Perezida Paul Kagame yitezwe mu nama ku ishoramari itegurwa na Leta ya Gujarat mu Buhinde “Vibrant Gujarat Global Summit” , izaba mu cyumweru gitaha ku itariki 10 – 13 Mutarama 2017. Iyi nama izaba ifite intego yo kwiga “Ku bukungu n’iterambere ry’abaturage birambye (Sustainable Economic and Social Development)” izitabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru za za […]Irambuye
Imitingito yo mu Buyapani, imiyaga y’inkubiri muri Amerika na za Haiti, imyuzure mu Bushinwa, n’imvura n’izuba byangije byinshi mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda ngo byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 175 z’amadorari ya USA nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage. Ibiza byabayeho ahanini byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yateye gushyuha kw’umubumbe w’isi ibintu […]Irambuye
Hari inzego zanze gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyi Komisiyo Nyagatare ngo niho hagaragaye ibi bibazo cyane Kaminuza y’u Rwanda, WASAC, MINISANTE na Rulindo nabo batunzwe agatoki Kuri uyu wa gatatu komisiyo y’abadepite y’imibereho myiza y’abaturage yasesenguye umugereka wa raporo ugaragaza imyanzuro ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ku bujurire yagiye yakira ariko inzego ntiziyubahirize. Iyi myanzuro […]Irambuye
Abayobozi batanu ba Koperative ‘Duterimbere Murundi’ y’abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ungana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Mu batawe muri yombi harimo Perezida w’iyi Koperative, umucungamutungo n’abandi batatu bari muri komite nyobozi y’iyi koperative Duterimbere Murundi. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda […]Irambuye
* Abagore babo bavuga ko bugarijwe no kwandura SIDA * Iyo bavuye kuroba ‘feri’ ya mbere ngo no mu nzu z’indaya ziri hafi *Mu barobyi 460, abafite hagati y’imyaka 20 na 24 ni 200, ngo nibo bagura cyane Abarobyi mu Kiyaga cya Kivu hafi y’ahitwa kuri ‘Brasserie’ ni mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka […]Irambuye
Kwiga muri Kaminuza mu Rwanda biracyagaragara ko bigoye aho abenshi bigira ku nguzanyo bahabwa, yaba amafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga. Iyi nguzanyo ariko ihabwa abajya mu mashuri makuru na kaminuza za Leta, abo muri kaminuza zigenga birwanaho kuri buri kimwe cyose bakenera. Minisitiri w’Uburezi avuga ko byari bikwiye ko buri muntu wese wiga muri Kaminuza agerwaho […]Irambuye
Ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura ruri mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye uyu munsi batashye ibyumba by’amashuri bine bishobora kwakira abanyeshuri 184 ndetse n’ubwiherero umunani. Abanyeshuri bazaba baruhutse kwigira mu nzu zishaje cyane, byitezwe ko aya mashuri hari icyo azahindura ku ireme ry’uburezi buhatangirwa. Ababyeyi n’abarimu barerera kuri iri shuri bavuga ko bari […]Irambuye
*2017 ni umwaka w’amateka ku Rwanda kuko urimo amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko sibyo tugiye kurebaho. Iyo umwaka urangiye undi ugataha ni umwanya wo kwisuzuma ukareba niba mu mwaka ushize hari icyo wagezeho wakwitwaza nk’ishema ryawe, ndetse ugafata ingamba z’umwaka utangiye. Usanga hari abantu benshi mu mpera z’umwaka babaho nk’abazapfa ejo, bakagendera kw’ihame ngo […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu 2014 bwerekana ko abagore 527 bagaragaje ko bafashwe ku ngufu, 84 muri bo batewe inda mu gihe bane(4) bo basabye ko bahabwa ibyemezo by’inkiko kugira ngo abaganga bazikuremo. Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima na Sosiyete Sivile Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC)Eugène Kanyamanaza yavuze ko ubu bushakashatsi […]Irambuye
Police y’u Rwanda yasubije ku bibazo by’abanyamakuru Shyaka Kanuma ufunze kuva kuwa gatandatu na Robert Mugabe umaze iminsi akorwaho iperereza hagamijwe gukusanya amakuru. Abasuye Shyaka Kanuma bakamubura ngo ni uko baba batarakurikije amabwiriza. Shyaka Kanuma wari umuyobozi na nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango yatawe muri yombi kuwa gatandatu ashinjwa kunyereza imisoro irenga miliyoni 60 […]Irambuye