Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 duherereye mu mirenge inyuranye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere bashyikirije ubuyobozi amabaruwa asezera ku mirimo yabo. Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko nawe yabimenye ko aba bayobozi b’utugari banditse begura ariko ataramenya impamvu yabibateye. Sinamenye ati “Sindasoma ayo mabaruwa aybo ngo menye impamvu yabateye gusezera.” […]Irambuye
Minisiteri y’ubuzima yemeje amoko y’ibikorwamo amavuta bigera ku 1 342 Abanyarwanda bakwiye kwirinda cyangwa kurindwa. Mu mavuta agomba kwirindwa harimo amavuta agezweho muri iki gihe avangirwa mu Rwanda bita ‘Umukorogo’ n’andi moko 95, ngo abantu bashobora kwisiga ariko bahawe urugero (quantity) batagomba kurenza kugira ngo bitabagiraho ingaruka. Mu mavuta Minisiteri y’ubuzima isaba ko abaturage bakwitondera, […]Irambuye
Abagore n’abakobwa 50 bo mu kagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe bahoze bakora ibyo kwicuruza ku muhanda bigishijwe imyuga itandukanye harimo ubudozi bahita bafata umwanzuro wo kuva mu buraya. Kuwa gatandatu nibwo bahawe impamyabumenyi zabo, bavuga ko kuva ubu batandukanye n’ubuzima bubi bwo kwicuruza ku muhanda bagaharanira ubuzima bwiza n’ubw’abana babo babuha ikerekezo. Chantal Nyirakinayana […]Irambuye
*Kuri uyu wa mbere, MINEDUC iratangaza amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye *MINEDUC ikaba yanatangaje ingengabihe y’amashuri y’uyu mwaka atangira tariki 23 Mutarama. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze ingengabihe y’amashuri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017. Harabura iminsi micye ngo igihembwe cya mbere gitangire. Igihembwe cya mbere kiratangira ku itariki 23 […]Irambuye
Abatega moto mu mijyi no mu byaro mu Rwanda ni benshi, impanuka ziterwa na moto nazo nizo nyinshi. Kubera kwambara casquet hari abamotari bagenda bambaye ‘ecouteur’ bumva Radio cyangwa bavugira kuri telephone, abagenzi bamwe ntibabyiteho ariko ngo ubuzima bwabo buba buri mu kaga kurushaho. CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano wo […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru ikigo cy’iby’amazi isuku n’isukura (WASAC) hamwe na RURA batangaje ko ibiciro by’amazi bishya byashyizweho mu cyaro uzashaka kubirengaho agashyiraho ibye azabihanirwa n’amategeko. Ni ibiciro bishya byatangiye gukora kuva kuya mbere Mutarama mu bice byose bifite ishusho y’icyaro. Amazi atangwa hatabayeho kuyakuruza pompo yavuye ku mafaranga 10Frw ku ijerikani imwe ashyirwa ku mafaranga […]Irambuye
Umushinga w’Itegeko rivugurura imikorere y’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda (RCAA) wari umaze igihe unonosorwa na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko, kuri uyu wa kane wemejwe n’Inteko rusange y’Abadepite, nubwo abadepite batavuga rumwe kuri zimwe mu ngingo zigize iri tegeko, ndetse kuwutora bika byari byasubitswe ku wa gatatu. Ku wa gatatu itorwa ry’iri […]Irambuye
*Hari urwego rwa Leta rwatsinzwe rucibwa miliyoni 82, urundi rutsinze ruhabwa 2 700Frw *Kuva 2009, buri mwaka Leta icibwa miliyoni 150 mu manza iregwamo igatsindwa *Abadepite babonye aho imvugo ‘Ibifi binini n’Udufi duto’ ituruka Uyu munsi Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu Nteko Inshinga amategeko y’u Rwanda ubwo yakomezaga gusesengura ibikubiye muri Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’abakozi […]Irambuye
Padiri Emmanuel Rubagumya wari umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa kane mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya azize uburwayi nk’uko bamwe mu bo bakoranaga babyemeza. Padiri Rubagumya yajyanywe muri Kenya tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka ngo avurwe impyiko byisumbuyeho, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Uumwami Faisal i […]Irambuye
Muri aka karere gatuwe n’abaturage 403 662 kugeza ubu mu basuzumwe imibare y’abanduye ni 6 141 bangana na 0,6% by’abatuye aka karere, imibare iteye impungenge ariko ni uko abafata imiti igabanya ubukana ari abantu 670 gusa muri bariya banduye. Akarere ka Rubavu by’umwihariko umujyi wa Gisenyi usa n’ufatanye n’uwa Goma ni ahantu havugwa ubusambanyi […]Irambuye