita gusa, wongere ugereranye imbyaro z’abayobozi (ba leta n’abikorera) n’iz’abanyamushahara maze uzambwire.
      Umwanzuro: Inshingano ni iza leta mu gushyiraho conditions umuvuduko w’iterambere ku muntu ku giti cye ndetse n’icyizere cy’ahazaza kirushaho kwiyongera, tukazisanga twarabyaye bake. Imbyaro nyinshi sizo sitera ubukene, ubukene nibwo butera imbyaro nyinshi.

  • Ubuzima bugoye bute Madam governor? Kandi Madam Geraldine Minister w’ubuhinzi n’ubworozi yaratangaje ku mugaragaro ko nta nzara iri mu gihugu naho Kaboneka we ati hehe n’ubukene mu Rwanda muri 2030! Kanimba ntihaciye kabiri nawe ati ikibazo cy’ibiribwa kirahari mu Rwanda.Natwe rubanda tukibaza tuti ukuri ni ukuhe? Dukurikire imvugo yande?

Comments are closed.

en_USEnglish