Digiqole ad

Manda ya II ya Paul Kagame yageze ku ntego ze mu kurwanya ruswa,…UBUKANGURAMBAGA?

 Manda ya II ya Paul Kagame yageze ku ntego ze mu kurwanya ruswa,…UBUKANGURAMBAGA?

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”.

Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ya kabiri. Hari ibyo yemeye kugeza ku banyarwanda mu myaka irindwi yari yatorewe.

Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri ya Perezida Paul Kagame irangire, UM– USEKE uzajya ubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari.

Inkuru ya iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere y’Imiyoborere myiza’, muri Porogaramu ya mbere y’IMIYOBORERE MYIZA.

Uyu munsi tugiye kureba kuri Porogaramu ya kabiri y’UBUKANGURAMBAGA muri iyi nkingi y’imiyoborere myiza.

 

Ingingo ya mbere kuri iyi Porogaram; Ni ugukangurira Abanyarwanda bose gufata neza umutungo wa Leta n’uwabo.

Mu rwego rwo gufata neza umutungo wa Leta hari amategeko yagiye ashyirwaho nk’arengera ibishanga, amashyamba, ubutaka bwa Leta n’indi mitungo cyane cyane itimukanwa. Aha, ariko Leta ikarenzaho no gukangurira abaturage gufata neza n’umutungo wabo bwite.

Ingingo ya kabiri; Ni ugukomeza kubaka Itorero ry’Igihugu kugera ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu rigatoza abanyarwanda bose barengeje imyaka irindwi (7) gukunda Igihugu, bakagira ishema ryabo, bakacyitangira mu bikorwa bitabira UMURIMO, ubwangamugayo n’ubupfura, kwigirira ikizere, n’ubutwari mu mibereho ya buri munsi mu byo bakora.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ry’Igihugu ivuga ko intego yo gutoza Intore kugera ku mudugudu yatangiye bihereye no ku bayobozi b’Umudugudu.

Ikusanyamibare rya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero rishingiye ku nzego zose zitorezwamo rigaragaza ko hamaze gutozwa Abanyarwanda 1 098 599 kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu 2016.

Ingingo ya gatatu; Ni ukunoza gahunda yo kugeza ku baturarwanda b’ibyiciro binyuranye inyigisho ku burere mboneragihugu no kuri gahunda za Leta.

Ibi byagiye bikorwa binyuze mu itorero, itangazamakuru, inama, n’izindi nzira zinyuranye.

Ingingo ya kane; Ni ugutangiza ku buryo buhoraho gahunda yo gukorera Igihugu nibura umwaka umwe nta mushahara cyane cyane ku rubyiruko (National Service), kandi abanyarwanda bashishikarizwe umuco w’ubukorerabushake (volunteerism).

Aha, ntabwo iyi ngingo yagezweho ku gipimo cyo hejuru kuko amakuru ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorere ari nayo ibishinzwe igaragaza ko kuva ‘national service’ zatangiriye ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bakora urugerero mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuva mu itorero ry’igihugu.

Kugeza ubu ngo bamaze gukora mu byiciro bitatu, aho kimwe kiba gifite abasaga 50 000, ni ukuvuga ko abamaze kwitabira urugerero rw’amezi atandatu aho kuba umwaka wose, barengaho gato ibihumbi 150 gusa. Abanyarwanda bari munsi y’imya 35 bagera kuri 78%.

Ku birebana n’Ubukorerabushake byo, ngo hari imiryango ikorera ubushake ubu irimo kubarurwa mu gihugu hose, gusa umuco washakaga gushimangirwa muri gahunda ya Leta biragoye kwemeza ko washimangiwe.

Ingingo ya gatanu ni; Ugukangurira Abanyarwanda bose gukora umurimo unoze, gutanga no guhabwa serivisi nziza kandi zihuse, hashyirwaho ingamba zo kubigeraho; Igipimo cyo kwishimira imikorere y’inzego za Leta kikagera nibura kuri 80% (Citizens service satisfaction > 80%).

