Digiqole ad

Kutagira ikivugo ni nko kubura ikerekezo – NSANZABAGANWA Modeste

 Kutagira ikivugo ni nko kubura ikerekezo – NSANZABAGANWA Modeste

NSANZABAGANWA Modeste wanditse iki gitekerezo.

Muri iki gihe u Rwanda rushishakairiza Abanyarwanda kumenya no kurushaho gukunda umuco wabo n’indangagaciro ziwugize, aho usanga banatozwa kumenya kwivuga. Mu gihe cy’abami na mbere yacyo, ku gitsina gabo kugira ikivugo byari ihame ndetse bikaba ishema mu bandi bahungu ku buryo utagifite yafatwaga nk“ikigwari”. Bikamutera ipfunwe kuko ntiyabonaga icyo yirata mu gitaramo cy’abandi bahungu.

NSANZABAGANWA Modeste wanditse iki gitekerezo.
NSANZABAGANWA Modeste wanditse iki gitekerezo.

Ibyivugo ni ubuvanganzo usanga ahanini bushingiye ku ntambara zabagaho hagati y’ingabo z’umwami w’ibunaka, n’ingabo z’undi w’ibunaka. Mu Rwanda rwo hambere  byari ihame ko buri mugabo wese agira ikivugo ke, ariko siko bose bari bafite ubuhanga bwo kwivuga cyangwa guhimba ibyivugo.

Umushakashatsi BIZIMANA Simoni, mu gitabo yise:”Imiterere y’Ikinyarwanda III”, asobanura ko ikivugo ari umuvanganzo urata umuntu, ikintu cyangwa inyamaswa hashingiwe ku butwari, akamaro n’ibindi.

Ku rugamba, umuntu yivugiraga ku murambo w’umwanzi amaze kwica, ubundi abantu bakivugira  mu bitaramo, mu myiyereko y’intore cyangwa mu birori.

Mu kivugo, umuntu yihunda ibisingizo. Iyo bishyize kera abantu bashobora gukuramo kimwe bakagisimbuza izina rye. Bene iki gisingizo na cyo bakita ikivugo ke, ku buryo bashobora kuvuga ko umuntu uyu n’uyu bamuhamagara mu kivugo.  Itandukaniro ry’ikivugo n’igisingizo ni uko mu kivugo umuntu yirata naho mu mu gisingizo uvuga akarata undi cyangwa ikintu.

Kwivuga muri iki gihe byifashe bite?

Bwana Nsanzabaganwa Modeste, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, avuga ko muri iki gihe umuco wo kwivuga wasubiye inyuma, ko utameze nk’uwa kera aho abantu bivugaga cyane, aho buri mugabo cyangwa umusore yagombaga kugira ikivugo ndetse bakabitorezwa mu Itorero. Uyu muco  rero ngo wasubiye inyuma bitewe n’amateka y’u Rwanda ndetse n’ay’isi. Intambara zaragabanyutse kandi n’aho ziri, zirwanywa n’abasirikare, si abantu bose. Gusa ariko ubu Abanyarwanda batangiye kumva ko uwo muco ukwiye kugaruka aho itsinda ry’abantu bahuriye ku gikorwa kimwe bashaka ikivugo kibaranga. Ibi bikaba bitanga ikizere ko uyu muco uzagaruka.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kutagira ikivugo ari ikibazo ngo kuko ari nko kutagira ikerekezo cyangwa umurongo umuntu agenderaho.

Ati:” Kutagira ikivugo ni nko kutagira ikererekezo. Ntuba ugaragara nk’umuntu ufite umushinga, ufite umuhigo, ufite mbese umurongo agenderaho. Birumvikana kubera ko ingeri yo kwivuga yagiye isubira inyuma abantu bagira imihigo ariko ntibanayivuge; noneho tukavuga tuti: ‘ubu ni byiza kubigaragaza’. Waba ufite umuhigo, ufite ikintu ushaka kugeraho nta mpamvu yo kugihisha.

Ese n’igitsinagore kemerewe kwivuga?

Nsanzabaganwa avuga ko kera abagore bativugaga bataraka nk’abagabo, ahubwo ko bo bagiraga “ibisingizo”, akaba ari byo bahamagarwagamo.

Ati: ”Muri iki gihe, si ngombwa kwivuga nk’uko byakorwaga mbere aho umuntu yivugaga afite icumu agaragaza ko ari intwari cyangwa intore bijyanye n’urugamba. Ubu ngubu ushobora guhagarara ukivuga uti: ‘Ndi Indatabigwi mu Nkomezamihigo…’. Ibi ntawe byabangamira, n’umuntu w’igitsina gore yabivuga. Yavuga ati:’Ngewe ndi umwari ubereye u Rwanda, ndi Mutimawurugo…’. Iki ni ikivugo kandi ntigisaba gutaraka imbere y’abantu. Gusa haracyashakishwa inzira ibereye abantu bose.” 

Mu byivugo byo hambere usanga higanjemo amagambo arata ubutwari bwo ku rugamba rw’imiheto n’amacumu n’izindi ntwaro cyangwa ibirwanisho gakondo. Bwana Nsanzabaganwa asobanura ko muri iki gihe uwashaka kwivuga bitamusaba gushingira ku ntambara, ahubwo ko hari n’ibindi byinshi yashingiraho bigendanye no guhashya ikintu cyose kibangamiye ubuzima.

Ati:”Urugamba ruri mu ngeri nyinshi: ushobora kujya ku rugamba rwo kurwanya  ubukene, rukaba urugamba duhuriyeho twese, hakaba hahimbwa n’ibyivugo bijyanye na rwo. Ushobora kurwanya icyorerzo runaka, ibiza, ikintu cyose kibangamiye ubuzima bwacu”.

Ibyivugo bigira abahanga babihimba, bakihimbira cyangwa bagahimbira abandi. Ibyivugo biryoshywa n’ubuhanga bwo gukurikiranya ibitekerezo n’imiterere yabyo igwiriyemo isubirajwi, imizimizo n’uburyo bwo kugenekereza.

Mu byivugo kandi habagamo ibigwi n’ibirindiro. Ibigwi ni ahantu umuntu yiciye umubisha mu gihe ibirindiro ari ahantu intwari yabwerekaniye ikavuga n’icyo yahakoreye, nko kurengera abantu cyanecyane.

Bivuga bate?

Uwivuga ashobora kubanza izina rye, agakurikizaho irya se. Ayo mazina ashobora kuba nyayo, ariko akenshi aba ari ibisingizo bya nyiri ikivugo cyangwa igisingizo ke gikurikiwe n’icya se, nk’uko bigaragara muri iri bango ry’ikivugo cya Ruganzu Ndori.

Ati: “Ndi Ruganzu rugambirirabagabo, ndi nyiri intorezo y’inganzamarumbu, nayikubise Nyagakecuru mu Bisi bya Huye, ndi Cyitatire cya Mutabazi naritatiye ndatera– nishe Katabirora mu Kabira ka Ngiga…”

Igihe ibyivugo byatangiriye ntikizwi, icyakora si ibya vuba aha. Imigani itubwira ibyivugo by’imandwa igihe zadukaga mu Rwanda, ibitekerezo bikatubwira ibyivugo by’ibisumizi ku ngoma ya Ruganzu Ndori. Ibi rero bigaragaza ko mbere y’ibyo bihe ibyivugo byariho.

Mu gitabo ke yise ”La Poésie héroïque rwandaise “Ibyivugo”, KAYUMBA Charles avuga ko guhimba ibyivugo urubyiruko rw’abasore rwabitorezwaga mu Itorero ibwami no ku Bashefu bakuru. Banatozwaga kandi kurinda ubusugire bw’igihugu no kuvuga neza. Abasore batorezwaga ibwami babarirwaga hagati ya 150 na 200 mu gihe ku Bashefu bakuru hatorezwaga abagera kuri 70. Itorero ryamaraga hagati y’imyaka itanu n’itandatu.

Inyandiko ya NSANZABAGANWA Modeste, umuyobozi w’ishami ry’ururimi muri RALC.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish