Digiqole ad

Muhanga: Kompanyi ya Betting irashinjwa kwambura abateeze bagatsinda

 Muhanga: Kompanyi ya Betting irashinjwa kwambura abateeze bagatsinda

Imikino batsinzeho ni iyo muri week end ishize

*Imikino bavuga ko batsindiye yahuje;
*Chelsea vs Boumouth
*Manchester united vs Sunderland
*Arsenal vs West Brom
*Hull City vs  Man city
*Paris St Germain vs Lorient
*Monaco vs Caen

Bamwe bavuga ko uko izi kipe zagiye zitindana cyangwa zikanganya byahuje n’uko bari babitegeye bityo bakaba nabo bari batsindiye amafaranga runaka. Ariko ngo Kompanyi yitwa Sports4Africa bagiye gutegamo ntirabishyura nubwo ngo batsinze muri week end ishize.

Imikino batsinzeho ni iyo muri week end ishize
Imikino batsinzeho ni iyo muri week end ishize

Valens Ndindiriyimana uhagarariye utuye mu Kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko yafashe amatike yose we na bagenzi be bagiye batsindiraho ayishyikiriza umucungamutungo w’iyi Kampani mu Karere ka Muhanga ariko ngo amwohereza mu ishami rya Nyabugogo, naho ahageze nabo bamutuma ku cyicaro cyabo kiri mu Kiyovu ariko ngo aho hose bamubwira ko nta mafaranga bafite yo kubishyura.

Ati “Nafashe moto kugira ngo nsange batarajya kuruhuka saa sita, ariko natunguwe no kubona nta muntu numwe ushaka kumva ikibazo cyacu ahubwo bose bantaye aho bajya gufungura bagarutse bambwira ko nta mafaranga bafite yo kutwishyura ahubwo bansaba ko nsubira i Muhanga nkazategereza ikindi gihe.”

Umuseke wagerageje kuvugana n’umucungamutungo wa Kampani  ku cyicaro gikuru guhera ku mugoroba w’ejo ntibyashoboka kuva kuwa gatatu nimugoroba kugeza ubu.

Umuyobozi ushnzwe uburezi akaba ari nawe ushinzwe gutanga amakuru mu Karere ka Muhanga Sebashi Claude, avuga ko iki kibazo batari bakizi ahubwo ko basaba uru rubyiruko ko rwaza ku biro by’Akarere bakaruhuza n’umugenzuzi w’umurimo akizera adashidikanya ko bazagikemura.

Ibihumbi birenga magana atatu by’amafaranga y’uRwanda niyo bashinja iyi Kampani ko yanze kubishyura.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Comments

  • Nta muntu numwe nzi, wakijijwe na betting (ahubwo hari research zerekana ko itesha igihe urubyiruko)

  • Iyi company irambura!Hari uwo nabonye waturutse i Nyamagabe ajya i Kigali kwishyuza ibihumbi ijana!

Comments are closed.

en_USEnglish