Mu kiganiro kigamije kureba uruhare abaturage ba Gicumbi bagira mu mihigo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rutare, abaturage basaba ko imihigo yateganyijwe yajya ibageraho hakiri kare. Bamwe mu murenge wa Rutare bavuga ko imwe mu mihigo ishyirwa mu bikorwa babizi hakaba indi iri ku rwego rwo hejuru ku karere badasobanukirwa, bagasaba ko […]Irambuye
Ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwo mumurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma ubu hari kubakwa inzu izajya igaragaza amateka yaranze jenoside by’umwihariko muri aka gace k’icyahoze ari komine Birenga. Abarokotse Jenoside i Kibungo babwiye Umuseke ko bashimishijwe no kuba iyi nzu yubatswe ngo kuko izafasha byumwihariko urubyiruko n’abandi jenoside yabaye bari hanze y’igihugu kubasha […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bavuga ko ubuyobozi butita ku kibazo bamaze imyaka ine basaba bahabwa amashanyarazi kandi abanyura hejuru ajyanwa ahandi. Aya mashanyarazi ava ku rugomero rwa Musarara ruri muri uyu murenge wa Rusasa akabaca hejuru ajyanwa ahandi kandi ngo atari ubushobozi babuze. Kuva mu 2013 abatuye mu murenge […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu muhango w’itangizwa ry’icyumweru cya Girinka mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), igikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze, abatishoboye 55 bo mu mirenge itandukanye y’ako karere bahawe inka n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzorora. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni abatoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe […]Irambuye
Imibare itangwa n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima (Health Development Inititative/HDI) yerekana ko abagabo bagera kuri 17% gusa aribo bamaze kwisiramuza mu Ntara y’Amajyepfo. Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga kuko ufite abagera 50% basiramuye. Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi batandukanye bafite ubuzima mu nshingano zabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, n’abakozi b’ikigo […]Irambuye
* Yiyubakiye inzu ku Kicukiro anishyurira abana be amashuri harimo uri muri Kaminuza * Yatangiye uyu murimo afite imyaka 22 ashaka kwereka nyirarume ko n’abakobwa bashoboye Josiane Umuziranenge ni umugore ufite abana batatu, atuye mu karere ka Kicukiro umurimo umutunze n’abe ni ugufata amashusho n’amafoto mu bukwe no mu birori binyuranye. Uyu murimo ubundi usanga warihariwe […]Irambuye
*Iki cyemezo kitezweho gukuraho inzitizi z’ubuziranenge mu bucuruzi mpuzamahanga Kuri uyu wa Gatatu i Kigali harasozwa inama y’iminsi ibiri y’umuryango nyafurika ushinzwe ubuziranenge yigaga uko hajya hatangwa icyemezo nyafurika cy’ubuziranenge muri buri gihugu. Iki cyemezo kitezweho guhagarika ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri muri Afurika. Igihugu gihawe iki cyemezo giherutse guhabwa u Rwanda kiba gifunguriwe imiryango […]Irambuye
*Raporo yabo ishingiye ku buhamya bw’abaturage n’ibyo babonye ubwabo *Ibitagenda babonye ngo birimo imicungire mibi y’amakoperative Hagati ya tariki 12 na 21 Mutarama amatsinda anyuranye y’intumwa za rubanda yasuye imirenge yose y’igihugu. Kuri uyu wa kabiri nibwo batangaje raporo kubyo babonye n’ibyo babwiwe n’abaturage. Muri rusange ngo basanze abaturage bateye imbere, ariko babona n’ibitagenda cyane […]Irambuye
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugore n’umuryango kuri uyu wa kabiri bahuriye mu nama yo gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore n’ukwezi kwa gatatu kwhariwe by’umwihariko ibikorwa bireba iterambere rye. Umugore witwa Nyinawumuntu ufite umushinga w’ubujyanama yavuze ku bikorwa bye mu kubaka umuryango nyarwanda ushingiye cyane cyane kuri ‘Mutima w’urugo’. Jackline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore avuga ko […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu nkengero z’inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka kirehe baravuga ko bakorerwa ubujura bw’imyaka yo mu mirima n’amatungo, bakavuga ko bakeka ko bukorwa na bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi basohoka bakaza kubiba. Aba baturiye inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi bavuga ko ubu bujura budakorwa n’izi mpunzi […]Irambuye