Digiqole ad

Urubanza rwa Maj Dr Rugomwa rurasubitswe ngo murumuna we ajye kuvurwa mu mutwe

 Urubanza rwa Maj Dr Rugomwa rurasubitswe ngo murumuna we ajye kuvurwa mu mutwe

(Photo archive) Ubwo Maj. Dr Rugomwa yireguraga ko yagungaguranye n’uwo musore w’imyaka 18 ngo wari waje kumwiba.

Muri iki gitondo, Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo rufashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Maj Dr Aimable Rugomwa na murumuna we Nsanzumuhire Mamerito bakekwaho kwica umwana w’abaturanyi bamukubise. Urukiko rutegetse ko Nsanzumuhire abanza akajya kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe.

Nsanzimfura na Maj Dr Rugomwa bamaze kwiregura
Nsanzumuhire na mukuru we Maj Dr Rugomwa bari kuburana ku cyaha cyo kwica bakubise umwana wo mu baturanyi

Maj Dr Rugomwa umuganga mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe na murumuna we Nsanzumuhire baregwa ubufatanyacyaha no kwica umwana witwa Theogene mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 09 Nzeri 2016 mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Mu iburanisha rishize Maj.Dr Rugomwa yahakanye icyaha cyo kwica, ngo yafashe igisambo bararwana.

Maj Rugomwa wabanje kubazwa niba yiteguye kuburana, yavuze ko nta cyamubuza kuburana kuri iki cyaha yakunze guhakana.

Murumuna we, Mamerito na we yabanje kuvuga ko yiteguye gusa aza guhindura imvugo nyuma y’aho abunganira abaregwa bavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Abunganira abaregwa bakunze gutangaza ko Nsanzumuhire Mamerito afite uburwayi bwo mu mutwe, bagasaba ko iburanisha ritakorwa ahubwo ko yajyanwa kuvuzwa.

Maj Innocent Karara wari uhagarariye Ubushinjacyaha, wanenze iki cyifuzo cy’abunganira abaregwa, yavuze ko abona ibi ari imyitwarire yo gutinza nkana urubanza.

Umucamanza watunguwe n’imyitwarire ya Mamerito, yamubajije icyatumwe yivuguruza ku kuba yari amaze kuvuga ko yiteguye akaza kubihindura, avuga ko na we yumva atameze neza mu mubiri.

Urukiko rwabanje kwiherera ngo rufata icyemezo, rwahise rusubika iburanishwa rya none kugira ngo Nsanzumuhire bivugwa ko arwaye akurikiranwe.

Urukiko rwo rwemeje ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 09 Gashyantare 2017.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • where is today eddy story

  • Uru rubanza umenya rufite abarwihishe inyuma, ni gute ruhora rusubikwa hashakishwa impamvu zidafatika buri gihe? Uyu murwayi wo mu mutwe se byajaguye aruko bamujyanye kuburana? Aba bagabo ni abicanyi ruharwa bari bakwiriye kuba barakatiwe byararangiye kera nubwo bitazazura kariya kana bishe. Ese irisubika rya hato na hato ntirizarangizwa n’irekurwa nyuma yuko habuze ibimenyetso cyangwa se “ababyeyi ba nyakwigendera bahaye imbabazi” aba bicanyi? Ubu disi iyo aba bicanyi baza kuba bakomoka muri rubanda ntiriwe mvuga baba baramaze gukatirwa no guhabwa burundu y’umwihariko, uru rubanza nirwo ruzatwereka urwego ubutareba bwacu bugezeho.

  • Nta rubanda ikibaho yajyanye n’ingoma za kera.

Comments are closed.

en_USEnglish