Muri iyi manda ya kabiri ya Perezida Kagame, hatangijwe gahunda zinyuranye, nk’ubukangurambaga bwiswe ‘Na yombi’, ndetse mu nzego za Leta n’iz’abikorera hagenda hinjizwamo ikoranabuhanga n’amabwiriza agamije kunoza imitangire ya Serivise.

Hagiyeho kandi ibipimo bisohoka muri raporo zinyuranye, bigaragaza uburyo abanyarwanda banyurwa na Serivise bahabwa.

Ubu wasaba Serivise zinyuranye ubinyujije ku Irembo, ibirego biratangirwa kuri internet ku gipimo cya 82.85 (Rwanda Governance Score Card 2017), ibyangombwa byo gutangira business cyangwa kubaka biratangirwa kuri internet kandi mu gihe gito, n’ibindi.

Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yitwa ‘Rwanda Governance Score Card’ ya 2016 igaragaza ko imitangire ya Serivise mu nzego z’ibanze iri ku gipimo cya 74.30%, imitangire ya Serivise mu nzego z’ubutabera kuri 75.75%, mu nzego Sosiyale 60.20%, naho mu nzego z’ubukungu kikaba 73.47%.

Citizen Report Card 2016 yo ikagaragaza ko muri rusange Abanyarwanda bishimiye Serivise bahabwa n’inzego zinyuranye bari ku kigero cya 67.7%.

Ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu Nzego zibegereye.
Ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere
n’Imitangire ya Serivisi mu Nzego zibegereye.

 

Ingingo ya gatandatu; Ni ugukomeza gufasha Abanyarwanda guhangana n’ingaruka za Jenoside, no kurandura burundu ibisigisigi by’ingengabitekerezo yayo n’ibindi byose bishingiye ku macakubiri n’ivangura.

Aha, Guverinoma yashyizeho gahunda zinyuranye zo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye zirimo kubatuza neza, kubarihira amashuri no kubavuza.

Hashyirwaho kandi gahunda zo gukomeza kwunga abanyarwanda nka ‘Ndi umunyarwanda’ n’izindi.

Gusa, kurandura burundu ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibyakunze kuko hakiri ibyaha bifitanye isano na Jenoside bigaragara, ndetse ababiketsweho bagafatwa bagafungwa, abo bihamye bagahanwa.

Mu 2016, mu cyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Polisi yataye muri yombi abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barenga 40.

Mu gihe igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda cyavuye kuri 82.3% mu 2010, kikaba kiri kuri 87.11% mu 2016 nk’uko bigaragazwa na Raporo za RGB.

Mu mwaka wa 2013 wose abagera ku 180 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu 2014 baba 138, mu 2015 byarenze 170.

Ingingo ya ya karindwi; Ni ugukangurira abanyarwanda n’inzego za Leta kurwanya ruswa, akarengane, kumenya no guharanira uburenganzira bwa buri wese, u RWANDA rukaza mu bihugu 10 bya mbere mu kurwanya ruswa/corruption ku Isi;

Kuri iyi ngingo inzego zinyuranye nk’Urwego rw’Umuvunyi, Polisi ndetse n’inkiko zongerewe imbaraga mu bijyanye no gucukumbura ruswa n’akarengane.

Inzego nk’Inteko Ishinga Amategeko, ibiro bya Perezida wa Repubulika, ndetse na Perezida wa Repubulika ubwe batanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’akarengane.

Ruswa ntawavuga ko yacitse, ariko yarushijeho gucibwa intege ku buryo abayirya n’abayitanga babikora bafite ubwoba.

Imiryango nka ‘Transparency International (TI)-Rwanda’, yakomeje kugenda ifasha Leta igatunga agatoki ahari ruswa cyane hakitabwaho, ntawakwirengagiza uruhare rwa TI-Rwanda mu kugaragaza ruswa iba mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, muri Polisi yo mu muhanda, mu nzego z’ibanze n’ahandi.

Hakozwe byinshi, ariko intego yo kugera mu bihugu 10 ku isi mu kurwanya ruswa ntiyagezweho.

Raporo ya ‘Transparency International’ ya 2016 yarushyize ku mwanya wa 54 ku isi, n’uwa gatatu (3) muri Africa.

Igishushanyo kigaragaza uburyo ruswa igenda izamuka mu Rwanda.
Igishushanyo cya Transparency International Rwanda kigaragaza uburyo ruswa igenda izamuka mu Rwanda.

Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 kugera muwa 2015/2016, Urwego rw’Umuvunyi rwonyine rwakurikiranye Dosiye za ruswa zirenga 300, muri zo izirenga 200 zafatiwe imyanzuro, bigaragaza ko Leta yahagurukiye cyane ibyaha bya ruswa n’akarengane.

Ikibazo kiracyari ku bitwa “ibifi binini” banyereza umutungo wa Leta akenshi ntibikurikiranwe kubera ibimenyetso bicye.

Ingingo ya munani; Ni ugukomeza gukangurira abanyarwanda bose binyujijwe ku bayobozi b’inzego zose (Leta, Abikorera, Sosiyete Sivili, Amadini) ibijyanye n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (by’umwihariko) n’indi miryango, bashishikarizwa gukorera ku isoko ryagutse, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rumaze kuba umunyamuryango wa “Commonwealth”.

Aha ntitwabashije kubona imibare, ariko Minisiteri yari iy’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yakunze kunenga abanyarwanda by’umwihariko abikorera ko batarafunguka ngo batangiye kujya gupiganwa ku isoko ry’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku gipimo cyo hejuru.

Nubwo inzira zifunguwe kujya mu bihugu byo mu karere ka ‘EAC’ bikaba bisaba irangamuntu gusa, Abanyarwanda baracyagenda buhoro cyane ku buryo bugaragara mu gushora imari cyangwa kubyaza umusaruro iri soko rigari ugereranyije n’abo muri Kenya na Uganda.
Mu cyumweru gitaha tuzabagezaho Porogaramu ya 4 igaruka ku ‘UMUTEKANO N’UBUSUGIRE BY’IGIHUGU’.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere muri East africa mu kurwanya ruswa cg kugira ruswa nke mu gihugu , ikaba kandi ikaza kandi muri bitanu byambere muri Africa ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bwa President Paul Kagame, niyo mpamvu abanyarwanda twifuje rwose kumusaba ngo akomeze atwiyoberere rwose kuko niwe ukwiye kuyobora u Rwanda

    • Nta mwami ucumura akicaye ku ngoma. keretse atari i Rwanda.

  • ibyo President Paul Kagame yasezeranyije abanyarwanda yasezeranyije abanyarwanda yabibagejejeho , byagera kuri ruswa ho rwose yararandutse yaracitse neza neza, ubu rwose ni uwukiyirwa cg uwuyitanga aba yihishahisha bikomeye azi neza ko aafashwe abihanirwa bikomeye cyane, ubona ko iki gitego cyo yagitsinde neza kandi bimworoheye rwose , vive notre President kandi rwose turagushaka mu kwa munani uyu mwaka tugakomeza kwiberaho mumudendezo aho abanyarwanda tureshya twese imbere y’amategeko kandi ibi byose ni wowe tubikesha

  • President ni umuyobozi mwiza, akaba umugabo uhamye uhigura icyo yasezeranije, rwose urebye uburyo ruswa iri kugenda ishira neza neza , hari aho itakirangwa nukuri ibi byose ni ibyo kwishimira , abanyarwanda kuba twarizeye President Paul kagame twahisemo neza , kandi nubu dukomeje kumwizera kuko ni umugabo uvuga ijambo kandi akarishyira mubikorwa

  • ibyo president Paul Kagame amaze kugeza kugihugu ni byiiiiinshi cyane rwose tugiye kubivuga bwakwira bugacye, ariko ikingenzi kiruta ibindi nuko yahaye iguhugu ubuzima ndetse nkongeraho ngo bwiza cyane, igihugu kitarangwamo ruswa , igihugu kitarangwamo akarengane , iguhugu ubukungu bwiyongera umunsi kuwundi , igihugu abanyarwanda bishimira ubuyobozi bwabo bitoreye kandi bakabugiramo ijambo , aho bitagenda bakabivuga bigakosorwa , igihugu abanyarwanda bagira uruhare rufatika kandi rugaragara mu bikorerwa , ndetse ni ibyemezo bifatwa nabayobozi bakaba ari bo (abanyarwanda) baba babitanze kandi bagakurikizwa uko byatanzwe , ubuyobozi bwose bwengerejwe abaturage ibi tubikesha President Paul Kagame , icyitwa ruswa isi yose yaremeye uburyo Ruswa mu Rwanda ari ikizira nuwuyifatiwemo(dore ko ibyonnyi bitabura) agahanwa byinangarugero bikabera urugero nabandi bahirahiraga

  • umunsi kuwundi amahanga arabyiganira mu Rwanda gushoramo imari kubera imiyoborere myiza , umutekano usesuye , iyoroshywa ry’ubucuruzi, kuba u rwanda arui igihugu kiri gutera imbere cyane kandi mu mpande zose zubuzima rukaba ruri gukura cyane mu bucuruzi ibi bikaba rero aribyo bikurura bacye abashoramari kuko babona inyunu ari nyinshi kuri bo, aha akaba ari hamwe abanyarwanda bakura imirimo kubwinshi, ibi byose tukaba tubikesha ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo gihamywe bwa President Paul kagame ,

  • nubwo ruswa isa ni ikintu kiba muri kamere ya muntu , ariko ugereranyije nibindi bihugu dutranye nabyo, ukajya muri africa yose ugakomeze no mu isi yose, u Rwanda rwahagurukiye kuyirwanya kandi ruri munzira nziza cyane ugereranyije nibyo navuze hejuru , kandi amaraporo ahora abyerekana buri munsi, ibi byose rero ni politiki nziza ya Paul Kagame y’ubutabera bungana kuri buri munyarwanda , kandi burya igihugu kirangwamo ruswa nke cg ari ntayo , niho muzansanga iterambere ryihuse ndetse ni imibereho myiza y’abaturage ibi nibyo dufite mu Rwanda , mu myaka yose abanyarwanda tumaranye na President Paul kagame twabonye neza ko ari umuyobozi uhamye imvugo ye ko ari ngiro kandi ashoboye akwiye gukomea kuyobora u Rwanda

  • Mbese Izo raporo twazibona gute ngo tuzisomere? Murakoze

  • Byose ntacyo bimaze iyobitubakiwe kuri demokarasi yo fondation irambye.

  • HUMBLE.

  • Perezida Kagame ntacyo yemerera abanyarwanda ngo ntakibagezeho, hari byinshi kandi bigaragarira buri wese aho ari, byagiye bigaragara mu iterambere ry’u Rwanda ko nta kujenjeka kurimo kuko Nyakubahwa Perezida Kagame yakoresheje imbaraga nyinshi cyane kugirango ageze u Rwanda ku itera mbere rirambye, bi rero akaba ari nabyo bituma abanyarwanda twese aho tuva tukagera duhora twumva ko ariwe dushaka kandi twifuza ko yakomeza akatugeza kuri byinshi!

  • Urakoze kubaza.Ntacyo yagezeho kuva yafata ubutegetsi kuko tutamutora.

  • Ese uwakwibariza abanyarwanda, duhereye ku mwami kugeza kuri perezida Kagame.Harigihe batigeze bakunda ubategeka? Cyane ko baziko bishobora kubagiraho ingaruka? Barakuramya ngo bucyekabili.Abanyarwanda bazubwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish