Digiqole ad

Abanyarwanda ngo barajijuka buhoro buhoro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

 Abanyarwanda ngo barajijuka buhoro buhoro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

Abanyarwanda ngo bagenda bajijukira gukoresha ibintu bifite ubuziranenge

Amategeko y’ubucuruzi yemerera umuntu wese kuzana ibicuruzwa ku isoko atabanje kubiha ikigo gisuzuma ubuziranenge ngo kibipime, ibi bikaba byatuma hari ingaruka zivuye ku bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byacurujwe muri rubanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ariko ko abanyarwanda buhoro buhoro bagenda bajijukira ko bakwiye gukoresha ibintu bifite ubuziranenge.

Abanyarwanda ngo bagenda bajijukira gukoresha ibintu bifite ubuziranenge
Abanyarwanda ngo bagenda bajijukira gukoresha ibintu bifite ubuziranenge

Raymond Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda Standars Bureau/RSB) avuga ko ayo mategeko y’ubucuruzi ari mu bibangamira gusuzuma ubuziranenge bw’ibicuruzwa bityo bigashyira ubuzima bwa bamwe mu kaga.

Ikindi uyu muyobozi yatangaje kuri uyu wa gatanu ni uko mu rwego rwo gukumira ibicuruzwa bidafite ubuziranenge abacuruzi bakwiye kubiha RSB ikabisuzuma mbere yo kubishyira ku isoko ngo abantu babigure.

Mu kwezi gushize Umuseke wasuye RSB igaragaza uko ubuziranenge bwa bimwe mu bicuruzwa mu Rwanda bihagaze.

Mu nshingano za RSB ngo harimo gukumira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ndetse kubishyira ku isoko mu gihugu cyangwa mu mahanga bidapimye bituma ibicuruzwa biva mu Rwanda bitakarizwa ikizere ku rwego mpuzamahanga.

Murenzi ariko avuga ko bishimishije ko abanyarwanda bari kugenda bajijukirwa n’akamaro ko gukoresha ibintu byujuje ubuziranenge.  

Phillip Nzayire ushinzwe ibyo gusuzuma ubuziranenge avuga ko indi mbogamizi ihari mu bicuruzwa biza mu Rwanda bitujuje ubuziranenge ari ibica ku mipaka idacunzwe (inzira zitemewe). Kandi ngo zikaba ari nyinshi.

Ibi ngo bituma mu Rwanda hinjira bimwe mu bikoresho cyangwa ibiribwa bitujuje ubuziranenge bikamenyekana byaramaze gukwira ku masoko.

RSB kugeza ubu ifite abahanga 500 basuzuma bakanagena urwego rw’ubuziranenge rw’ibicuruzwa, ibikoresho na serivisi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Msaza Engeneer Wicliff komeza uduhe ibintu bifite ubuzima bufututse!

Comments are closed.

en_USEnglish