Rusizi: Inkuba yakubise abagabo babiri nta mvura iri kugwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri abagabo babiri umwe uvuka i Nyamasheke undi i Rusizi bakubiswe n’inkuba ubwo bariho babaaza (kubaaza) mu murenge wa Nkungu. Umwe yahise ahasiga ubuzima, byatangaje benshi kuko imvura yari itaranagwa, gusa hari imirabyo ya hato na hato.
Aba bagabo ni uwitwa Timothée Nzabobimpa wo mu murenge wa Rusizi na Theophile Habimana wo mu karere ka Nyamasheke, Timothée niwe wahise Yuma arapfa, naho Theophile agwa igihumure ajyanwa kuri Poste de Sante iri hafi ngo agarure ubuyanja.
Vincent de Paul Nsengiyumva Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu yavuze ko ibi biza by’inkuba bikunze kwibasira cyane uyu murenge.
Ati “Aba bagabo babiri bariho babaaza bakubiswe n’inkuba nta n’imvura igwa gusa hari imirabyo ya hato na hato nkaho imvura igiye kugwa. Ubusanzwe twigisha abaturage uburyo bwo kwirinda inkuba nicyayikurura cyose”
Aka gace gakunze kurangwamo inkuba nyinshi zijya zinahitana ubuzima bw’abaturage, aba bagahora basabwa kwirinda kugama munsi y’ibiti no kwirinda gukora kubikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi mu gihe cyose imvura igwa.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi
2 Comments
Nonese abo ko ntamvura yagwga ubwo inama yatanze ni iyihe kubyerekeranye nibyabaye?
Nta nama yatanze kuko imvura ntiyagwaga
Comments are closed.