Digiqole ad

Karongi: Abadiyakonese ba EPR barashinjwa gushinga ishuri mu rindi shuri

 Karongi: Abadiyakonese ba EPR barashinjwa gushinga ishuri mu rindi shuri

Ibyumba bishya byari byubakiwe ikigo gishaje Abadiyakonese bahise babishyiramo irindi shuri baryita INDATWA

Ishuri ribanza rya Rubengera riri mu murenge wa Rubengera ni ishuri rya Leta ifatanyije n’itorero EPR, ibyumba by’iri shuri kuko byari bishaje ku bufatanye World Vision isanzwe ifatanya n’Akarere ka Karongi hubatswe ibyumba by’amashuri bishyirwamo n’ibikoresho, ariko nyuma yo kubitanga, Umuryango w’Abadiyakonese wo muri EPR witwa “Abaja ba Kristo” wahise ufata ibi byumba ubishingamo irindi shuri ry’incuke. Ababyeyi basanzwe barerera kuri iki kigo birabatungura.

Ibyumba bishya byari byubakiwe ikigo gishaje Abadiyakonese bahise babishyiramo irindi shuri baryita INDATWA
Ibyumba bishya byari byubakiwe ikigo gishaje Abadiyakonese bahise babishyiramo irindi shuri baryita INDATWA

Amakuru Umuseke ufite ava mu bakoze muri iri shuri n’abo mu iterero ni uko uriya muryango w’Abadiyakonesi (wabageranya n’Ababikira) mbere y’uko ibi byumba by’amashuri byubakwa bari bafite umushinga wo kubaka ishuri ribanza n’iry’incuke byigenga.

Ibi byumba bishya byari byagenewe kwigami incuke bimaze kuboneka biciye ku bayobozi bamwe ba Paruwasi EPR-Rubengera aba Badiyakonese bitwa “Abaja ba Kristo” mu mpera z’umwaka ushize bahise bafata ibi byumba bishya n’ibikoresho byari bigenewe Ecole Primaire Rubengera bahira babitangizamo ishuri rishya ryabo bise ‘INDATWA School’.

Abadiyakonesi bamanitse ibyapa bishya kuri izi nyubako ndetse bashyiraho ubuyobozi bw’ishuri, bihinduka amashuri abiri afite abayobozi babiri mu kigo kimwe.

Mu itangazo rihamagara abanyeshuri muri iki kigo gishya, ryavugaga ko abana bigaga ku ishuri risanzwe aha bo batemerewe kwiyandikisha muri iki kigo gishya kiri n’ubundi aho biga.

Ababyeyi barerera kuri EP Rubengera babibonye bahise bageza ikibazo ku Karere kuko bari batunguwe no kubona inyubako n’ibikoresho bishya byagenewe ishuri abana babo bigaho ‘Ababikira’ babyifunze bakabishingamo ishuri.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kuri iki kibazo avuga ko bari kumvikanisha impande zombi; ababyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Rubengera n’aba bihaye Imana.

Ati “Turi mu nzira zo kubumvikanisha, icya mbere twakoze  ni ukugarura abana bakiga  koko nicyo ishuli ryubakiwe.”

Uyu muyobozi avuga ko ibirango byari byashyizwe ku nyubako nshya igihe icyo aricyo cyose byavanwaho.

Ibyumba by'ishuri n'ibikoresho byari byagenewe ishuri aba bana bigamo byahise bishyirwamo irindi shuri aha mu ishuri ryabo
Ibyumba by’ishuri n’ibikoresho byari byagenewe ishuri aba bana bigamo byahise bishyirwamo irindi shuri aha mu ishuri ryabo

Abertine Nyiraneza, Perisepteri w’ Intara y’Iburengerazuba mu itorero EPR we avuga ko habayeho kudasobanurira abayeyi ati “Ntabwo baryambuwe riracyari ishuri ry’ababyeyi, ikibazo cyabayeho ni uko ababyeyi batasobanuriwe nawe wabumva. Ku bufatanye na Paruwasi turi mu nzira zo kubahuza.

Abadiyakonese dusanzwe dufatanya mu burezi no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Ntabwo twari tuzi ko benda gushinga gardienne ya privee  ariko   ishuri ni iry’ itorero, ku buzima bw’ itorero no kubutaka bw’itorero habayeho kuticarana n’abayeyi ngo babiganireho ariko nta gikuba cyacitse ibikoresho babijyanye koko  amashuli yo kubibikamo yari ataruzura  baba babyitije.”

Ejo kuwa kabiri tariki 15 Gashyantare ababyeyi barerera kuri iri shuri rya Rubengera bakoreshejwe inama n’ubuyobozi bw’itorero kuri iki kibazo babasaba ko batazongera guhirahira bajyana iki kibazo muri Leta ko bajya bakizana kigakemukira mu itorero.

Ubu Abadiyakonese bahise bavana abanyeshuri babo muri biriya byumba bishya batangira kwigira aho aba badiyakonese batuye hafi aha, gusa ibikoresho nk’intebe utubati, ibikinisho, ameza, n’ibikoresho byo  mu gikoni byari bigenewe ishuri ry’ incuke ryubatswe byo Abadiyakonese barabigumanye.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

24 Comments

  • Ese abo badiyakonese batinya IMANA?
    Niba bayitinya iki kibazo cyacyemuka nkaho mvugiye aha!

  • Aho ntimunyumvira!!

    Ngo ni “Abaja ba Kristo”? Hanyuma se ko ari abaja iby’ubucuruzi mu mashuri babijemo bate? Amadini weeeeee!!

  • Bwana Ngoboka Slvain,

    Wakoze kudutarira iyi nkuru. Ariko igaragara ko ibogamye. Hari ibyo tubona ukwiye kudukurikirira kugrango tugire amakuru atomoye.

    Abashijwa se bo biregura bate? Kontacyo utugaragariza bavuga barabyemera cyangwabarabihakana? Kuki utabanje kubaza uwasabye ko ibyumba byubakwa? Ese World Vison yo yakubwiye ko ari nde yateye inkunga? None se ninde wubatse? Bakubwiyeko hari ifaranga ryavuye kuri compte y’ishuru Rubengera yambere rigakoreshwa mu kubaka biriya byumba? Hari se umuganda byibura akagari cyangwa umudugudu wateguye ukaza kubaka biriya byumba nk’uko ahandi bijya bikorwa?

    Nonese obo banyeshuri babadiyakonesi baba barigeze bigira muri ayo mashuri?

    Nonese abo bakozi bakubwiye ko ibyo bikoresho byari biri muri stok y’ishuri cyang hari umwe muri bo wabimurikiwe akabibitswa none bakaba barabimwibye? Dukeneye ko udutohoreza aya makuru tukarushaho kuyamenye byimvaho.

  • Ahaaa ni agatangaza abaja ba kristo babaye bahindutse aba business womans nako ni busines girls bikubira ibitari ibyabo.

  • Abo babyeyi se abana babo sibo baryigamo? kubumvikanisha si uko ishuri ryimuwe, ahubwo ni kugirango batuze bumveko nta kibazo, kuko abadiyakonese bafite ishuri ryabo, kandi iri ryubatswe ku busabe bwa paroisse ntabwo ari abadiyakonese basabye. ntimugakabye rwose.

  • Ariko Rubengera twaragowe pe! aba babahuruje se ngo baritanzeho angahe? twavunitse twubaka none riruzuye abaryiyitirira barabonetse? amashuri ko ari menshi babajyanye ahandi bakaduha amahoro?
    Nimubiyame batuvire mu ishuri kuko twubatse batureba, turifuza kuribyaza umusaruro tukisana imvune

  • Aha nyakibazo mpabona. Kirihe se? Jye ndabona itangazamakuru hari ibindi ryishakiraga. Kuko biragaragara ko ubuyobozi kumpande zombi ntakibazo cy’umurengera bihari. Abavuga ko ari business sinabagaya ahubwo niba ufite umwanya mujyane bamuhe ubumenyi bufite Irene. Yigishwe ikinyabupfura no gusenga. Gusa mbona abanyamakuru bacu ari ubwana bohereza, n’ubupantaro bufunga imisuzi. Bagiye bakoresha babasaza bo muri RBI bakabafasha gusesengura. Isi irimo injiji byinshi.

