Shyaka Kanuma nyir’igitangazamakuru cyitwa The Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro, ndetse no gukoresha impapuro mpimbano nk’uko byatangajwe na Police y’u Rwanda. CSP Lynder Nkuranga Umuvugizi wa Police y’u Rwanda wungirije yatangaje ko Shyaka Kanuma atishyuye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro imisoro ingana na miliyoni 65 […]Irambuye
Rwamahungu Desire utuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi avuga ko mu gihe cyo hambere muri aka gace hakunze kuvugwa ubusinzi ariko ko ubu bwabaye amateka kuko ntawe ukibasha kubona amafaranga yo kunywera ku buryo yagera aho gusinda. Avuga ko kimwe n’utundi duce two mu gihugu, muri Nyamiyaga naho hagezweho n’amapfa yatewe n’izuba […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye baravuga ko batanze gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante ariko ko amikoro macye yatewe n’amapfa ari yo abazitira ntibabone amafaranga yo kwishyura. Ubwitabire bw’abatanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de Sante mu karere ka Huye bugeze kuri 78% mu gihe mu mezi nk’aya yo […]Irambuye
Uyu mwaka abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko ari wo washyushye cyane ugereranyije n’iyawubanjirije. Impera z’uyu mwaka zabaye agahinda ku Banyarwanda uhinyuza Intwari utwara abakomeye mu Nteko Nshingamategeko, n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangiye ishyanga. Wari umwaka w’amayobera, imvura yabaye nke, ahenshi mu gihugu hatera amapfa cyane mu Burasirazuba. Ni umwaka wabayemo imfu z’amayobera zirimo iz’Abanyepolitiki […]Irambuye
*Yavugiye Inka mu muhango wo kwitura/Girinka na we ahita agabirwa… Mukankaka Gatalina wo mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bazwi mu gace atuyemo ko avugira inka mu mihango. Avuga ko adatewe ipfunwe no gufata inkuyu (ibyatsi baba bafite iyo bavugira Inka) n’ikibando ubundi akavugira inka, akavuga ko na byo ari […]Irambuye
Muri iki gihe u Rwanda rushishakairiza Abanyarwanda kumenya no kurushaho gukunda umuco wabo n’indangagaciro ziwugize, aho usanga banatozwa kumenya kwivuga. Mu gihe cy’abami na mbere yacyo, ku gitsina gabo kugira ikivugo byari ihame ndetse bikaba ishema mu bandi bahungu ku buryo utagifite yafatwaga nk“ikigwari”. Bikamutera ipfunwe kuko ntiyabonaga icyo yirata mu gitaramo cy’abandi bahungu. Ibyivugo […]Irambuye
Muri iki gitondo, Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rufashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Maj Dr Aimable Rugomwa na murumuna we Nsanzumuhire Mamerito bakekwaho kwica umwana w’abaturanyi bamukubise. Urukiko rutegetse ko Nsanzumuhire abanza akajya kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe. Maj Dr Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe na murumuna we Nsanzumuhire […]Irambuye
*Imikino bavuga ko batsindiye yahuje; *Chelsea vs Boumouth *Manchester united vs Sunderland *Arsenal vs West Brom *Hull City vs Man city *Paris St Germain vs Lorient *Monaco vs Caen Bamwe bavuga ko uko izi kipe zagiye zitindana cyangwa zikanganya byahuje n’uko bari babitegeye bityo bakaba nabo bari batsindiye amafaranga runaka. Ariko ngo Kompanyi yitwa Sports4Africa […]Irambuye
*Ikoranabuhanga bwa mbere rizafasha abakozi ba MAJ kubona umwirondoro w’abaturage, *Igice cya Kabiri kirimo imiterere y’ikirego n’igihe kizamara mu rukiko. Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwateguwe n’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu ukorera mu bihugu by’ibiyaga bigari ukaba ufite icyicaro mu Rwanda bwitwa ‘Integrated Electronic Case Management’, n’ubundi bwitwa ‘Information Management System’, bwombi bugamije guha abaturage serivisi […]Irambuye
Uyu munsi nibwo imashini za mbere zifashishwa mu gukora imihanga zatangiye imirimo yo kureba ahari insinga z’amashanyarazi, iza Internet, imiyoboro y’amazi n’ibindi biri ahazagurirwa umuhanda wa Nyabugogo uzamuka ku Muhima ukagera muri Roint Point mu mujyi wa Kigali. Ni mu mushinga wo kwagura imihanda ireshya na 54Km muri Kigali ikagira ibyerekezo bibiri. Izi mashini zahereye […]Irambuye