Digiqole ad

Umunyamakuru Shyaka Kanuma yatawe muri yombi

 Umunyamakuru Shyaka Kanuma yatawe muri yombi

Umunyamkauru Shyaka Kanuma

Shyaka Kanuma nyir’igitangazamakuru cyitwa The Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro, ndetse no gukoresha impapuro mpimbano nk’uko byatangajwe na Police y’u Rwanda.

Umunyamkauru Shyaka Kanuma
Umunyamkauru Shyaka Kanuma

CSP Lynder Nkuranga Umuvugizi wa Police y’u Rwanda wungirije yatangaje ko Shyaka Kanuma atishyuye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro imisoro ingana na miliyoni 65 Frw ndetse ngo yakoresheje impapuro mpimbano mu gutsindira isoko rya miliyoni 44 rya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Kanuma yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016, biturutse ku kirego cyatanzwe na Rwanda Revenue Authority, kijyanye n’imisoro atishyuye.

Ikinyamakuru Rwanda Focus cya Shyaka Kanuma giherutse gufunga imiryango kubera ibibazo by’amikoro.

Kanuma ashinjwa na bamwe mu bakozi yakoreshaga kumara igihe kinini atabishyura.

Ubu afungiye kuri station ya Police ya Remera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish