Mu mujyi wa Rusizi ntawe ukigenda ku mugoroba kubera imbwa z’insazi zirya abantu
Abatuye n’abakorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko ntawe ukigenda mu masaaha y’umugoroba kubera imbwa zifite uburwayi bw’ibisazi ziri kurya abantu n’amatungo.
Aba baturage bavuga ko mu kwezi kumwe gusa izi mbwa zimaze kurya abantu batatu bakajyanwa kwa muganga, ubundi zikarya amatungo magufi.
Nsengimana Fazil utuye mu murenge wa Kamembe agira ati ” Nk’iyo umwana atarabutseho gato ziramwirukankana, n’abakuru ntizibatinya, ntawe ukigenda mu masaaha y’umugoroba, n’abatinyutse ntawe ukigenda atitwaje ikibando.”
Uyu muturage utuye mu mujyi wa Rusizi avuga ko izi mbwa z’insazi zirara ziruka mu mujyi ku buryo nta muntu ukiraza itungo mu kiraro. Ati “ Nijoro zirara zirwana ubwazo ushaka nko gusohoka ntiwakwibeshya kuko zagushahura.”
Kavutse Salima na we utuye muri uyu mujyi, avuga ko abantu bose muri uyu mujyi bakanzwe ku buryo basigaye bataha hakiri kare kuko izi mbwa zitangira gutega abantu mu gihe ijoro riba ritangiye kugwa.
Ati ” Ushobora kuzigwamo ukagira ngo ziri mu birori zigenda zivuga ntituzi aho ziva wagira ngo ni umuntu wazizanye azimena mu mujyi wa Kamembe badutabare.”
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo bwagikijeje ku nzego z’umutekano nka Police kugira ngo igikurikirane barebe icyo bagikoraho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe Ntivuguruzwa Gervais avuga ko hari abantu bariwe n’izi mbwa ariko atari benshi, akavuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano bagaca izi mbwa zikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.
Agaragaza impamvu izi mbwa zikomeje kwiyongera, Ntivuguruzwa agira ati ” Harimo ibagiro ry’akarere, imbwa zitoroka banyirazo, cyangwa zikava mu mirenge izengurutse umujyi zikaza zikuruwe n’iryo bagiro.”
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW