Digiqole ad

358 barangije muri Tumba College of Technology basabwe gutinyuka umurimo wose

 358 barangije muri Tumba College of Technology basabwe gutinyuka umurimo wose

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo.

Kuri uyu wa kane abagera kuri 358 barangije mu ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba “Tumba College of Technology” basabwe gutinyuka umurimo wari wo wose kuko umurimo muto ubyara munini.

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo.
Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo.

Aba barangije amasomo mu mashami ya ‘Electronic and Telecommuniction, Information Technology  na  Alternative Energy’.

Muri uyu muhango Umuyobozi w’iri shuri Eng. Gatabazi Pascal yasabye gukunda igihugu no kubera aba ambasaderi beza ishuri bizeho.

Eng. Gatabazi yagize ati “ Diplome nta kintu yaba imaze udafite umutima nama ukunda igihugu no gukunda n’abagituye, no kugikorera.  Aho muzaba muri hose muzabe intore, muzabe abanyarwanda beza, muzatubere aba ambasaderi beza.”

Eng. Gatabazi yasabye aba barangije amasomo ko bagomba gutinyuka umurimo uwo ariwo wose, kuko umurimo muto ubyara munini. Abakangurira kutazigera bavuga ngo umurimo uyu n’uyu uracirirtse, ngo  bazatinyuke bakore umurimo uwo ariwo wose, kuko umurimo muto uguhesha umunini, kandi ko  Icyo bazatereza gukora bazagikore kandi  ntazagire umuntu uzababwira ko bidashoboka.

Eng . Gatabazi ati “Weho wenyine uzabyishyiremo ko bishoboka, icyo gihe uzagira icyo wimarira, uzagira icyo umarira umuryango wawe, uzagira icyo umarira igihugu.”

Eng. Gatabazi Pascal ageza ijambo kuri aba basoje amasomo.
Eng. Gatabazi Pascal ageza ijambo kuri aba basoje amasomo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’uburezi Olivier Rwamukwaya wari uri muri uyu muhango waboreye Rukindo ku kicaro gikuru cya Tumba College of Technology, yasabye abanyeshuri gushyira mu bikorwa inyigisho nziza baherewe muri iki kigo, bapigana mu isoko ry’umurimo kandi banahanga imirimo, kugira ngo bahe n’abandi imirimo.

Rwamukwaya ati “Iyi ni ntambwe nziza muteye mu buzima kandi ni amahirwe ataragizwe n’abandi benshi mu rubyiruko mungana yo guhabwa ubumenyi ngiro nk’uko mwungukiye mu masomo mwagiye muhabwa, uyu rero ni umwanya mwiza kuko mutavunikiye ubusa.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi Olivier Rwamukwaya.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi Olivier Rwamukwaya.

Twagiramariya Sylvie, umukobwa wa mbere wahize abandi bakobwa arangije mu ishami rya ‘Alternative Energy’, yavuze ko abakobwa bashoboye mu gihe batinyutse bagakoresha ubushobozi bwabo, kuko ngo kwiga no gusenga byabageza aho bifuza kugera.

Yagize ati “Icya mbere ni ubushake wifitemo no kumva ko ushoboye byose wabigeraho.”

Twagiramaraya Sylvie yavuze ko ibyo yize agiye kubishyira mu bikorwa, kandi azagerageza kubihuza n’ubuzima busanzwe maze akazagera aho ashaka kugera.

Mu banyeshuri 358 barangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza muri Tumba College of Technology, abakobwa ni 92, naho abahungu bakaba 266.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Courage kuruyu mukobwa Twagiramariya Sylvie wahize abandi nkimenyetso ko bashiki bacu bashoboye, nakoneze atere imbere kdi azagera kuri byinshi cyane. ndetse bigaragara ko ashoboye.

  • Ariko uyu mugabo Olivier ko nta doctorate agira, ubundi yambara iyi myenda ashingiye kuki ?

Comments are closed.

en_USEnglish