Digiqole ad

Dr NTEZIRYAYO yagizwe Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi

 Dr NTEZIRYAYO yagizwe Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi

Docteur NTEZIRYAYO Philippe (ibumoso) na Dr KAJIBWAMI Espoir

Dr Philippe NTEZIRYAYO wagizwe umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi asimbuye kuri uwo mwanya Dr Espoir KAJIBWAMI wari umaze umwaka urenga kuri ubu buyobozi, mu muhango w’ihererekanyabubasha kuri uyu wa mbere Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye ko haba ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyavuye mu itorero.   

Docteur NTEZIRYAYO Philippe (ibumoso) na Dr KAJIBWAMI Espoir
Docteur NTEZIRYAYO Philippe (ibumoso) na Dr KAJIBWAMI Espoir

Ibitaro bya Kabgayi bimaze kuyoborwa n’abaganga batanu mu gihe cy’imyaka ishize.

Bamwe mu bayobozi bagiye basimburana kuri uyu mwanya bavuga ko hari abananizwa na bamwe mu bakozi bamaze igihe kinini bahakora, abandi bakavuga ko hari bamwe mu bayobozi ngo usanga bita ku mabwire cyane.

Dr Espoir KAJIBWAMI wasimbuwe kuri uyu mwanya, avuga ko hari akazi katoroshye yakoze mu mwaka umwe yari amaze kuri ubu buyobozi, karimo guhesha isura nziza ibitaro ndetse no gutoza abakozi umuco w’isuku ngo bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka yashize.

Ati “Nasanze ibipimo bigaragaza isura nziza Minisiteri y’ubuzima idusaba biri ku kigero kingana na 10% ubu  nsize kigeze  kuri 75%.”

Dr Philippe NTEZIRYAYO wahawe kuyobora ibitaro bya Kabgayi,  avuga ko kujya inama no kuzigirwa ari byo agiye kwitaho mu gihe cyose agiye kumara kuri uyu mwanya.

Cyakora akavuga ko ahari abantu batabura amagambo bityo ko azajya yumva ikibazo cya buri mukozi kugira ngo gishakirwe igisubizo cyane cyane ko yigeze kuhakora anavura abarwayi.

Ati “Aha hantu ndahazi kuko nigeze kuhamara igihe kinini nkora akazi ko kuvura nzagisha inama aho igomba kugishwa.”

Mgr Smaragde MBONYINTEGE Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abakozi muri rusange n’umuyobozi mushya w’ibitaro by’umwihariko kurangwa n’ubufatanye bima amatwi amagambo abantu bavuga, bashyira imbere gukunda umurimo no gukurikiza amabwiriza agenga akazi bakora.

Muri iyi myaka irindwi ishize ibitaro bya Kabgayi byayobowe na Dr SEBATUNZI Osée, asimburwa na Dr NDAHAYO Cassien, asimburwa na Dr MUTAGANZWA Avit, asimburwa na Dr MUHOZA Patrick, nawe wasimbuwe na Dr KAJIBWAMI Espoir ubu nawe akaba asimbuwe na Dr NTEZIRYAYO Philippe wakoraga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).

Zimwe mu nyubako nshyashya z'ibitaro bya Kabgayi
Zimwe mu nyubako nshyashya z’ibitaro bya Kabgayi
Dr KAJIBWAMI Espoir amurika imwe mu mashini ifite agaciro ka miliyoni 5 z'Amayero.
Dr KAJIBWAMI Espoir amurika imwe mu mashini ipima indwara zinyuranye zo mu mubiri ifite agaciro ka miliyoni eshanu z’AmaEuro.
Barashyira umukono mu bitabo by'ihererekanya bubasha
Barashyira umukono mu bitabo by’ihererekanya bubasha

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

9 Comments

  • Hhhhhhhh sha narinikanze, naringizengo ni Dr Ntawukuriryayo bajyanye I Kabgayi,

  • gusa inkuru iryoshye online game twarayibuze kandi mwari mwaduhaye le 19.nubu wapi koko mugerageze

  • NTAWUKURIRYAYO ntabwo byashoboka ko ayobora ibitaro kuko iyo demotion ntabwo Gouvernement yayikora!!!

  • Uyu mugabo witwa KAJIBWAMI ntakabeshye ko hari icyo yamariye Ibitaro bya Kabgayi. Uretse gukunda abagore n’ubugome yari yibitseho ntakindi yarashoboye. Gusa Imana yakoze yo yamudukijije.Ntamananiza aba i Kabgayi kuko abakozi barikoresha nk’abikorera. Kuvuga ko abakozi bamaze igihe kinini mu kazi bananiza umuyobozi n’ibinyoma bikabije. none se nibo bamutegetse gutonesha abagore ko aribyo yiberagamo?
    Nigute batumira technicien de maintenance muri formation ukohereza un laborantine? aho agiye mumwirinde kuko yihinduranya nka cameleon. Yigira umukirisitu utariwe, akigira umunyarwanda kandi ari umukongomani, uregendo ruhire turagukize

    • @Musoni,ubanza uyu mugabo yari yarakuzahaje,umwihimuyeho.Gutonesha abagore byo bireze.Nawe nugira amahirwe ukazamuka mu ntera uzamwibikaho ndakubwiza ukuri.Erega kuva hambere igitsinagore cyari kiyoboye isi.Ihangane.

  • Urugendo ruhire

  • Ikishe ya nka wee….!muhe agaciro kiyo misaraba mwirirwa mwambaye,musenge mutabeshya,abagambanira abandi babireke,itonesha nishyirwa mu myanya y`akazi mukuremo ubutiriganya,abigize ibigugu ndasimburwa Musenyeri abagereho!mutuvure neza nkuko arizo nshingano zanyu bikaba uburenganzira bwacu!Ahandi abayobozi bazahora basimburana bizize ababananiza munshingano zabo beguye cyangwa birukanwe!

  • BYOSE NI KIMWE, HARIYA HANTU BARANANIZA. URIYA MUGABO ARITANGA KANDI UKURIKIJE RIRIYA SIMBURANA RYA HATO NA HATO IKIBAZO KIRI KUBASHYIRA ABAKOZI MU MYANYA.BREF YARANANIJWE BASHAKA UKORA IBYO BAMUBWIYE NTA JUGEMENT

  • Kabgayi murayibarirwa, hicwa n’abashyirwa mu myanya mu bwiru,

Comments are closed.

en_USEnglish