Digiqole ad

Imirimo y’ibanze mu kwagura imihanda ya Gatsata – Muhima na Rwandex yatangiye

 Imirimo y’ibanze mu kwagura imihanda ya Gatsata – Muhima na Rwandex yatangiye

Uyu munsi nibwo imashini za mbere zifashishwa mu gukora imihanga zatangiye imirimo yo kureba ahari insinga z’amashanyarazi, iza Internet, imiyoboro y’amazi n’ibindi biri ahazagurirwa umuhanda wa Nyabugogo uzamuka ku Muhima ukagera muri Roint Point mu mujyi wa Kigali. Ni mu mushinga wo kwagura imihanda ireshya na 54Km muri Kigali ikagira ibyerekezo bibiri.

Imashini ziri gucukura zigenzura imiyoboro yaba iri ahazubakwa indi nzira kuri uyu muhanda wa Muhima - Nyabugogo
Imashini ziri gucukura zigenzura imiyoboro yaba iri ahazubakwa indi nzira kuri uyu muhanda wa Muhima – Nyabugogo

Izi mashini zahereye ku Muhima hafi ya Roint point yo mu mujyi kumanuka bagana Nyabugogo na Gatsata ku ntera ya 3,8Km, bikazakomereza no ku muhanda wa Nyabugogo kugera mu Kanogo na Rwandex – Remera ku ntera ya 3,9Km.

Imirimo yose hamwe no kuyubaka iki kiciroc ya mbere ngo izafata amezi arindwi nk’uko umwe mu batekinisiye bari muri iyi mirimo yabibwiye umunyamakuru w’Umuseke.

Kuva kuri uyu wa kane imashini zacukuraga zireba ahari imiyobozo y’amashanyarazi, amazi cyangwa Internet kugira ngo bizatunganywe neza mu gihe hatangiye ibyo kubaka no kwagura iyi mihanda.

Si imihanda yose (muri 54Km) izagirwa inzira ebyiri kuko hari n’izagenda ivugururwa ikagirwa myiza kurushaho. Imirimo yo kubaka ngo izatangira tariki 03 Mutarama 2017 nk’uko uyu mukozi utifuje gutangazwa abyemeza.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali aherutse gutangaza ko iyi mihanda izubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubushinwa, gusa ibijyanye no kwimura abatuye aho imirimo izakorerwa ngo bikazishyurwa na Leta y’u Rwanda.

Ibyo kwimura abantu ngo byabariwe agera kuri miliyari enye ndetse bamwe barishyuwe, ibi ngo ntibigomba kurenga iminsi 90.

Ikiciro cya kabiri cy’iyi mihanda ni ukuvugurura imihanda ya Nyacyonga, i Nduba na Nyamirambo.

Ni umushinga wose uzatwara agera kuri miliyoni 76$.

Iyi mihanda byitezwe ko izagabanya cyane ikibazo cy’umubyigano w’imodoka cyane mu duce twa Nyabogogo, ku Muhima, Rwandex, Sonatubes na PrinceHouse – Giporo.

Bari gushaka ahari imiyoboro igomba kwimurwa
Bari gushaka ahari imiyoboro igomba kwimurwa
Imshini zatangiye imirimo
Imshini zatangiye imirimo
Uyu muhanda nuba inzira ebyiri bizagabanya cyane umubyigano w'imodoka
Uyu muhanda nuba inzira ebyiri bizagabanya cyane umubyigano w’imodoka

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ntacyo tutazageraho birandenga ibi bintu ntibisanzwe, burya ubukungu ni mumutwe si mubutaka kweri

  • Imvugo niyo ngiro !

Comments are closed.

en_USEnglish