  • Ariko ikintu turi kwibaza ni kimwe:ni ukuberiki abadiyakonesse batarasubiza ibyo bikoresho bya Ecole primaire rubengera kandi ibyo bikoresho byaratanzwe na world vision ifasha iyi primaire? ese World vision yaba yarafashije abadiyakonese ngo tubimenye? cyangwa se abadiyakonesse baba barabiguze nabo babihaye ngo nabyo bimenyekane! Dukeneye amakuru yimbitse bwana ngoboka

  • ariko se abo babyeyi batanze umuganda wangahe? njyewe murawranira ubusa ahubwo babahe ahandi ababikira bubake amashuri abe menshi twese twige. niba utazabona amafaranga ya school indatwa mujyane ahandi ureke abiga bige ntimukatubuze gutera imbere. murarwana niki koko. rubengera ibaye agakombe kamahane koko? mana we tabara pe.

  • ese abo bana bari basanzwe biga aho bishyura 6000 none ishuri rikaba rigiye kuzajya ryishyura 20.000 bazajyahe ? ese baba barateganirije ahandi abo bana babakene bazajya bigira ? cg barabirukanye ? mbega ababikira.

  • Nukuvuga ngo abana abakene bari bafite uburenganzira bwo kwiga aho ngaho bazashwiragire bajye hehe?Ariko mwibwirako Reta yo Ishobora gushyigikira ayo manyanga?Reta ishyigikiye ko umwana wese yiga.Hari ababyeyi bamwe bari kwirukanka inyuma yinyungu zabo badiyakonese nabandi babashyigikiye bakirengagiza ubushobozi bwabo ndetse n’ubwabagenzi babo. Ariko ubundi abo badiyakonesse ko ngo bafite ubushobozi bashinze ikigo cyabo kigenga bakareka kuryanisha ndetse no gucamo ibitse abakirisitu ba EPR.Harico bizabatwar?gusa babaye abasitari kubibi ntago iyi nkuru yapha gusohoka badafite ibibi bakoze

  • Ndabona abadiyakonese barengana. Nimba ishuri ryarubakiwe EPR nayo ikariha abadiakonese, nukuvuga KO ibigitemo inyungu zihishye. Abana n’ababyeyi ni bahaguruke babaze World vision abo yateye inkunga. Nimba ari kunyungu z’itorero cg nimba ari kunyungu z’abana.

  • Ibi byose nyirabayazana ni Nyiraneza albertine kuva yakandagiza ikirenge muri Rubengera amahoro yarabuze na ba Nyirabahutu apolinariya birengagiza nkana ibyo bazi
    Amazu yubatswe na paroisse itewe inkunga na world Vision ibindi ni abo bagore bahora bateza rwaserera ariko hejuru ya byose hari Imana
    Ngoboka nawe reka kuba igikoresho cy’abo bagore ntacyo byakugezaho wazakomeza kwanduranya gusa

  • Ibibazo se ko ababifite ho ibisubizo batakomye mwe ndabona mwibaza mukisubiza. None se aho ibihe bigeze nigute umuntu yakwiyitirira ibyabandi ntibamubaze? EPR babivugaho iki? Abadiyakonesi bo babivugahoiki? Akarere se na world Vision babivugaho iki? Ngoboka nashake ibyo abo bavuga atuvane murujijo yaduteye niba koko ari umunyamakuru wumwuga! Ibitari ibyo nigutuma abantu basekurana kubusa.

  • Ariko koko EPR yatabaye Rubengera ese ubundi ni gute umuntu yavuye aho yakoraga abakristo bamwamagana bakamuha kuyobora Rubengera rwose njye nsengera muri EPR ariko nzasubirayo ari uko uriya mugore Albertine atagihari Rubengera yaragowe uriya si umukozi w’Imana ahubwo ni kabutindi
    Rubengera arayigushije pe
    Ubugambanyi iterabwoba…….
    Bakristo nimwihangane Imana izadutabara kdi nitinda kudutabara ntimuzapfukamire baali

  • nubundi twe dusanzwe tuziko pasiteri wa paruwasi afitanye umubano na babikira hari ni bindi Ngoboka atavuze nzamushaka mwibireho ababikira bo barakabije turabizi ko barebana ayingwe na Nyiraneza ubundi se barijyanaga hehe ubu bagiye kwikoma media ngo babanditse nkaho bafite ubudahangarwa bwo kwikorera ibyo bashatse batuze turaziranye cyakoze igikorwa kiza bakoze ni Tss rubengera koko batwigishiriza abana kubaza nabwo ni kumbaraga z’ umudage TIM

    • Ariko Kabano bite? None ejo bagutamaza ntibagutabare usobanura amabano mumarembo yamabuno wabigenza ute? Mfite ubwoba ko uzauga nakari imurore. wibwirako ibyo murimo mukora Imana itabireba. Muhagarare ejo nzababona ibashyize kumugaragaro. Hagira ibyago abavuga ibinyoma kubantu bimana. Nimutihana ngo mukizwe muzareba icyo Imana izabakorera. Ntamahoro yabanyabyaha.

  • Niba abafiyakonesi bari kuzana innovation mibareke bakore, ikindi ngo abana bari basanzwe bariha 6000 baziga bariha ayo kugeza barangije. Mureke amatiku kabisa, nabashuka ngoboka nawe nabe umunyamakuru wumwuga yandike inkuru ahagazeho areke kuba igikoresho cyabaharanira inyungu zabo. Reka nceceke nako gusa EPR nidashyira imbaraga Rubengera Karisa izarimbuka Muri rubengera Nikki compassion yahagaze. Amazing Kiri mwese

  • Wowe wiyita kabano niba RTSS ari imbaraga za TIM kuki atarijyanye iwawe
    Va ibuzimu ujye ibuntu va mumanjwe y’abo bagore reka ibinyoma kubakozi b’Imana ejo utazibuka ibitereko washeshe
    None se ko wivugira ko RTSS ari igikorwa cyiza kuki batagihera hasi?
    Kdi ntan’ishuri batwaye kuko bafite ibihagije ahubwo menya ko bafatiye runini Rubengera niba mbeshya uzabaze abo bareze ubu ni abagabo n’abagore bahamye njye ndavuga ibyo nzi wibapfobya barakoze cyane
    Ndumva ibyo byumba bidahwanye nicyacumi cyumutungo wabo
    Ariko Imana ibabe hafi ntibacibwe intege nabo bakozi ba sekibi ahubwo Imana iboakomereze amaboko

    • Urakoze cyane kuvugisha ukuri. Imana ikomeze ibahe umugisha. Uretse n’ababaye i Rubengera cyangwa abahaba, n’abahanyuze gusa babonye umugisha Imana yahaye Rubengera ikoreje abadiyakonese. Ngoboka we mumureke afite ibindi yibereyemo.

  • Iyo mufata abantu bakorera Imana mukabasebya bene aka kageni nta n’isoni koko aba badiaconesse baratureze genocide imaze kutumaraho ababyeyi turiga turakura tubaho ariko abari inyuma y’ibi bamwe ni aba :jeanne d’arc directrice wa Etoile we n’umuryango we bavugwaho genocide francoise umugabo we yarezwe genocide ahunga itorero n’igihugu Albertine yananiwe kuragira intama ahubwo ashaka kuzibaga yifashishije bene abo kdi nyuma azabigarika
    Munyumvire namwe abandi nabo nzabababwira vuba
    Imana ibe hafi y’abayo

  • Gusa birabaje pe ese Koko ababikira nibo bayubatse cg hari ubufasha batanze nk’abandi bose. Gusa bagombye gushinga iryabo riri personal ntibahutaze abakene kuko bafite ubuzima gatozi

  • Ariko inonkuru ya epr iranyumije koko. Murihangana mugahakana ibyabaye.nigute mwavuze ngo abadiyakonese ntibigeze bashinga ikigo mukindi?nonese icyapa cyanditseho indatwa nursery school cyiri muri PIRIMERI YA RUBENGERA I kirahamaraiki?

Comments are closed.

en_USEnglish