Digiqole ad

Kigali: Abakozi ba MAJ bashyiriweho uburyo bwo kwakira ibirego by’abaturage

 Kigali: Abakozi ba MAJ bashyiriweho uburyo bwo kwakira ibirego by’abaturage

Ubanza Tom MULISA na Frank MUGABO Umuyobozi muri MINIJUST.

*Ikoranabuhanga bwa mbere rizafasha abakozi ba MAJ kubona umwirondoro w’abaturage,

*Igice cya Kabiri kirimo imiterere y’ikirego n’igihe kizamara mu rukiko.

Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwateguwe n’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu ukorera mu bihugu by’ibiyaga bigari ukaba ufite icyicaro mu Rwanda bwitwa ‘Integrated Electronic Case Management’, n’ubundi bwitwa ‘Information Management System’, bwombi bugamije guha abaturage serivisi zihuse mu butabera binyuze mu ikoranabuhanga.

Ubanza Tom MULISA na Frank MUGABO Umuyobozi muri MINIJUST.

Tom MULISA Umuyobozi mukuru w’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’ibiyaga bigari, avuga ko bifuje guhugura abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera ku rwego rw’Uturere 30 (MAJ)  kubera ko bakira abaturage benshi ku munsi bityo ngo uburyo bakoreshaga mbere ntibwatumaga amakuru menshi y’uwatanze ikirego amenyekana ku buryo bworoshye.

MULISA avuga ko umwirondoro urambuye w’urega uzaba wuzuye n’inzego z’ubutabera zikorera mu zindi fasi zikazaba zifite amakuru y’umuturage n’igihe ikirego cye kigomba kumara kugira ngo cyakirwe kibashe kuburanishwa.

Yagize ati: “Ibi bice byombi nibyo dusaba ko abakozi ba MAJ bazajya bihutira kuzuza kuko byerekana amazina, igitsina, n’uko ikirego giteye. Ibi bigiye korohereza abakozi n’abakoresha kumenya imibare y’abaturage bagana ubutabera n’ibirego buri wese yagiye atanga.”

Jeanne D’Arc UMULISA umuhuzabikorwa wa MAJ (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere ka Kayonza, avuga ko hari imbogamizi bahuraga na zo mu kazi ka buri munsi zirimo kutabona aho babika amakuru y’abaturage igihe kirekire.

Avuga ko ubu buryo bw’ikoraabuhanga buzafasha inzego nyinshi z’ubutabera kubona amakuru bifuza y’imanza zaciwe.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), avuga ko uretse inama no kunganira ku buntu abaturage bari mu cyiciro cya mbere bafite, basanzwe bafite icyemezo gitangwa n’inzego z’ibanze, aba bakozi bazajya bashyira muri za mudasobwa zabo imyirondoro n’ibirego byose ababagana batanga.

Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu by’ibiyaga bigari ufite n’icyicaro mu Rwanda, umaze guhugura abanyamakuru, abacamanza, abunganizi (Avocats) n’abashinjacyaha, abanyamadini na Sosiyete Sivili.

Urateganya guhugura ibindi byiciro by’Abanyarwanda birimo urubyiruko, abagore n’abanyeshuri ku birebana n’uburenganzira bwa muntu.

Bamwe mu bakozi ba MAJ bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga.
Abakozi ba MINIJUST hamwe n’abo Umuryango w’uburenganzira bwa muntu biyemeje gukoresha ikoranabuhanga bakira ibirego by’abaturage.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kigali

1 Comment

  • Turashima ingamba leta yacu yafashe zoguteza imbere ikorana buhanga mu nzego zosen’Ubutabera budasigaye inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish