Abamotari barishyuye bamara umwaka batarabona icyangombwa bishyuye, kandi bakabihanirwa
Rubavu – Umujyi wa Gisenyi nta gutwara abantu muri rusange biwukorwa usanga abantu bose batega za moto mu kuva hano ujya hariya muri uyu mujyi, abatabishoboye bakoresha amaguru kuko ari n’umujyi muto abishoboye birenzeho bagatega amavatiri. Moto niyo ikoreshwa cyane ariko abazitwara bavuga ko bamaze igihe barenganywa.
Bavuga ko bamaze igihe bahanirwa kutagira uruhusa rubemerera gutwara abantu kuri moto rutangwa na RURA, nyamara abenshi muri bo bakavuga ko baba bararwishyuriye ndetse berekana inyemezabwishyu bishyuriyeho ariko ntibahabwa icyangombwa.
Muri bo usanga hari abatarabona uruhushya bishyuye mu 2015 ariko batarabona icyangombwa bishyuye.
Ibyo bo bita akarengane bishingiye ku kuba bafatwa n’abashinzwe umutekano bashyirwaho na Koperative yabo bakitwaza ko badafite icyo cyangombwa bakabibahanira cyangwa bakabaka ruswa.
Sentibagwe Gafora uyobora Impuzmashyirahamwe y’abamotari mu karere ka Rubavu avuga ko iki kibazo cyo guhohoterwa n’abashinzwe umutekano ba Koperative cyakemutse ku bufatanye na Police y’igihugu.
Ibyo guhanwa kubera uruhushya rutangwa na RURA Gafora avuga ko iki ari ikibazo mu gihugu hose ariko by’umwihariko i Rubavu ngo umuyobozi wa Police muri aka karere yabemereye ko bagiye gukora ubuvugizi RURA ikegera abaturage nk’uko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyabegereye mu turere bikabafasha kubona ibyangombwa byihuse.
Alain KAGAME KABERUKA
UM– USEKE.RW/Rubavu